Abagerageje kwiroha mu Kivu, Interahamwe zarabakurikiraga zikabiciramo (Ubuhamya)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) Karongi, barifuza ko Abatutsi biciwe mu yahoze ari ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba, ari byo byabaye (IPRC Karongi), bajya bibukwa by’umwihariko ku itariki 15 Mata kuko kuri iyo tariki bishwe batemwe, abandi bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu.
- Imiryango y’abiciwe i Nyamishaba yashyize indabo mu Kivu mu rwego rwo kubibuka
Karenzi Bosco wigaga muri EAFO Nyamishaba waje kurokoka, avuga ko ku itariki ya 15 Mata 1994 mu masaha ya saa tatu z’igitondo ari bwo ibitero by’Interahamwe n’Abajandarume byateye kuri icyo kigo, bakica Abatutsi bari bahahungiye n’abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi bari bahari, kugeza mu masaha y’igicamunsi ubwo imvura yagwaga bagasubika kwica bakajya kugama.
Karenzi avuga ko abicanyi bari bagose imihanda yose ikikije ikiyaga cya Kivu ku buryo nta bundi buhungiro bwari buhari usibye kwiyahura mu mazi, ariko nabwo ababigerageje ntibyabahiriye kuko Interahamwe zafashe ubwato zibakurikiramo zikajya zigenda zibatema, bashiriria mu kiyaga cya Kivu.
Avuga ko Ikivu cyari cyabaye amaraso kubera gutemeramo abantu, aho abageragezaga koga ngo bomoke hakurya babakurikiye n’ubwato bagenda batemwa banarasa abari babashije kujya mu Kivu.
Avuga ko Ikivu cyifashishijwe nk’intwaro yo kwica Abatutsi bari bahungiye i Nyamishaba, kuko bagotaga umusozi bagafunga n’amayira, hagasigara inzira y’Ikivu yonyine.
- Bibukiye ku kiyaga cya Kivu ahajugunywaga Abatutsi bahungiye i Nyamishaba
Avuga ko mu muryango we habarurwaga nk’abantu 80 ariko yarokotsemo wenyine, akibaza impamvu abantu bemeye gukora Jenoside Kandi nyamara baranigishwaga ijambo ry’Imana mu madini bari kumwe.
Agira ati, "Turifuza ko twajya twibuka abacu biciwe hano n’abashyizwe mu Kivu buri wa 15 Mata kuko ni yo tariki yatuma amateka ya hano atazima, kuko niba hano hari Abatutsi basaga ibihumbi bitatu byishwe kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Mata, ntabwo twajya tubibuka mu matariki 25 kandi itariki bishweho izwi".
Karenzi kandi asaba ko mu marembo ya IPRC Nyamishaba hashyirwa ikimenyetso cy’amateka y’abarohwagwa mu Kivu biganjemo abakobwa b’Abatutsi bategetse kwiroha mu Kivu ubyanze akajyamo babanje kumutema, bituma hari n’abiyahuramo banga gutemwa.
- Karenzi wigaga muri EAFO Nyamishaba afite amakuru ahagije yatuma itariki yo kwibukiraho iba iya 15 Mata
Agira ati, "Aho twashyize indabo ntabwo ari ho harohwaga abari bahungiye hano, ahubwo byabereye neza hano mu marembo ya Nyamishaba ndumva ari ho twajya dushyira indabo, kandi hagashyirwa ikimenyetso cy’amateka".
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi Ngarambe François, yasezeranyije ko hagiye kwigwa uko hazashyirwaho ikimenyetso cy’Abatutsi biciwe mu mazi y’Ikivu kuko cyabaye intwaro yo kwica Abatutsi kuva mu 1959, aho nko ku kirwa cya Nyamunini hicirwaga abitwaga Abarunari (UNAR), ni ukuvuga Abatutsi babaga mu ishyaka rya UNAR barimo na Sekuru.
- Ngarambe avuga ko kuva mu 1959 ikiyaga cya Kivu cyabaye intwaro yo kwica Abatutsi i Nyamishaba
Agira ati, “Ikivu cyatumariye abacu ariko hari n’abo cyakijije. Ni ngombwa ko tuzajya tukibukiraho tugashaka amateka yabo kandi tukanamenya abararokotse bigaga hano kugira ngo dukusanye amakuru".
Avuga ko Kwibuka bifasha urubyiruko kumenya ukuri ku byabaye, kandi rukiyemeza kutazabisubira, ukaba umwanya wo kunenga ubuyobozi bubi bwagiriwe icyizere n’abaturage bakabuhungiraho bukabica, ukaba n’umwanya wo gushimira Leta nziza yagaruye ihumure mu Rwanda, abaturage bakaba bariho batuje.
- Umuyobozi wa IPRC Karongi avuga ko bakomeje gukusanya amakuru y’abaguye muri EAFO Nyamishaba
Umuyobozi wa IPRC Karongi, Ingabire Dominique, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri ba EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye zabaye IPRC Karongi, babaruye abagera kuri 11 bishwe muri ETO Kibuye, ariko bari no gukora ubushakashatsi ngo bamenye abaguye muri Nyamishaba kugira ngo amazina yabo yongerwe ku rwibutso.
Yagize ati “Hari amakuru tugishakisha kugira ngo bose tujye tubibukira hamwe. Ubu turashyira indabo mu Kivu no ku rwibutso ndetse no muri IPRC mu rwego rwo kubibuka, ariko tuzakomeza gukora ibikorwa bituma amakuru yabo amenyekana bakajya bibukwa bose kuko tutaramenya abarokotse bose ngo tumenye n’abishwe".
- Uwambajemariya avuga ko hagiye kuganirwa uko Kwibuka i Nyamishaba byahuzwa n’itariki Abatutsi bari bahahungiye biciweho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, avuga ko kubera ko gushyira ibimenyetso ahiciwe Abatutsi bisaba kubyumvikanaho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo icyo gitekerezo gitangwe.
Avuga ko ku kijyanye no kwibuka ku wa 15 Mata na byo bizarebwaho kugira ngo amatariki ahuzwe n’amateka ya Nyamishaba, kandi hazaganirwa uko urwibutso rwa Nyamishaba rwakomeza kubumbatira amateka y’abishwe bajugunywe mu kiyaga cya Kivu.
- Urwibutso rwa Nyamishaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi bitatu
- Bacanye urumuri rw’icyizere
- Urubyiruko rwitezweho gukura ruzi neza amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|