Abana basaga 6,000 basangiye Noheli na Antoine Cardinal Kambanda, ku itariki ya 22 Ukuboza 2022 kuri Paruwasi Regina Pacis Remera.
Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, riratangaza ko kugeza tariki 21 Ukuboza 2022, abantu barenga 500 bahitanywe n’impanuka muri uyu mwaka wa 2022.
Mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Umuturage yitwikiye mu nzu, abaje bahuruye baje kuzimya, abafuhera kizimyamoto, arabacika ariruka arabura.
Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba n’aka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, batangiye kugirana umubano wihariye ugamije kungurana ubumenyi buganisha ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Umukozi w’Umurenge wa Nzige ushinzwe serivisi z’ubutaka, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nzige, akekwaho kwaka abaturage ruswa kugira ngo abahe serivisi.
Muri Espagne, umugore yatsinzwe urubanza yari yarezemo sosiyete yamwirukanye ku kazi nyuma y’uko ashyize videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Tiktok’, imugaragaza abyina yunama, yongera yunamuka agamije gukurura abagabo ‘twerking videos’, kandi ari mu kiruhuko cyishyurwa n’iyo sosiyete, yaravuze ko arwaye umugongo bikomeye.
Abaturage b’Akarere ka Burera bagera kuri 43.1% ntabwo bagerwaho n’amazi meza, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buherutse kugeza iki kibazo ku Badepite ubwo bagiriragayo uruzinduko, bareba ibibazo abaturage bafite ndetse n’uburyo byakorerwa ubuvugizi bigakemu.
Abanyamakuru bagiye kwakira umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe mu gitaramo cya ‘One People Concert’ batashye batamubonye.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaje ko batanyuzwe n’igiciro fatizo cy’umuceri udatonoye giherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Ni igiciro inganda zitunganya umuceri zitagomba kujya munsi zigurira umuhinzi umusaruro we.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Thailand ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS), n’umuryango wita ku buzima (SFH) muri icyo gihugu, bakoze ibikorwa byo kugeza ubuvuzi ku baturage batuye i Gudele mu mujyi wa Juba, bakora n’umuganda wibanze ku isuku.
Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yemeranyijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ko bagiye kubafasha guhugura abayobora abakerarugendo i Kibeho, binyujijwe mu rugendoshuri muri Israel.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko ku bufatanye n’abaturage, abajyanama b’isuku n’ab’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa, biyemeje kugira isuku umuco no guca igwingira burundu mu bana, kuko babonye ko bishoboka.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.
Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023.
Amashanyarazi kuri bose ni imwe mu ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje kuba rwagezeho bitarenze umwaka wa 2024. Ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano iyi ntego.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko kimaze kugaruza Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 y’igihombo cyaterwaga n’abacuruzi badatanga inyemezabishyu ya EBM.
Ku mugoroba tariki ya 21 Ukuboza 2022 ahazwi nka Sonatubes Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, abantu batan barakomereka bikomeye.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ahubwo bikaba bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana rwasabwe gukunda Igihugu rutizigamye, gukora cyane no kwigira ku mateka y’Inkotanyi zabohoye Igihugu bagakora ibibateza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko icika (irangira) ry’imvura y’iki gihembwe ryari riteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2022 ritakibayeho, bitewe n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja (aho imvura ituruka) ngo bukomeje kwiyongera.
Abanyeshuri biga mu mashami ya siyansi mu ma club bibumbiyemo, bagenda bakora udushya tugamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete Nyarwanda. Mu byo bagaragaje muri uyu mwaka, harimo ruteruzi no gusudira bifashishije amazi.
Muri Afghanistan, Leta y’Abatalibani yatangaje ko nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kwiga Kaminuza, ibyo bikaba bije nyuma y’uko abana b’abakabwa n’ubundi bari barabujijwe kwiga amashuri yisumbuye, ubu ngo bikaba bigenda bigaragara ko uburezi muri icyo gihugu bugenewe igitsina gabo gusa.
Joyce Nyirahabineza ubu ufite imyaka 42, nyuma y’imyaka 25 aba mu mashyamba ya Congo yaratahutse, none ubu ashima ko yakiriwe neza akaba yaranubakiwe.
Beata Nibagwire utuye mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko yiyemeje kwigisha ubudozi n’ububoshyi abaturanyi babyifuza ku buntu, mu gihe cy’umwaka, ashimira FPR-Inkotanyi.
2001-2022, imyaka 21 irashize umuhanzi Niyomugabo Philémon atabarutse aguye mu Buholandi azize impanuka y’imodoka, akagenda asize benshi mu rujijo ku buryo hari n’abaketse ko yaba yarazize akagambane.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi bafite abavandimwe mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kwitandukanya na bo.
Nyirandinganire Denyse wubakiwe inzu hamwe na bagenzi be b’abanyamurango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, barahamya ko uyu muryango kuva ubayeho, imibereho n’ubukungu bya benshi byiyongera umunsi ku wundi; ibyo bikaba igihamya cy’iterambere rirambye no mu hazaza.
Abahanga mu by’amateka bo mu Bufaransa kuva tariki ya 20 Ukuboza 2022 bari mu Rwanda mu mahugurwa y’iminsi ibiri, baha abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), mu bijyanye no kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ibiciro fatizo bishya by’umuceri udatonoye, aho ku kilo kimwe hiyongereyeho Amafaranga y’u Rwanda ari hasi cyangwa hejuru gato ya 120, ugereranyije n’ibiciro byaherukaga mu gihembwe cy’ihinga 2022 B.
Emiliano Martinez, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Argentine mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 yabereye muri Qatar, ubu ni umwe mu bafatwa nk’intwari z’iyo kipe zayihesheje igikombe.
Abaturage 297 bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bari mu gihirahiro, nyuma y’uko uwari ababikiye miliyoni 17 mu kimina yayatorokanye.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zagaragarije ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi impungenge bayifitiye zituma badataha.
Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yandikiye Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa imumenyesha ko asezeye mu butumwa bwe.
Abantu 5 bapfuye mu gihe abandi 9 bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’inzu y’umuturirwa, ahitwa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, yatangaje ko ifite gahunda yo gushyiraho itsinda ry’abasirikare b’abaririmbyi n’abacuranzi, bagomba kujya kuzamura morali ya bagenzi babo bari ku rugamba muri Ukraine.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko ibikorwa by’Umuryango wa ba Kanyamigezi mu Rwanda (COFORWA), bizafasha kugera ku ntego z’icyerecyezo kigari cy’Igihugu 2024 cyo kugeza abaturage bose ku mazi meza.
Nyuma y’icyumweru cyari gishize hakinwa irushanwa rya Tennis “Rwanda Open 2022”, abanya-Kenya ni bo begukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore
Ishuri ryisumbuye rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ryashimiye Gwiza Ngamije Nesta uharangije mu ishami rya PCB (Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima), kuko yabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022, ku rwego rw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), butangaza ko burimo gushaka amafaranga atunganya imikoke 53 y’amazi ava mu Birunga agasenyera abaturage.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba Guverinoma gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata, kuko hari aho aborozi bagihendwa ku giciro cy’amata n’aho ba rwiyemezamirimo bambura aborozi.
Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u Bwongereza.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Isao Fukushima guhagararira igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 18 Ukuboza 2022, mu Karere ka Ruhango hasojwe agace (Phase) ka 6 ka shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo zegukanye aka gace.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa we yakomeje gutakambira urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.