Hari abumvise nabi inshingano Polisi iherutse guhabwa

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano z’Ubugenzacyaha zirimo izo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na RIB, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w’itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko bamwe mu banyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange baryumvise nabi maze asobanura uko izi nshingano ziteye.

Dr Murangira yagize ati “Bamwe babyumvise nabi, bumva ko Polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha byakorewe mu muhanda kandi si ko biri ahubwo Polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha by’impanuka byakorewe mu muhanda, mu nzira za gari ya moshi no mu mazi”.

Dr Murangira avuga ko ibyaha byo mu muhanda icyo gihe byaba birimo no kugenza icyaha igihe umuntu yarwanye n’undi mu muhanda kandi nyamara si ko biri ahubwo bo bazagenza ibyaha bijyanye n’impanuka.

Akomeza asobanura n’izindi nshingano Polisi yahawe ati “Polisi yahawe inshingano kandi zo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z’Umutekano. Ibyo ibikora ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’izindi nzego runaka, ariko igakora raporo y’ifata ikayishyikiriza Umugenzacyaha mu gihe cy’amasaha makumyabiri n’ane”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu mwaka wa 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Guverinoma yasobanuye ko hari gutegurwa umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rizagaragaza inshingano z’umugenzacyaha n’abandi bakora akazi gasanzwe ko mu muhanda, rikaba ari na ryo rizagena uburyo umugenzacyaha ashyikiriza umushinjacyaha ibyaha yabonye mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka