Abana b’abakobwa biga ku kigo cya Sanzare mu Karere ka Rubavu, bavuga ko icyumba cy’umukobwa cyagabanyije umubare w’abasibaga ishuri cyangwa barivamo, bitewe no kugira ikibazo cyo kwiyanduza mu gihe bagiye mu mihango.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu miryango, bikwiye gushingira ku miryango kuko ariho hari umuzi w’ikibazo.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko hari ibibazo biteza uburwayi bwo mu mutwe bishobora kwirindwa, birimo amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Nyuma y’iminsi ikipe ya APR FC ititwara neza hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi n’umutoza Adil Errad Mohamed ndetse n’abakinnyi barimo Manishimwe Djabel
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,224 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari babiri babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (…)
Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko burushaho kugenda bwiyongera.
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2022, mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya Patchouli.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOLA, ishuri ryo muri Afghanistan ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ndetse na Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga Inama y’ihuriro rya 145 ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kumva ko batagera ku nshingano zabo zo guhagararira abaturage, abagore batabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko gushyira umuturage ku isonga bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu mvugo, bakabakemurira ibibazo kuko iyo bidakozwe vuba bibadindiza mu iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije Akarere kunoza imyigishirize y’amasomo y’Icyongereza n’Imibare bakanongeraho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibenga bahangayikishijwe n’ubuzima buri kubagora kubera ibura ry’amazi. Ni nyuma y’uko bashyize imiyoboro y’amazi mu ngo zabo bakaba bamaze amezi asaga umunani badafite amazi ahubwo bajya kuyavoma aho bakoresha urugendo rw’isaha, bakayagura amafaranga 200 (…)
Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) (…)
Umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, ntiyumva impamvu ababyeyi bakomeje gutererana abarimu, aho usanga imibereho y’umwana haba ku ishuri no mu ngo yose ireba umwarimu.
Hashize imyaka itari mike bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi byaratangiye gukora imbuto z’ibihingwa binyuranye, zihinduriye uturemangingo ari byo byitwa LMO (Living Modified Organisms), bigakorwa bitewe n’icyo bifuza ko iryo koranabuhanga (Biotechnology) rigeraho, abashakashatsi bakemeza ko ibyera kuri ibyo bihingwa (…)
Abana b’abakobwa baributswa ko guha agaciro imibiri yabo, ari imwe mu ntwaro zabarinda ababangiriza ubuzima.
Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu murwa mukuru wa Kampala ndetse umuntu umwe kikaba cyamuhitanye. Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng, yatangaje ko umugabo wishwe na Ebola yamuhitanye aguye ku bitaro bya Kiruddu byakira indembe i Kampala.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona irimo imikino yahinduriwe amatariki n’inni yasubitswe
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 1,515 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari batanu ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.
Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.
Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.
Madamu Jeannette Kagame, yashyikirije ibihembo Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bo mu gihugu cyose. Izi nkubito z’Icyeza uko ari 198, ni abarangije mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.
Eng. Emile Patrick BAGANIZI yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA).
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, akaba ayobora Louisenlund Foundation.
Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu (…)
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé ntabwo yishimye mu ikipe ye ya PSG ndetse ngo yifuza kuba yava muri iyi kipe mu gihe gito gishoboka.
Ishuri ryisumbuye rya College Karambi mu Karere ka Ruhango ryahawe ibikoresho bya Laboratwari by’agaciro ka miliyoni 21frw, nyuma yo kongererwa amashami yigisha siyansi, ahuje mu binyabuzima, ubutabire, ubugenge ndetse n’ibinyabuzima.
Ababyeyi mu Karere ka Nyagatare barasabwa kujya bohereza abana ku ishuri hakiri kare, kuko kubasibya no gutinda kubasubizayo bishobora kubaviramo guta ishuri.
Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha gutera intambwe ijya imbere, bikanamwubakira ubushobozi bwo kwigobotora icyo ari cyo cyose cyamukoma imbere.
Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), riratangaza ko muri iyi myaka itatu ishize, bigaragara ko imibare y’abafite ibibazo byo mu mutwe, bishingiye ku kwiheba n’agahinda gakabije, yiyongereye ku kigero cya 25% ku Isi, Covid-19 ngo ikaba yarabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%.
Umukobwa w’imyaka 16 wo mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamuta mu musarani.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahaye igihugu cya Uganda inkunga ingana na miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara, kugira ngo zifashishwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, kwishyira mu mwanya w’abaturage iyo batekereza, kuko aribo bakorera kandi bashinzwe gufasha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.
Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo zabafasha kwiteza imbere, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe bafite ku nguzanyo zidasaba ingwate ziboneka mu mirenge SACCO.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 974 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari g ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana (…)
Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.
Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa. Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano Faustin Mugabo avuga ko n’ubwo bahura n’abaturage kenshi bari mu byaha, bitavuze ko babanga ahubwo ngo bakwishimira ko bafite imibereho myiza.