Bibutse abahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bishwe muri Jenoside

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali (BK), 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko amateka yaranze BK muri Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kujya mu nyandiko.

Uwo muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cya BK, uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yibutsa abifatanyije n’icyo kigo mu gikorwa cyo kwibuka, amateka yaranze BK kuva yashingwa mu 1967 kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amwe mu mateka babwiwe harimo uburyo kuva icyo kigo cyashingwa cyatangiranye ibikorwa by’irondamoko, byanatizwaga umurindi n’agace yubatsemo kubera ko ari hamwe mu hantu hakoreraga ibigo bya Leta bikomeye byacuriwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe muri ibyo bigo birimo ibiro bya Perezida wa Repubulika byarimo ishami ry’iperereza byakoreraga ahubatse Umujyi wa Kigali. Hakorerwagamo ibikorwa bitandukanye byo gutoteza Abatutsi. Ku ruhande rwabyo hakoreraga Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na yo yarimo abantu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Jean Bosco Barayagwiza wari Umuyobozi Mukuru muri iyo Minisiteri.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Ku ruhande gato ahubatse Hotel Marriot hari Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu yarimo intagondwa nyinshi z’abasirikare barimo benshi baburanishijwe ku byaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Minisiteri yari ituranye n’ikigo cya gisirikare cya Camp Kigali, cyarimo abasirikare benshi n’imiryango yabo bari biganjemo abahezanguni benshi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana, avuga ko hari ibigo bitandukanye byagiye bikora ubushakashatsi bugaragaza uko mu kazi habagamo ivangura mu myaka yashize kugeza Jenoside ibaye. Yakomoje no ku gitabo bashaka kwandikamo amateka yaranze iyo Banki muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béata Habyarimana

Ati “Dutekereza ko natwe nka BK dushobora kugira icyo gitabo kikazafasha n’abandi bazakoramo, kugira ngo twese hamwe tumenye amateka kandi tubashe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo”.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zari inzego za Leta n’iz’abikorera zariho kugeza muri Mata 1994, ari umwanzuro wafashwe n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye muri 2015, ku buryo kuva icyo gihe inzego zitandukanye zagiye zikora ubushakashatsi.

Umukozi wa MINUBUMWE ukora mu ishami ry’ubushakashatsi, Valens Bimenyimana, avuga ko ibigo na za Minisiteri zitandukanye bagiye bakora ubushakashatsi butandukanye ku mateka yabo, kandi ngo hari icyo bifasha.

Bimenyimana Valens avuga ko gukora ubushakashatsi bifasha urwego kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bimenyimana Valens avuga ko gukora ubushakashatsi bifasha urwego kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Icyo bifasha ni ukumenyekanisha ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko ubuzima bw’abakoreraga mu rwego uru n’uru, mu kigo nka BK, ni ubuzima bwihariye kuri icyo kigo, ariko bukaba n’ubuzima rusange bw’Abatutsi bose bo mu Rwanda, uko batotejwe, uko bicwaga, uko bimwe amahirwe mu bihe bitandukanye”.

Akomeza agira ati “Ibyo ngibyo yari politike rusange, ariko noneho wagera mu kigo ukahasanga umwihariko. Uwo mwihariko ni ho ugomba kumenyekana kugira ngo uko kuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi gushakwa kumenyekane kandi kube kuzuye”.

Abo mu miryango y’abahoze ari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimiye icyo kigo uburyo kizirikana abahoze ari abakozi bacyo, bibukwa buri mwaka, ariko kandi banasaba ko ababakomokaho barushaho gufasha mu rwego rwo kubona akazi mu gihe hari amahirwe abonetse muri icyo kigo, kugira ngo birusheho kubafasha kwiteza imbere.

Imiryango y'abari abakozi ba BK bazize Jenoside yashimiye BK uburyo ihora izirikana abavandimwe babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango y’abari abakozi ba BK bazize Jenoside yashimiye BK uburyo ihora izirikana abavandimwe babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bigo bitanu bigize BK Group habarirwa abakozi bagera ku 1,250 benshi bakaba bari hagati y’imyaka 30-40 ku buryo bakeneye kumenya byinshi ku mateka yaranze ikigo bakorera.

Agace BK yubatsemo gafite amateka ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibigo bya Leta bikomeye byahakoreraga
Agace BK yubatsemo gafite amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibigo bya Leta bikomeye byahakoreraga
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc yashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc yashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yunamira abahoze ari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yunamira abahoze ari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka