Bana bacu, bakunzi bacu, muhora mu mitima yacu, tubibuka iteka - Intwaza z’i Huye

Ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Abagize Unity Club Intwararumuri bifatanyije n’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima i Huye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka by’umwihariko abana babo, abo bashakanye n’imiryango migari yabo babuze.

Intwaza zahawe indabo zizitura abo mu miryango yabo
Intwaza zahawe indabo zizitura abo mu miryango yabo

Intwaza zafashe umwanya wo kwibuka abari bagize iyo miryango, babatura indabo, bacana n’urumuri rw’icyizere bagira bati “Bana bacu, bakunzi bacu, muhora mu mitima yacu, tubibuka iteka. Muruhukire mu mahoro ya Nyagasani.”

Intwaza UZABAKIRIHO Thérèse yatanze ubuhamya bw’inzira yo guhigwa no kwicwa yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze uko umuryango we wose bawishe, asoza ashimira Perezida Kagame wunamuye icumu, Abanyarwanda bakongera kubona amahoro.

Intwaza zashimiye abayobozi beza bazitaho
Intwaza zashimiye abayobozi beza bazitaho

Atangiza umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugo rw’Impinganzima i Huye, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Kamana André, yashimye ababyeyi b’Intwaza bakomeje gutwaza nyuma y’amateka mabi banyuzemo, anashimira Unity Club ihora ibitaho.

Kamana yavuze ko ari igihe cyo kongera kubereka ko n’ubwo babuze ababo ariko bafite igihugu kibakunda.

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculée, yashimye Unity Club irangajwe imbere na Madamu Jeannete Kagame, ku bw’uruhare bagira mu kwita ku Babyeyi b’Intwaza bafasha kudaheranwa n’agahinda, bikabongerera imbaraga mu kubaka ubudaheranwa.

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculée
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculée

Ati “Kuba hafi aba babyeyi bibongerera imbaraga bikabaha icyizere cy’ubuzima, bikabafasha kubaka ubudaheranwa”.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, yavuze ko hazabaho gufatanya n’izindi nzego z’ubuybozi zitandukanye mu bikorwa byo gukomeza kwita kuri aba babyeyi b’Intwaza.

Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, Intumwa ya MINUBUMWE
Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, Intumwa ya MINUBUMWE

Ati “MINUBUMWE izakomeza gufatanya na Unity Club ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko Ababyeyi b’Intwaza bakomeza kugira imibereho myiza mu rugendo biyemeje rwo gutwaza gitwari”.

Minisitiri Kayisire Marie Solange wavuze mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, yijeje ko batazahwema gushimira Intwaza ubutwari bwabaranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko banze guheranwa n’agahinda.

Hon. Kayisire yasabye abaje kwifatanya n’Intwaza kwibuka kuri iyi nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza igihango cyo kubabera abana.

Minisitiri Kayisire yari ahagarariye Unity Club Intwararumuri
Minisitiri Kayisire yari ahagarariye Unity Club Intwararumuri

Muri uyu muhango hatanzwe ikiganiro nyunguranabitekerezo ku ruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu komora ibikomere mu rubyiruko, cyagizwemo uruhare n’urubyiruko: Delphine Niyongira, Jean Mbarubukeye n’Umurinzi w’Igihango Anaclet Dufitumukiza.

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rutuyemo ababyeyi 99 barimo abasaza 7 n’abakecuru 92.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe mu 1996 ukaba ugizwe n’abayobozi bakiri muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Intwaza zacaniye urumuri rutazima imiryango yabo yishwe muri Jenoside
Intwaza zacaniye urumuri rutazima imiryango yabo yishwe muri Jenoside
Indabo batuye imiryango yabo
Indabo batuye imiryango yabo

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka