Kicukiro: Banenze abahoze mu matorero n’amadini batandukiriye bagakora Jenoside
Abanyamadini n’Amatorero bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bahuriye hamwe tariki 28 Mata 2023, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagaya bagenzi babo birengagije imyemerere yabo bakishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Mukiza Joas wo mu itorero Angilikani muri Paruwasi ya Kicukiro, akaba anahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Murenge wa Kicukiro, yavuze ko bateguye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Umurenge nk’ihuriro ry’amadini n’amatorero bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro.
Babanje kujya i Nyanza ku rwibutso gushyiraho indabo no kunamira inzirakarengane zihashyinguye, bashyira n’indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, urukuta ruri muri uwo Murenge wa Kicukiro ku rusengero rwa ADEPER, ari na ho habereye ibiganiro.


Mu biganiro byahatangiwe harimo icyatanzwe na Rev. Past Antoine Rutayisire, wagarutse ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu gusana Igihugu. Rutayisire yagaragaje ko abanyamadini n’amatorero bakwiye gufata umwanya nk’uyu wo kwibuka kugira ngo batazagwa mu mikorere mibi nk’iyaranze abo mu gihe cya Jenoside birengagije ibyo basanzwe bemera, bakica bagenzi babo.
Pasiteri Rutayisire kandi yanashimye ko abanyamadini n’amatorero ubu bumva akamaro k’igikorwa nk’iki kuko kwibuka bigitangira ngo abo mu madini n’amatorero bari mu babirwanyije, bavuga ko bituma amadayimoni azamuka, aho ngo bamwe babonaga abahungabanye bakabarambikaho ibiganza babasengera ngo ni amadayimoni abafashe.

Yanabwiye abanyamadini n’amatorero bagifite ingengabitekerezo n’ivangura kubireka, aho usanga ngo hakirimo n’abafite imyumvire yo kuvangura abantu barebeye ku miterere y’umubiri wabo.
Ku bufatanye na IBUKA, abanyamadini n’amatorero mu Murenge wa Kicukiro barateganya no guha ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye, aho bibanda ku bafite ibyo bakora nk’ubucuruzi, bakabashyigikira mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo.
Mukiza Joas uhagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Murenge wa Kicukiro, yashimiye abagize uruhare bose muri iki gikorwa, ashimira by’umwihariko Umuryango Irere Foundation watanze imashini eshatu zidoda zizahabwa abarokotse Jenoside bize kudoda, bakazazifashisha mu kuzamura ubushobozi bwabo bw’imibereho.

Mukiza abajijwe icyo atekereza ku bari abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere babirenzeho bakishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bibabaje kuba abantu barambuye abandi ubuzima, agasanga ababikoze nta rwitwazo icyo gihe bari bakwiye kugira kuko hari bagenzi babo bakoze neza bakarokora abahigwaga.
Ati “Turashaka rero ko abo bantu bakoze neza igikwiriye tubigiraho. Turigisha abantu kurangwa n’urukundo, kandi nyuma ya Jenoside amadini n’amatorero yagize uruhare runini mu isanamitima. N’uyu munsi ni byo turimo, kandi turizera ko ibyabaye bitazongera.”


Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, na we witabiriye icyo gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero, yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bwafatanyije n’abanyamadini n’amatorero gutegura iyo gahunda.
Ati “Pasiteri Rutayisire atwibukije umukoro wacu ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu bikorwa byo kwiyubaka no kwiteza imbere, mu gufasha kunga Abanyarwanda, kubakangurira kuvugisha ukuri, no kudaheranwa n’agahinda. Ni ubutumwa bukomeye ku buryo buri wese abutekerejeho, Igihugu cyacu cyaba Igihugu kitarangwamo amacakubiri, ahubwo cyaba Igihugu giharanira gutera imbere.”
Mutsinzi Antoine yavuze ko nk’inzego za Leta biteguye gukomeza gukorana n’abanyamadini n’amaterero muri urwo rugendo rwo guteza imbere Igihugu no kugisana, ndetse no gufatanya gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda.






Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|