Bana bacu, bakunzi bacu, muhora mu mitima yacu, tubibuka iteka - Intwaza z’i Huye
Ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Abagize Unity Club Intwararumuri bifatanyije n’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima i Huye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka by’umwihariko abana babo, abo bashakanye n’imiryango migari yabo babuze.

Intwaza zafashe umwanya wo kwibuka abari bagize iyo miryango, babatura indabo, bacana n’urumuri rw’icyizere bagira bati “Bana bacu, bakunzi bacu, muhora mu mitima yacu, tubibuka iteka. Muruhukire mu mahoro ya Nyagasani.”
Intwaza UZABAKIRIHO Thérèse yatanze ubuhamya bw’inzira yo guhigwa no kwicwa yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze uko umuryango we wose bawishe, asoza ashimira Perezida Kagame wunamuye icumu, Abanyarwanda bakongera kubona amahoro.

Atangiza umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugo rw’Impinganzima i Huye, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Kamana André, yashimye ababyeyi b’Intwaza bakomeje gutwaza nyuma y’amateka mabi banyuzemo, anashimira Unity Club ihora ibitaho.
Kamana yavuze ko ari igihe cyo kongera kubereka ko n’ubwo babuze ababo ariko bafite igihugu kibakunda.

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculée, yashimye Unity Club irangajwe imbere na Madamu Jeannete Kagame, ku bw’uruhare bagira mu kwita ku Babyeyi b’Intwaza bafasha kudaheranwa n’agahinda, bikabongerera imbaraga mu kubaka ubudaheranwa.

Ati “Kuba hafi aba babyeyi bibongerera imbaraga bikabaha icyizere cy’ubuzima, bikabafasha kubaka ubudaheranwa”.
Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, yavuze ko hazabaho gufatanya n’izindi nzego z’ubuybozi zitandukanye mu bikorwa byo gukomeza kwita kuri aba babyeyi b’Intwaza.

Ati “MINUBUMWE izakomeza gufatanya na Unity Club ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko Ababyeyi b’Intwaza bakomeza kugira imibereho myiza mu rugendo biyemeje rwo gutwaza gitwari”.
Minisitiri Kayisire Marie Solange wavuze mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, yijeje ko batazahwema gushimira Intwaza ubutwari bwabaranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko banze guheranwa n’agahinda.
Hon. Kayisire yasabye abaje kwifatanya n’Intwaza kwibuka kuri iyi nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza igihango cyo kubabera abana.

Muri uyu muhango hatanzwe ikiganiro nyunguranabitekerezo ku ruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu komora ibikomere mu rubyiruko, cyagizwemo uruhare n’urubyiruko: Delphine Niyongira, Jean Mbarubukeye n’Umurinzi w’Igihango Anaclet Dufitumukiza.
Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rutuyemo ababyeyi 99 barimo abasaza 7 n’abakecuru 92.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe mu 1996 ukaba ugizwe n’abayobozi bakiri muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.



Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|