#Kwibuka29: RSSB irizeza gukomeza gufasha abarokotse Jenoside
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwibutse abakozi 19 barukoreraga rucyitwa ‘Isanduku y’Ubwitenyirize y’u Rwanda(CSR)’ bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, runizeza ko rukomeje gufasha abarokotse.


Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yirinze kuvuga ibikorwa ngarukamwaka byose basanzwe bakorera abarokotse, cyane cyane imiryango y’abari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda(CSR).
Rugemanshuro yagize ati “Ubutumwa tubaha uyu munsi ni ubw’urukundo no kubakomeza, nk’uko urugendo rw’imyaka ishize 29 twarugendanye na bo, turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.”
Ati “RSSB ifite ibikorwa bitandukanye ngarukamwaka ikorana n’imiryango itandukanye ndetse na Leta y’u Rwanda, bijyanye no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bikorwa bizakomeza ndetse n’uyu mwaka byarabaye.”

Rugemanshuro avuga ko n’ubwo atavuga ibyo bikorwa byose, harimo gahunda yo kubakira abakorotse batagira amacumbi, ndetse no gufasha abasigaye ari impfubyi.
Uwitwa Emilier Mugiraneza, umwana w’uwahoze ari umukozi wa Caisse Sociale du Rwanda (RSSB y’ubu), ashima ko uru rwego rwamufashije rukamwishyurira muri Kaminuza, ubu akaba ari umuhanga mu gukora ibikoreshwa n’amashanyarazi (Electronics).
Komiseri mu mpuzamiryango IBUKA ushinzwe kugenzura Umutungo, Pascal Ndayambaje na we ashima Leta y’u Rwanda na RSSB by’umwihariko, kuba abarokotse Jenoside bakomeje kubakirwa amacumbi, agasaba ko habaho no kubafasha kurwanya ubushomeri.

Ndayambaje ati “Hari ikibazo cy’ubushomeri, umubare utari muto w’abarangije amashuri makuru na za kaminuza ntabwo bafite akazi, ibi bituma hari abishora mu biyobyabwenge mu buryo bwo guhunga icyo kibazo. turasaba umuryango mugari wa RSSB kudufasha guhangana n’icyo kibazo cy’ubushomeri.”
Abari abakozi 19 bakoreraga Isanduku y’Ubwitenyirize y’u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) ubu bibukwa ku nshuro ya 29, ni Bicakumuyange Augustin, Gahama Félix na Gashugi Léonce.

Hari na Imfurayabo Charlotte, Umuhumuriza Yvonne, Mukangoboka Prudentienne, Gakwaya François, Karebwayire Claudine, Kadakemwa Candide, Mutangampundu Adèle, Rutabayiru Jean Bosco na Kayitesi Médiatrice.
Bibutse kandi Rutayisire Cyrill, Nyinawamwiza Jacqueline, Vuguziga Josiane, Rutayisire Déogratias, Rutazibwa Jean Marie Vianney, Ruyiranga Nzeli Alfred na Twagiramungu Evariste.





Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|