Muri 2030 ubutaka bw’u Rwanda bungana na 80% buzaba buteyeho ibiti

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) kirateganya ko 80% by’ahari ubutaka hose mu Gihugu, hangana na hegitare miliyoni ebyiri(2,000,000 ha), hazaba hatewe ibiti bitarenze umwaka wa 2030.

U Rwanda rurateganya gutera ibiti ku buso bungana na 80% by'ubutaka
U Rwanda rurateganya gutera ibiti ku buso bungana na 80% by’ubutaka

Hegitare miliyoni ebyiri zihwanye na kilometero kare (km²) ibihumbi 20, bukaba ari ubuso bungana na 81% by’ahari ubutaka hose mu Rwanda hangana na km² 24,670.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr Concorde Nsengumuremyi, yaganiriye n’abafatanyabikorwa ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, ku buryo bazafatanya kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kongera amashyamba.

Agira ati "Ntabwo tureba hafi y’imijyi cyangwa mu nkengero z’imihanda n’amazi gusa, ahantu hose hashoboka turimo kuhatera ibiti biberanye na ho, ariko twibanda cyane ku biti bya gakondo".

Akomeza agira ati "Ahantu hose hashoboka, haba mu midugudu, mu mashuri, hafi y’insengero, ahatari igikorwa remezo hose hagakwiye kuba hari igiti".

Mu mirima hazaterwa ibiti bivangwa n'imyaka
Mu mirima hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yigeze kuganira na Kigali Today avuga ko yifuza kubona imijyi n’imidugudu byo mu Rwanda bigaragaramo ibiti byinshi, nk’uko bigaragara ahitwa mu Kiyovu muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

RFA ndetse n’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku biti bivangwa n’imyaka (ICRAF), bavuga ko gahunda yo kongera ibiti izibanda ku biti bivangwa n’imyaka mu gihe bazaba bageze ku butaka bukorerwaho ubuhinzi, ari na bwo bunini mu Gihugu.

Kugeza ubu ubutaka buhingwaho mu Rwanda, nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, burangana na hegitare (ha)1,151,700 (bihwanye na km² 11,517). Ni hafi 1/2 cy’ubutaka bwose mu Gihugu.

Inzu zo ku mijyi ziba zigomba kutagaragara ahubwo zitwikiriwe n'ibiti
Inzu zo ku mijyi ziba zigomba kutagaragara ahubwo zitwikiriwe n’ibiti

Umuyobozi wa ICRAF mu Rwanda, Dr Athanase Mukuralinda, asobanura ko ibiti bivangwa n’imyaka bizagirira abaturage akamaro kanini, haba mu gukumira isuri mu mirima yabo, gutanga umwuka mwiza, kongera uburumbuke bw’ubutaka, ari na ko biburinda kuma no kuba ubutayu.

Dr Mukuralinda ati "Urareba amashyamba yose, nta muturage ugeramo kuko twayagize amapariki, ariko kugira ngo ayo mapariki agumye abeho ni uko habaho gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigatanga imbaho, imishingiriro n’ubwatsi bw’amatungo, ndetse n’inzuki zikabona aho zihova".

Gahunda yo kongera amashyamba ntabwo isiga inyuma ibiti by’imbuto ziribwa, kuko buri rugo mu Rwanda rusabwa kuba rufite nibura ibiti bitatu.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera ubuso buteyeho ibiti igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Bonn mu Budage muri 2011, aho ibihugu byiyemeje gutera ibiti ku buso bungana na hegitare miliyoni 350, bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi

Ni gahunda izakomeza kugeza ubwo imyuka yoherezwa mu kirere itera Isi gushyuha, yose izaba ishobora kumirwa/gukururwa n’ibyo biti, bikazakemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Ikigo RFA kivuga ko intego u Rwanda rwari rwarihaye yo gutwikiriza ibiti ubuso bw’Igihugu bungana na 30% bitarenze umwaka wa 2024, yamaze kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza Abakozi bashinzwe Amashyamba kurwego rw’umurenge barifuzako mwabakorera ubuvugizi nabo bagashirwa kuri sitati igenga abakozi baleta

John yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Babanze bongere umushahara w’abakozi bashinzwe amashyamba k’urwego rw’umurenge kuko muri ikigihugu nibo bakozi babayeho nabi cyane

Kalisa yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka