Maj. Gen. Nyagah wayoboraga Ingabo za EAC muri RDC yeguye

Maj. Gen. Jeff Nyagah, wari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ahita asimbuzwa.

Maj. Gen Jeff Nyagah
Maj. Gen Jeff Nyagah

Mu ibaruwa Maj Gen Nyagah yandikiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yasobanuye ko yasezeye kubera ibibazo by’umutekano we.

Mu ibaruwa ye, Gen Nyagah aragira ati “Hari abantu bagerageje guhungabanya umutekano wanjye aho nari ntuye, bohereza abasirikare b’abacanshuro b’abanyamahanga bahashyira ibikoresho bw’ubugenzuzi, bohereza n’utudege twitwara (drones) tuzenguruka hejuru y’urugo rwanjye, ndetse bazenguruka n’urugo barugenzura mu ntangiriro za Mutarama 2023, bituma nimukira ahandi.”

Jenerali Jeff Nyagah asezeye ku mirimo ye nyuma y’igihe adacana uwaka na Leta ya DRC, buvuga ko abarwanyi ba M23 bagomba gushyira intwaro hasi bakava mu bice bafashe, bakajya mu kirunga cya Sabyinyo no mu nkengero zacyo, naho Jenerali Nyagah akavuga ko nta mwiteguro yahazashyirwa abo barwanyi, ariyo mpamvu ituma batava mu bice byose bafashe.

Kuva mu Kuboza 2022, umutwe w’ingabo zo mu karere zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagiye mu bice bimwe na bimwe by’Uburasirazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byahoze bigenzurwa n’inyeshyamba za M23 zikaza kubivamo muri gahunda yo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono i Luanda muri Angola.

Umutwe w’ingabo za EACRF urimo abasirikare bo muri Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo.

Maj. Gen Nyagah yongeyeho ko hari ubukangurambaga bwo kumuharabika bwateguranywe ubwitonzi, buterwa n’inkunga binyuze mu itangazamakuru, ndetse ngo hari n’ibirego by’ibinyoma byanditswe bitunga agatoki ingabo za EACRF, ko ntacyo zakoze gifatika mu gutsimbura inyeshyamba za M23.

Gen. Nyagah akomeza agira ati “Ibi kandi byatijwe umurindi n’igitutu cya Guverinoma ya RDC yasabye ko ubuyobozi bw’ingabo za EACRF, bugomba kujya buhinduka buri mezi atatu, ibintu bitari biteganyijwe mu butumwa bwazo.”

Gen. Nyagah akomeza avuga ko no gufunga facebook ya EACRF nabo ari ikimenyetso cy’uko hari abashaka kubangamira akazi k’izo ngabo.

Ikindi kandi, Gen Nyagah avuga ko Guverinoma ya Congo yananiwe kwishyura ibikorwa birimo ibikenerwa n’Ibiro by’Ubuyobozi bw’ingabo, aho abakozi barara, amashanyarazi n’imishahara y’abakozi b’abasivili kandi biteganywa mu masezerano.

Ati "Nshingiye kuri ibi no ku rindi sesengura, nasanze umutekano wanjye nk’Umugaba w’Ingabo utizewe muri aka gace. Byongeye, iyi mikorere yatumye ubutumwa bwanjye budashoboka, nkaba ngomba kuva aho bukorerwa."

Hagati aho igisirikare cya Kenya kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko Perezida William Ruto, yasimbuje Maj Gen Nyagah, ashyiraho Maj Gen Alphaxard Muthuri Kiugu.

Maj. Gen. Nyagah asubiye mu gihugu cye adakunzwe n’ubuyobozi bwa Leta ya RDC, bwamusabye gufasha ingabo zabo FARDC kurwanya M23 ariko ntiyabikora.

Maj. Gen. Jeff Nyagah yegiye ku buyobozi bwa EACRF
Maj. Gen. Jeff Nyagah yegiye ku buyobozi bwa EACRF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka