Perezida wa Repubulika twabanje kumwanga tutarumva akamaro ko kutihorera (Ubuhamya)

Hari abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babanje kwanga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuko ngo yababujije kwihorera nyamara barumvaga ari byo byabamara umujinya bari bafitiye ababiciye ababo.

Jean Paul Habimana
Jean Paul Habimana

Jean Paul Habimana wari ufite imyaka 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze tariki 29 Mata 2023 mu buhamya ku buzima bwe mu gihe cya Jenoside, yavugiye imbere y’abari bateraniye i Mata mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe yavuze ukuntu mu gihe cya Jenoside yagiye ahunga, ari wenyine kuko yari yaburanye n’abe, akaza kugera i Burundi, kandi ngo mu byo yahuye na byo bitajya bimuvamo harimo kubona abantu bapfuye harimo n’ababyeyi.

Agira ati “Kubona umwana yonka nyina wapfuye, kubona umubyeyi yamburwa umwana bakajya kumwica ngo ni uko ari umuhungu, ... Ikindi ntazibagirwa ni umwana biciye hejuru y’intebe nari nihishemo, amaraso ye akajya antonyangira."

Naho ku bijyanye n’ibyatumaga arakarira Umukuru w’Igihugu ngo ni ukuba atari yemerewe kwica na we abamwiciye abe harimo mushiki we yakurikiraga ndetse n’abo mushiki we wo kwa se wabo yahungiyeho bakamwereka ko bamwakiriye hanyuma bakamuhururiza abicanyi.

Yungamo ati “N’aho twanyuraga duhunga baravugaga ngo nimuzamure amaboko muvuge ngo Kagame yaradushutse Kagame yaradushutse. Icyo gihe twebwe ntitwari tunamuzi. Noneho nkavuga nti ese uyu muntu ntanazi ni kuko batwica bavuga ngo yaradushutse?”

Jean Paul Habimana yagezeho yumva ko kwihorera bitari ngombwa ahereye ku iterambere rye bwite ndetse n’iry’u Rwanda muri rusange.

Ati “Jenoside yabaye kubera ubuyobozi bubi. Na n’iyi saha hari ibihugu tujya twumva bifite abayobozi babi bahagarikira abaturage bakica abandi. Mbona ukuntu bigenda bisigara inyuma mu iterambere. Rero Perezida naje kumubabarira numva ndabohotse kuko nabonye ko iyo dukomeza bamwe bihorera abandi bihorera, twari gusigara inyuma.”

I Mata muri Nyaruguru, bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
I Mata muri Nyaruguru, bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yongeyeho ati “Ubu ndi umugabo ndubatse, mfite abana batatu. Nabonye amahirwe, mbona akazi, nubaka umuryango. Iyo nza kujya kwihorera, hari igihe mba narabipfiriyemo, wenda nkicwa n’uwo najyaga kwihoreraho. No mu bo nababariye hari uwo nyuma nakeneragaho ikintu na we akankeneraho ikindi. Birarangira pe! Narababariye, byarashize, n’Umukuru w’Igihugu ndamukunda kandi ndamushimira.”

Ignace Munyaneza, ubu ni impuguke mu by’ubwubatsi akaba n’umugenagaciro. Na we avuga ko yasanze kwihorera babujijwe nta mumaro byari bifite, ahubwo asanga byari ibyo gusenya Igihugu.

Jenoside iba ngo yari afite imyaka icyenda, ariko irangiye ngo yumvaga yakwihorera cyane cyane ku wamwiciye se.

Ati “Kutihorera mbere ntitwabyumvaga, ariko Leta ishyiramo ingufu, baratwigisha. Iyo twihorera uyu munsi ntabwo tuba tuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuba tuvuga intambara, gusubiranamo n’ibindi. Inzira yo kubyumva no kubyakira ntabwo yari yoroshye. Twasanze ari inzira nziza kandi yatanze umusaruro mwiza.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka