Ikigo NESA cyasuye urwibutso rwa Murambi kinaremera abarokotse Jenoside

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority - NESA) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere Nyamagabe, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zirushyinguyemo. Banaremeye abarokotse Jenoside batishoboye, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka.

Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 28 Mata 2023, abayobozi n’abakozi ba NESA basobanuriwe amateka y’abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso, barabunamira ndetse bashyira indabo ku mva, mu rwego rwo kubibuka no kubaha icyubahiro.

Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko bakozwe ku mutima cyane n’ibyo babonye i Murambi bigatuma bafata ingamba zo kubaka Igihugu cyiza, gifite ejo heza, hazira amacakubiri, kandi ko gusura inzibutso bizajya biba igikorwa ngarukamwaka.

Yongeyeho ko bahisemo kuremera abantu batandatu mu barokotse Jenoside mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka. Ati: “Twumvise bidahagije kugira ngo tuze dusure uru rwibutso hanyuma tugende. Urwibutso aho ruri mu Karere haba harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batishoboye. Dukurikije ukwitanga kw’abakozi ba NESA twaje gusanga bariya batandatu ari bo twabasha gufasha tukabashyikiriza ibyo kurya mu bushobozi bwacu hanyuma tukababonera n’uburyo babona icyo kwambara”.

Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard
Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremewe, bavuze ko bishimiye cyane ubufasha bagenewe na NESA.

Umwe muri bo witwa Nsabimana Callixte yagize ati: “Ndishimye cyane pe! Hari igihe umuntu aba aryamira aho ariko nk’ubu muba mudukoreye, umuntu akabasha kubona icyo gushyira mu nda. Imana ijye ibaha umugisha rwose”.

Abaremewe bishimiye inkunga bahawe
Abaremewe bishimiye inkunga bahawe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnès, yashimiye cyane ubuyobozi bwa NESA, ndetse avuga ko kwibuka binyuze mu gusura inzibutso bitanga ubutumwa bukomeye mu kumenya ukuri.

Uwamariya yanenze cyane abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agaragaza ko Igihugu kiticaye ubusa.

Ati: “Birababaje cyane kuba umuntu uzi ubwenge kugeza ubu akaba atarumva umurongo mwiza Ighugu kirimo wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ngo na we abashe guhinduka. Ariko n’ubwo bwose bimeze gutyo, dushima cyane Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko hariho imbaraga z’uko dukumira ibyo byose.”

Visi Meya Uwamariya Agnès yashimiye ubuyobozi bwa NESA
Visi Meya Uwamariya Agnès yashimiye ubuyobozi bwa NESA

Yongeyeho ati “Ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko ayo mateka bakayamenya, n’utarabashije kuba muri ayo mateka nk’urubyiruko iyo abibonye arasobanukirwa kandi iyo abisobanukiwe avanamo isomo ko nta kintu cyaruta ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Basuye ibice binyuranye bigize urwibutso rwa Murambi
Basuye ibice binyuranye bigize urwibutso rwa Murambi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka