Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wa Police FC
Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa Police FC.
Ibi byatangajwe n’ikipe ya Police FC aho yavuze ko Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wayo, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wungirije.

Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Police FC, CIP Obed Bikorimana, yavuze ko izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.
Munyantwali Alphonse wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe akaba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, yagizwe umuyobozi wa Police FC asimbuye ACP Yahya Kamunuga wari washyizwe muri izi nshingano muri Nyakanga 2022.
Police FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 45.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uyu Muyobozi mushya turamwishimiye cyane,Ferwafa yacu ayiyobore tubone yadukemurira ibibazo birimo
Congratulations to my beloved Honorable Governor
May God keep blessing you Sir
We are so proud of you Sir
TUZASTINDA PEE
Nakomeze rwose ayobore na FERWAFA arandure akavuyo karimo, ayisubize ku murongo. Abasifuzi bo numvise hajemo akuka