Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire
Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga y’ibitabo 100 mu bigo by’amashuri byo muri uwo Murenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Inama ya YouthConnekt igende neza, ndetse n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi n’ibindi ndetse habaho no kuremera imiryango itishoboye.
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze.
Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu mibereho yabo myiza.
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko igiye gushaka imbuto y’umwimerere y’umuceri wa Basmati wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ukongera ugahingwa mu kibaya cya Bugarama ukava kuri hegitare 9 ukagera kuri hegitare 19.
Abakinnyi 30 bagize amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye bategura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera muri Kenya.
Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.
Cyarikora Rosette, umubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko asubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 atiga, ahubwo yita ku bana be batanu n’urugo rwe muri rusange ndetse akaba afite intego yo kwiga agasoza kaminuza.
Ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu (MINALOC) yasoje umwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu, yagiranaga n’abafatanyabikorwa bayo, ugamije kureba icyakorwa ngo Abanyarwanda bari mu murongo w’Ubukene babuvanwemo.
N’ubwo abenshi iyo bumvise indwara ya kanseri y’ibere (Breast Cancer), bahita bumva ko ari iy’abagore, siko bimeze, kuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima zemeza ko ishobora gufata n’abagabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
Aba Ofisiye 38 basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze amezi biga, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,290. Uwo muntu umwe wanduye yabonetse i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,467.
Inzego z’umutekano zongeye guhiga izindi mu cyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere cya cyenda mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard /RGS), gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu.
Amakoperative akora uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu yongeye gufungurirwa uburobyi tariki 13 Ukwakira 2022, igiciro cy’isambaza kigura amafaranga 2500 mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe mu Karere ka Rutsiro cyaguze amafaranga 1300.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko mu barwaye indwara zo mu mutwe, harimo benshi bibasiwe n’agahinda gakabije. Dr Jean Damascene Iyamuremye ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima n’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryagaragaje ko umubare w’abantu (…)
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ine ihana imbibi na Uganda imaze gutera inkunga imishinga y’abagore bahoze bakora magendu, Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 35.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter avuga ko we n’abasirikare be byabatwara iminsi irindwi gusa bagafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Inyigo yakozwe mu Karere ka Rutsiro ku mikurire y’abana, yagaragaje ko kagifite urugendo mu guhangana n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ubuyobozi bukaba burimo gukora ibishoboka ngo icyo kibazo gicike muri ako Karere.
Banki ya Kigali (BK) yazanye uburyo bushya buzafasha kandi bukorohereza abakiriya bayo bifuza kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa binyuze mu mikoranire na kompanyi ya Ali Pay. Umukiriya wa BK azajya abasha kohereza amafaranga mu Bushinwa hanyuma abikuze mu mafaranga akoreshwa muri icyo Gihugu ku kiguzi gito ugereranyije na (…)
Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa (…)
Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo Ikibondo, avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva.
Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga (ICT), ku buryo biteganyijwe ko mu 2024, imirimo irishingiyeho izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko umuntu wese avuka nta bibazo byo mu mutwe afite, uretse ibishobora kumufata mu nzira yo kuvuka, cyangwa amaze kuvuka nk’ibikomoka ku kuba avutse ananiwe.
Catherine Nyirahabimana w’ahitwa i Mbogo mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko atagishaka kubarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko abona hari intambwe yateye ava mu bukene.
Abarimu 150 bigisha mu bigo by’amashuri yisumbuye y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (Techinical Secodary Schools/TSS), bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, zibemerera kwigisha mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi, bakaba bishimiye iyo ntambwe bagezeho.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (…)
Nyuma y’uko ikibazo cy’igwingira mu bana, imirire mibi n’umwanda byakomeje kuvugwa kenshi mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane Akarere ka Musanze kagatungwa agatoki, abayobozi b’Imidugudu bagera kuri 80 bahigiye guhagarika ibyo bibazo byugarije abaturage.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, yo kujya bivuza bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi bitabavunnye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,131. Uwo muntu umwe wanduye yabonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,467.
Perezida Paul Kagame yahuye n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi cy’abakinnyi bahoze bakomeye muri ruhago (Veteran Clubs World Championship - VCWC), ndetse no mu rugendo ruri kuzenguruka isi.
Nyuma y’uko tariki 4 Ukwakira 2022 Béatrice Munyenyezi yari yifuje ko abamushinja Jenoside baza mu rukiko bagatanga ubuhamy imbonankubone, urukiko rwisumbuye wa Huye aburaniramo na rwo rukabyemeza, kuri uyu wa 13 Ukwakira rwanzuye ko batatu mu bamushinja bazatanga ubuhamya mu muhezo.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 habaye imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sports yujujuje umukino wa kabiri idatsinda inganyije na Etincelles 1-1,Police FC na Rwamagana City zikabona intsinzi yazo ya mbere.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 iratangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri izayihuza na Mali, ahahamagaee na Habimana Glen ukina muri Luxembourg
Akarere ka Rubavu kahize utundi turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gutanga imisoro y’imbere mu gihugu.
Abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bazahura n’igihombo batewe no kubura imvura imyaka bahinze ikaba yaratangiye kuma. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko izuba ryamaze kwangiza imyaka yabo mu mirima ku buryo nta cyizere cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizeye muri kino gihembwe cy’ihinga.
Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe Ubupadiri.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 51Frw azakoreshwa nk’igishoro cy’abacururizaga mu muhanda(bazwi nk’abazunguzayi), mu rwego rwo kubarinda gusubirayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye n’ikibazo cy’abana 1,000 bataye ishuri, bukaba bwihaye intego yo kuribagaruramo ku bufatanye n’ababyeyi babo.
Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko ahanini abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta neza bahabwa ibigo batse, ubundi bakoherezwa ku bigo bibegereye, muri uyu mwaka habonetse ababyeyi benshi bibaza icyagendeweho mu gushyira abanyeshuri mu myanya.