Abana Miliyoni 25 bataruzuza umwaka bacikanwe n’inkingo mu 2021

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko Miliyoni 25 z’abana bafite munsi y’umwaka umwe, hari zimwe mu nkingo z’ibanze batabonye kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye guhunda y’ikingira isanzwe.

Umubare w’abana bahabwa inkingo z’ibanze waragabanutse cyane mu gihe cya Covid-19, bitewe n’uko ngo amavuriro yabaga afite umubare munini w’abarwayi, hariho gahunda ya guma mu rugo n’izindi ngamba zo kwirinda zari zarashyizweho, n’uburyo bwari bugoranye bwo kugeza inkingo hirya no hino uko bisanzwe, cyane cyane mu bice by’icyaro.

WHO ku bufatanye na UNICEF, ‘Vaccine Alliance’ na ‘ Bill & Melinda Gates Foundation’, n’abandi batanyabikorwa mu rwego rw’Ubuzima, yatangije gahunda muri uku kwezi kwa Mata 2023, yiswe "The Big Catch-up", igamije gukingira za Miliyoni z’abana no kugarura guhunda y’ikingira isanzwe, yari yahagaritswe n’Icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bimwe na bimwe.

Catherine Russell, Umuyobozi mukuru wa UNICEF agira ati "Inkingo z’ibanze zihabwa abana, ni zo zituma binjira bwa mbere muri za ‘system z’inzego z’ubuzima’, iyo abana badahawe inkingo z’ibanze bibongerera ibyago byo kuzajya bacikanwa n’izindi gahunda zijyanye n’ubuzima igihe kirekire”.

Ati "Uko dukomeza gutinda kugera kuri abo bana ngo tubakingire, niko barushaho kugerwaho n’ibyago byo kuba bakwibasirwa n’indwara zitandukanye zica. Ibihugu, abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abaturage muri rusange, bakwiye guhuriza hamwe mu kubaka inzego zikomeye, zizewe zitabara ubuzima".

Gahunda ya The Big Catch-up cyangwa se gutanga inkingo ku bacikanywe, izibanda ku kuzamura umubare w’abana bahabwa inkingo z’ibanze mu bihugu 20, bifite 75% by’abana bacikanwe n’izo nkingo mu 2021.

Muri ibyo bihugu harimo Afghanistan, Angola, Brazil, Cameroon, Chad, Koreya y’Amajyaruguru n’ibindi.

WHO ivuga ko gukingira abana inkingo z’ibanze ku Isi muri rusange, byagabanutse bikagera kuri 81% bivuye kuri 86% mu myaka ibiri yabanje.

Ibyo ngo bisobanuye ko "hari ubwiyongere bwa 5% ku mpfu zibasira abana", nk’uko byasobanuwe na Kate O’Brien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gukingira abana muri WHO.

Kate O’Brien yagize ati "Ibyo biza byiyongera ku mubare w’abana basanzwe bapfa bitewe n’ibidatunganye, bikiboneka muri za gahunda z’ikingira”.

Yongeyeho ko hari n’impungenge z’abantu usanga badafite amakuru ahagije ku nkingo, bigatuma bazanga, bakanga no kuzikingiza abana babo bikabashyira mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka