Kubwira Inkotanyi ngo ‘Mwarakoze’ ntibihagije, twifuza kubaha impano – Umutangabuhamya

Gloriose Uwizeyimana uvuka mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, yifuje ko inzego zikuriye Abarokotse Jenoside zabafasha bakagira icyo bakora gifatika cy’ishimwe ku Nkotanyi, bazishimira ko zabarokoye amaboko y’abicanyi.

Yagaragaje iki cyifuzo imbere y’abari bateraniye muri RAB i Rubona mu Karere ka Huye, tariki 27 Mata 2023, bari bahujwe no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana by’umwihariko abari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB.

Gloriose Uwizeyimana
Gloriose Uwizeyimana

Mu buhamya bwe, Uwizeyimana yavuze ukuntu bahungiye mu masambu ya ISAR bakajya babinubira, bavuga ko bari kwanduza ubwatsi bw’amatungo, bikaza kugera aho babarasa abenshi bagapfa ariko ku bw’amahirwe we agasigara, akaza kwihisha mu bihuru hanyuma akaza no guhishwa n’abantu bari inshuti.

Inkotanyi zigera mu gace yari arimo na bwo ngo babanje gukomeza kwihisha bafite ubwoba bw’amasasu, ariko aho imirwano ihoshereje baje kubahumuriza, banababwira gusanga abandi bari batabaye, bari i Save.

Afatiye ku kuba Inkotanyi zarabatabaye, ariko zikanatabara Abanyarwanda muri rusange kuko n’abicanyi ubwabo bari batangiye gusubiranamo, yifuje ko nk’Abarokotse Jenoside babashije kwiga, inzego zibahagarariye zabafasha bakabasha gutanga impano ku Nkotanyi.

Yagize ati “Numva mfite umwenda. Inkotanyi yego zariho zibohora Igihugu, ariko zaraturokoye. Batuvuye ibikomere, baba abaganga wenda batari bo, baraduheka, bagaheka umukecuru bakamukarabya, bacitse amaguru n’amaboko, bamugariye ku rugamba. Numva disi nkatwe twize, n’iyo twabaha impano y’Akarabyo cyangwa n’ikindi kirengeje akarabyo! Amagambo masa ni ukuri ararambirana.”

Yunzemo ati “Muzabidutegurire, mutubwire mu nzego zose, IBUKA irahari, tuzajye gusura abantu bacitse amaguru batubohora disi!”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri RAB byajyaniranye no gushyira indabo aharuhukiye imibiri 195 y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri RAB byajyaniranye no gushyira indabo aharuhukiye imibiri 195 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yamwemereye ko baziga uko babigenza bafatanyije na IBUKA.

Ati “Ibyo Madamu Gloriose yasabye bijya bikorwa, kandi tugenda tubibona biciye mu miryango itandukanye. Nk’inshingano duhuriyeho kandi tuganira, Perezida wa IBUKA turaza kubiganira turebe uko natwe twazabikora, mu buryo bwo kuzirikana koko ko Inkotanyi ari ubuzima kandi natwe badushubije ubuzima.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, yongeyeho ko no gukorera neza Igihugu ubwabyo ari uburyo bwo gushimira Inkotanyi.

Ati “Ntekereza ko nidufasha ubuyobozi dufite kubaka iki gihugu, nidukora ibyiza batwifuzaho, buzaba ari bumwe mu buryo bwo kubereka ko batavunikiye ubusa, ayo maguru atacikiye ubusa, ayo maraso atamenekeye ubusa.”

Muri rusange abari abakozi b’ibigo byabumbiwe muri RAB bazize Jenoside bibutswe ni 228, harimo 205 bakoreraga ISAR, 11 bakoreraga serivise y’imbuto z’indobanure, 10 bakoreraga Laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo na babiri bakoreraga ikigo gishinzwe gutera intanga amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka