Huye: Bifuza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Karama rutunganywa rugashyirwa ku rwego rw’Akarere

Abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, bavuga ko ku bw’amateka ya Jenoside yaho uru rwibutso rwari rukwiye kuvugururwa mu myubakire, rukanashyirwa ku rwego rw’Akarere.

Abafite ababo bashyinguye mu rwibututso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, rukaba urw'Akarere
Abafite ababo bashyinguye mu rwibututso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, rukaba urw’Akarere

Hon. Antoine Mugesera na we ukomoka i Karama, wigeze no kuba Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 (IBUKA), ni umwe mu bashyigikiye icyo gitekerezo.

Ubwo i Karama bibukaga ku nshuri ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 21 Mata 2023, yagize ati “Ahantu hose haguye Abatutsi iteka usanga hafite akantu kihariye kaharanga. Umwihariko wa Karama ni umubare munini w’Abatutsi bahaguye. Si uwo turata, ariko ni ikintu cyari gikwiye kwitabwaho, tukubakirwa urwibutso rwiza.”

Yongeraho ko n’umuhanda uturuka kuri kaburimbo ugana i Nyaruguru ukagera kuri uru rwibutso, ureshya n’ibilometero nka bibiri, bifuza ko na wo washyirwamo kaburimbo, bityo kurugeraho bikoroha.

Ubundi i Karama ngo hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 100, bari baturutse hirya no hino higanjemo abakomokaga muri Komine Runyinya (ari yo Karama kuri ubu), ndetse no muri Nyaruguru.

Abavuga uyu mubare bawuhera ku kuba uwari Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika yaho, ari na ho bari bahungiye, yari yagiye agerageza kubandika ashaka kumenya umubare wabo kugira ngo abone uko abakira inkunga y’ibiryo muri Caritas.

Icyakora, abahaguye bo ngo babarirwa mu bihumbi 75, ariko uwo mubare wose nturabasha gushyingurwa kuko hari abataramenyekana aho baherereye. Abashyinguye mu rwibutso rwaho ngo bakuwe mu byobo bigera ku 1335.

Abenshi mu bahaguye bishwe ku itariki ya 21 Mata 1994, kandi kubera ko bari benshi ngo habayeho kubanza kubateramo gerenade no kubarasa, kugira ngo bacibwe intege zo kwirwanaho mbere yo koherezwamo abafite imihoro n’ubuhiri bakabiraramo.

Babishe kandi nyuma y’uko bari baciye amatiyo y’amazi bashoboraga kwifashisha, n’ayo mu mugezi utemba bakaba bari bayamennyemo umuti wa kirorini, bituma babura amazi yo kunywa n’ayo kwifashisha mu bundi buryo bwose.

Bukeye bwaho, abagore n’abana bari basigaye batari banabashije guhunga, ngo bafatiranywe ku bw’inzara bari bafite bahabwa igikoma kiroze, barapfa. Bose hamwe babarirwa mu gihumbi.

Hon. Mugesera avuga ko akurikije uko batekereza urwibutso rw’i Karama rwagombye kuba rumeze, uruhari ubu arugereranya n’imva, na yo yabonetse biturutse mu bushobozi bwagiye bwegeranywa n’Abarokotse Jenoside bahakomoka.

Ati “Abantu bagiye bikora mu mifuka, inshuti ikaguha amafaranga makeya. Twubatse akantu, ntiturakita urwibutso, tukita imva.”

Iki gitekerezo gishyigikiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye ugira ati “Uru rwibutso rukwiye gukorwa neza, rukaba urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, kandi rugashyirwamo ibya ngombwa byose, ku buryo n’amateka yaho azakomeza akabungabungwa.”

Akomeza agira ati “Mu kurwubaka hagiye hagaragara imbaraga nyinshi z’abafite ababo hano. Uyu munsi twasaba ko Akarere kabishyira muri gahunda kagashakisha ingengo y’imari, rukaba urwibutso nibura rwo ku rwego rw’Akarere, rugahabwa n’ibyangombwa byose, kandi birashoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko gahunda Akarere gafite ari ugukomeza kubungabunga neza inzibutso zizagumaho n’urwa Karama rurimo, ariko ko hari izo bazahuza nk’uko byatangiye kuganirwaho n’abo bireba bose.

Naho ku bijyanye n’Urwibutso rw’Akarere ruzagaragaza amateka ya Jenoside muri Huye, ngo ruzubakwa mu mujyi wa Huye.

Ku bijyanye n’igitekerezo cyo gushyira kaburimbo mu muhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Karama, ngo ni cyiza ariko mu gihe ubushobozi butaraboneka ndetse n’indi yihutirwa itararangira, uyu muhanda bazakomeza kuwubungabunga no kuwusana igihe wangiritse.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wenda ijwi ryange nirito!ariko kariya gahanda kari gakwiye kujya mu mihanda ibabaje yokuba yakorwa wenda kuvugurura urwibutso byashaka bikaba biretse ark umuhanda ukaboneka byibuze

Maki yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Genda Karama warakubititse.
Mbega imihoro n’amacumu wahuye na yoo. Yewe Abatutsi burya barakomeraga. Ariko koko baziraga iki!!
Karama kiriya gihe cy’akaga wahuriweho n’abantu benshi baguhungiyeho pe!. Ariko disi reka baguhungiyeho bagusangagamo Umupadri NGOMIRAKIZA utagira uko asa. Imana izamwiture uko yitangiye imbabare , nyamara na we atari yibereyejo.

Innocent yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Uru rwibutso rufite umwihariko ko ariho hiciwe abatutsi benshi *umunsi umwe*. Abayobozi rwose babirebe neza rushyirwe ku rwego rw’Akarere. Ikindi kariya gahanda rwose kajyayo ba Nyakubahwa bayobozi nimurebe uko kakorwa bitwibagize gato Karama twaboneyemo akaga katugejeje kuri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Mimi yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka