Abinubiraga ibiciro by’ifatabuguzi rya televiziyo bihenze bagiye gusubizwa
Kompanyi yitwa MultiChoice Group iratangaza ko igiye kurushaho kunoza serivisi zitangwa na DStv Rwanda zikarushaho kuboneka henshi mu gihugu, kandi ibiciro by’ifatabuguzi bikaba bigiye kugabanywa guhera tariki 01 Gicurasi 2023 kugira ngo izo serivisi zigere kuri benshi bazifuza.
Augustin Muhirwa uyobora Tele 10 na DStv Rwanda, avuga ko DStv imaze imyaka 28 ikorera mu Rwanda, ikaba izwiho gutanga serivisi benshi bishimira, gusa zikaba zitageraga kuri benshi, ndetse bakinubira ko ifatabuguzi rya DStv rihenda.
Muhirwa asanga Abanyarwanda batunze televiziyo bakomeje kwiyongera, iyo ikaba ari impamvu ibijyanye n’uburyo bwo gucuruza ifatabuguzi bukwiye gusubirwamo kugira ngo Abaturarwanda babone serivisi nziza kandi zihendutse.
Muhirwa avuga ko muri uko kugabanya ibiciro by’ifatabuguzi (abonnement) hazitabwa ku byo buri cyiciro cyibonamo bitewe n’ibyo buri wese akunda, kandi ashobora kubasha kwishyura. Usibye kugabanya ibiciro by’ifatabuguzi, ngo banahinduye amazina, ku buryo amapaki y’ifatabuguzi agiye kugira amazina y’Ikinyarwanda.
DStv yiyemeje kuvugurura serivisi itanga mu Rwanda, mu gihe muri iki gihugu hasanzwe haboneka abandi batanga serivisi zisa n’izo barimo CanalPlus na StarTimes bari mu bayoboye mu kugira ibiciro bya serivisi zihendutse.
Pontsho Moeketsi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa, arizeza Abanyarwanda ko bazaryoherwa na serivisi zivuguruye za DStv.
Ati “Dufite byinshi byiza twizeye ko abantu bategereje ari benshi. DStv igira amashene asaga 150 yerekana imikino, amakuru, ibiganiro by’abana, amafilime, umuziki, imyidagaduro, amaradio y’amajwi gusa (audio), n’ibindi. Iki rero ni igihe cyo kugira ngo ibyo byiza bigere ku bantu b’ingeri zose, mu byiciro bitandukanye by’imibereho babamo.”
Abatekinisiye basanzwe bakorana n’ikigo gicuruza serivisi zijyanye n’itumanaho rya DStv Rwanda bo hirya no hino mu Gihugu, baherutse guhurira i Kigali, bahabwa amahugurwa y’uburyo bagiye kurushaho kunoza akazi kabo, n’uburyo bazatanga izo serivisi zivuguruye, nk’abantu bagera ku bakiriya ndetse bakavugana na bo.
Kugeza ubu DStv ifite abatekinisiye 52 mu Rwanda ikorana na bo. Gasore Gaston Patrick, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi muri DStv Rwanda, yagize ati “Muri buri Karere k’u Rwanda dufitemo abatekinisiye nibura babiri twigishije basobanukiwe ibyo bakora mu rwego rwo gufasha abakiriya gukomeza kubona amashusho meza, kandi turateganya kongeramo abandi.”
Abo batekinisiye na bo bashimye izo mpinduka muri serivisi batangaga. Dufitumukiza David ni umwe mu batekinisiye bahuguwe, akaba akorera ku cyicaro gikuru. Afite imyaka 31 y’amavuko, ibyo akora akaba abimazemo imyaka itandatu. Nyuma y’amahugurwa bahawe, yiyemeje kurushaho kunoza serivisi, ashima ko n’abakiriya bafasha bagiye kugabanyirizwa ibiciro.
Ati “Nkatwe duhura kenshi n’abakiriya, wasangaga bahora binubira ibiciro biri hejuru, ifatabuguzi (abonnement) rirahenze, ugasanga abakiriya bacu ni bake. Turashimira DStv yatekereje ku kugabanya ibiciro, ni inkuru nziza ku bakiriya bacu. Nkanjye w’umutekinisiye mfite icyizere ko abakiriya nakoreraga bagiye kurushaho kwiyongera.”
Mugenzi we witwa Kwizera Saidi uyoboye urugaga rw’abatekinisiye ba DStv bakorera mu Rwanda, akaba abimazemo imyaka 12, ashima ubuyobozi bwabazirikanye bukabamenyesha ko bushima akazi bakora nk’abatekinisiye.
Ati “Twishimiye ko banatumenyesheje ko bagiye kugabanya ibiciro ku buryo DStv izaba iy’umuntu wese. Mu kazi kacu iyo abakiriya biyongereye, bituma natwe tubasha kwiteza imbere, kuko uko dukora akazi kenshi ni na ko tubona inyungu nyinshi.”
Raporo y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), igaragaza ko mu Rwanda abakoresha ifatabuguzi rya Televiziyo bari 436,365 mu mpera z’umwaka wa 2022. Kompanyi ya Star Africa Media Ltd, ari yo icunga StarTimes yari ifite abayikoresha 270,575, CanalPlus Rwanda Ltd yari ifite 146,834, Azam TV yari ifite abakiriya 14,624 naho DStv yo yari ifite abakiriya 4,332.
Kompanyi ya MultiChoice Group igiye kuzana impinduka muri serivisi zitangwa na DStv, mu mwaka wa 2022 yari ifite abafatabuguzi Miliyoni 22 n’ibihumbi ijana mu bihugu 50 bya Afurika, ikaba ikomeje kwagura no kunoza ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose birahenze pe. Nibura bajye batanga tvr ku buntu