Burkina Faso: Abasirikare 33 baguye mu bitero by’iterabwoba

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Burkina Faso, bwatangaje ko igitero cy’abantu bikekwa ko ari abo mu mitwe y’iterabwoba, bagabye igitero ku ngabo z’igihugu mu Burasirazuba, gihitana abasirikare 33 abandi cumi na babiri barakomereka.

Abasirikare muri Burkina Faso baragerageza kurwana kuri Ibrahim Traoré uyoboye inzibacyuho, na we akaba yaragiyeho ahiritse ubutegetsi
Abasirikare muri Burkina Faso baragerageza kurwana kuri Ibrahim Traoré uyoboye inzibacyuho, na we akaba yaragiyeho ahiritse ubutegetsi

Itangazo ryasohowe n’igisirikare rigira riti “Mu mirwano yari ikaze cyane, abasirikare bahanganye n’umubare munini w’umwanzi, aho bari bagerageje guhangana n’abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba bagera kuri 40, mbere y’uko haza abandi basirikare baje kubafasha ( renforts).”

Uko kohereza abandi basirikare bajya gufasha bagenzi babo (nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Burkina Faso) byatumye abakomerekeye muri iyo mirwano bashobora kuvanwa aho bakomerekeye, bajyanwa aho bitabwaho n’inzego z’ubuvuzi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, ashimira abasirikare barahiriye kugira ubwitange bw’Ikirenga mu kuzuza inshingano zabo, akomeza no gusaba abasirikare bose gukomeza kugira ishyaka n’umwete mu bikorwa bigamije gukomeza kubohora ibice by’icyo gihugu byari byarigaruriwe n’abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba.

Burkina Faso yabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi (coups d’Etat) ebyiri zikozwe n’igisirikare mu 2022, ariko icyo gihugu cyari gisanzwe cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mukeya biterwa n’imitwe y’iterabwoba guhera mu 2015, aho byari bimaze igihe byugarije ibihugu bya Mali na Niger nyuma biza kugera no muri Burkina Faso ihana imbibi n’ibyo bihugu byombi.

Kuva ubwo izo mvururu zimaze guhitana abantu bagera ku bihumbi icumi mu myaka irindwi zimaze, harimo Abasivili n’Abasirikare mu gihe abagera kuri Miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka