Rusizi: Mu isambu ya Paruwasi Mibilizi habonetse indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushaka imibiri
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushaka imibiri

Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside kigikomeje, ku mibiri yabonetse mbere hakaba hamaze kwiyongeraho imibiri 223.

Ati “Kuva tariki 23 Werurwe 2023 kugera tariki 26 Mata 2023 hari hamaze kuboneka imibiri 588, igikorwa kirakomeza mu minsi ibiri haboneka abandi 223, bose hamwe abamaze kuboneka ni 811”.

Ibi bikorwa bizakorwa kugeza iyi sambu yose irangiye kugira ngo babe bizeye neza ko nta mubiri barimo bahinga hejuru udashyinguwe mu cyubahiro.

Iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi ubwo abaturage bakora mu mushinga CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation Project) wo guteza imbere Ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira, bahingaga bakora amaterasi y’indinganire bakabona imibiri bagahita batanga amakuru.

Hafashwe icyemezo cyo gusenya amaterasi mu rwego rwo kureba niba nta yindi mibiri yaba iri munsi
Hafashwe icyemezo cyo gusenya amaterasi mu rwego rwo kureba niba nta yindi mibiri yaba iri munsi

Utamuriza avuga ko buri munsi hagenda hagaragara imibiri y’abantu bishwe, akavuga ko bigaragara ko abari bahungiye muri iyi Paruwasi biciwe muri ako gace, bari benshi cyane bakaba bagikomeje gushakisha kugeza ubwo iyo sambu yose bazayirangiza.

Ibikorwa byo kwibuka byagombaga kuba tariki ya 29 na 30 Mata muri uyu mwaka muri ako gace byarasubitswe kugira ngo habanze hasozwe iki gikorwa cyo gushakisha indi mibiri yaba iri muri iyo sambu ya Paruwasi. Hazakurikiraho igikorwa cyo gutegura uko iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro.

Utamuriza asaba abakoze Jenoside ndetse n’abandi baturage batahigwaga muri icyo gihe kugira ubutwari n’umutimanama wo kuvugisha ukuri, bagatanga amakuru y’ahakiri imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi birerekana ubugome bukomeye bw’abakozi ba paruwasi n’ibitaro bya Mibilizi n’abaturiye iyo sambu bakomeje guhisha amakuru kuko bidashoboka ko abaho barengeje imyaka 34 y’amavuko baba batabizi.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Mpora mbabwira ko génocide yakorewe abatutsi ushatse ikigereranyo cyabayikoze wasanga kiri hejuru 90% yabatarahigwaga nukuvuga abahutu nubu kandi iyo usesenguye usanga abo babi balimo nuyumunsi nibabandi ntacyahindutse génocide ntiyakozwe nabishe gusa oya hali abavumburaga abantu abatangaga abantu aho bihishe hali nabahari ubu kandi babi Vestine,arasaba abo gutanga amakuru ku hali imibili yabo bishe muvandimwe Vestine,abo bantu ubisaba nibo bishe abo bantu ntakuntu hariya i mibilizi haboneka,imibili hafi 1000 mwisambu ya Paroisse imaze imyaka 29 ngo uvuge ko benshi mubahutu batuye hariya batari babizi!sibyo abantu 1000 bivuze ko nintambara yarangiye aho hantu hagaragara aliko banze kubivuga buli mwaka twibukira hariya abicwaga bicwaga kumanwa ntawamenya ahubwo hanibazwe niba Paroisse ya Mibilizi niba ntaba Padri bali bahali ngo ntibamenye abicirwaho nibibera mu masambu yabo icyo nzi nuko bamwe bahali batahigwaga bazi ibyaberaga hariya bazabazane niba hali nabicirwaga hariya abo bagombaga gushaka uko imirambo iva hariya ngo itabanukira imibili ili hariya ntizigera iboneka yose kuko abishe ntibabivuga abatabaga abantu ntibabivuga abali hariya barabihishe nabamwe mubabikoze baraho bigira nkabatabizi Habumuremyi ati muli génocide abakristu bali 80% Mibilizi nubu Kiriziya iruzura abazi ahajugunywe abantu bahavuge batange urugero bizatuma nabahandi batinyuka cyangwa ubizi ntabivuge areke kujya mu Kiriziya

Lg yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka