Kamonyi: Ntibazibagirwa umugore witwa Mukangango wagenzuraga ibitsina by’abana kuri bariyeri
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abana basaga 100 b’abahungu biciwe kuri bariyeri y’umugore witwa Mukangango, wari ushinzwe kugenzura ibitsina by’abana kuri iyo bariyeri kugira ngo hatazagira Umututsi wongera kuvuka no kubaho.
Ababyeyi bamburiwe abana kuri iyo bariyeri bakahicirwa bavuga bashinyaguriwe cyane kuko abana babo bamaraga kwicwa, ababyeyi bagategekwa kubajugunya mu cyobo babatabagamo cyangwa hakaba n’ababyeyi basabwa kwiyicira abana babo, mu rwego rwo kubababaza no kubashinyagurira.
Mukamurenzi Beatrice wambuwe abana bakicirwa kuri bariyeri ya Mukangango avuga ko uwo mubeyi yabaye gito akica abana b’abahungu, nk’uko byagenze ku bana bishwe ku bwa Herodi (uvugwa mu mateka) ashaka kwica umwana w’Imana Yezu Kristu, kandi uwo mugore na we yari afite umwana w’umuhungu yigishaga kwica.
Agira ati "Na n’ubu abana bacu turacyabumva mu majwi batubwira ko tubatokoza, ko tubasize, mu majwi menshi atandukanye, guhamba abana bacu babona ntabwo tubyibagirwa, ubwo twategekwaga kubashyira mu cyobo bishwe ariko bataranogoka, ariko uyu munsi turashimira abandi bagore beza b’umutima bari kudufasha mu buyobozi no kwiyubaka kubera Perezida Kagame ureba kure".
Uwimana Appolinarie wari ufite abana bane b’abahungu biciwe kuri iyo bariyeri avuga ko bifuje ko umwana w’umuhungu aba umukobwa bigatuma babambika amakanzu, ariko biba iby’ubusa kuko babamburaga imyenda, bakareba ibitsina byabo, basanga ari umuhungu bakamwica.
Agira ati, “Banyiciye abana bane b’abahungu barambwira ngo nimpaguruke njye kubahamba, mbwira umuntu aramfasha turaterura, bamwe ari bazima bakambaza ukuntu mbasize, tubamarira mu rwobo basigara babataba. Nahoranaga amarira buri munsi ariko ubu kubera ubumwe n’ubwiyunge narakize, ibikomere bigenda bigabanuka".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Providence Mbonigaba, avuga ko banenga Mukangango wiyambuye ububyeyi akambara urwango n’ubuhemu akica abana b’abahungu agamije gutsemba Umututsi, agasaba abarokotse Jenoside gukomera no kudaheranwa n’ibikomere by’amateka ya Jenoside.
Buregeya Theoneste wari ufite imyaka 14 warokokeye kuri bariyeri ya Mukangango n’umuhungu we, avuga ko uwo muhungu wa Mukangango batazi ahantu yaba aherereye, akaba ngo ari we wari mubi cyane ugereranyije na nyina kuko ari we wari ushinzwe gukubita abana ku giti bicirwagaho.
Avuga ko abavandimwe be b’abahungu bagera ku icumi mu muryango biciwe kuri iyo bariyeri, we akaza kurokorwa no kuba abagore bakubitwaga baramuguyeho, abicanyi ntibabashe kumubona munsi y’abo bagore kuko yari yambaye n’ikanzu.
Agira ati “N’ubwo mama yari yanyambitse ikanzu, iyo banyambura imyenda bari kubona ko ndi umuhungu bakanyica. Njyewe narokowe n’umugore bakubise cyane imbaraga zimushiranye angwa hejuru ntibabasha kungenzura kuko nari nambaye ikanzu ya mushiki wanjye, ariko abagera ku icumi mu muryango wanjye b’abahungu barabishe".
Buregeya avuga ko nyuma yo kwica barumuna be areba, bababwiye ko bahaguruka bagakomeza urugendo bakazicirwa ahandi kuko umugambi wa bariyeri ya Mukangango kwari ugushaka abana b’abahungu gusa n’abagabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere avuga ko Mukangango yabaye urugero rubi rw’umugore wahekuye Igihugu, ariko ko ubu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yubatse umugore ushoboye gukorera Igihugu akaba intangarugero muri byose, bityo ko bikwiye ko abagore bamunenga ariko bakanitandukanya n’ibikorwa by’ubugome kuko umugore ari umutima w’urugo rurema umuryango n’Igihugu.
Agira ati “Ubundi umubyeyi w’umugore arerera u Rwanda. Uriya mwana we babaga bari kumwe birakwiye ko urubyiruko rumenya gutandukanya icyiza n’ikibi n’iyo byaba ari iby’ababyeyi babo. Uyu munsi turashimira abagore bagize uruhare mu kubohora Igihugu, kandi bakomeje gahunda yo kubaka Igihugu. Turanenga ababaye ibigwari bakica bagenzi babo, bakica n’abana kandi ari ababyeyi".
Umurenge wa Nyarubaka ugizwe n’igice cyahoze ari Komini Nyamabuye na Musambira, abahiciwe bakaba barimo bagerageza guhungira i Kabgayi, ariko bariyeri zari mu mayira zikaba zaragoye benshi kuhagera. Mukangango wicaga abana babanje kugenzura ibitsina byabo ntakiriho, n’umuhungu we wamufashaga ngo ntawe uzi irengero rye.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbabwije ukuri abahutu ni imbwebwe Imana imbabarire. Mbega Mukangango w,imbwebwe weeeeee. Abatuts oyeeee. Sha President wacu warahemutse kutareka ngo natwe duteme izo mbwebwe gusa uri imfura Imana izaguhe ijuru. Kuko njye ndakijijwe ariko iyo numvise ubuhamya mbirakariramo
Uyu mugore se yashakaga kwigana umwami Herodi wishe abana b’abahungu yibwira ko na Yezu arimo?Nubwo uwo mugore wabishe ataboneka ngo afungwe,Imana izi aho ari.Izamuhanisha kumwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nicyo gihano kiruta ibindi byose.Abirinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yezu wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Nawe niba ushaka kuzabaho iteka,haguruka ushake imana,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition.
Kubera ubumwe nubwiyunge!!barakumariye umuryango bo ababo bahari ntakwiyunga nimpyisi ubababarira ute impyisi zita abana mumwobo ali bazima bagashyiraho itaka!mubareke bapfe urwo bapfuye naho imbabazi zigira aho zigarukira