Ikipe y’abagore ya Rayon Sports yazamutse mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore (Rayon Sports WFC) yabonye itike iyinjiza mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda NASHO WFC ibitego 10-1 mu mukino wa 1/2.
Yakatishije itike mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Rayon Sports iherereye mu Nzove mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye i Nasho, aho Rayon Sports WFC na none yari yatsinze Nasho WFC ibitego 3-0.

Ni ibitego byinjiye byisukiranya, aho ibitego 6 bya Rayon Sports WFC byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino, mu gice cya kabiri itsinda ibitego bine, mu gihe igitego cy’impozamarira cya NASHO WFC cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino.
Ni ikipe yabonye itike iyinjiza mu cyiciro cya mbere, mu gihe itegereje gukina umukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe izava yagati ya APR WFC na Indahangarwa WFC ziteguye gukina umukino wa 1/2. Izatsinda kuri uwo mukino wa nyuma izahabwa igikombe.
Nyuma y’umukino, byari ibyishimo ku bakinnyi, abayobozi, abakunzi n’abafana ba Rayon Sports WFC bari baje kwirebera uwo mukino, aho kwinjira byari amafaranga 2000 mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga 1000 ahasigaye hose.


Mu ijambo rye, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports FC, nyuma yo gufungura Champagne anishimira uburyo ikipe ya Rayon Sports WFC yitwaye, yavuze ko n’ubwo intego y’ikipe igezweho, bagomba guharanira kuba aba mbere no mu cyiciro cya mbere.
Ati “Icya mbere tubyakiriye neza kuko ni yo yari intego yacu. Nk’umuryango mugari wa Rayon sports tujya gushyiraho ikipe y’abari n’abategarugori, twari twabitekereje, twumvaga iyo kipe ari ngombwa ko ishingwa kugira ngo igendane n’iya basaza babo. Tuyitangira ntabwo twajenjetse, twashyizemo imbaraga tubanza gushaka abakinnyi beza, tubakura mu makipe akomeye ndetse bamwe tubakura mu makipe yo hanze y’Igihugu, dushyiramo n’abana bakibyiruka kugira ngo bigire kuri bakuru babo”.
Arongera ati “Twashyizemo imbaraga nyinshi, umusaruro wabyo ni uyu, ni ikipe ije mu cyiciro cya mbere yihuse, ibitego yajyaga itsinda murabizi simbisubiramo, ni umusaruro w’izo mbaraga twashyizemo, turi no muri ½ cy’igikombe cy’amahoro kandi intego yacu ni ukugitwara. Muri shampiyona (y’abagore) ubu twamaze kugera mu cyiciro cya mbere, dutegereje gukina umukino wa nyuma tugatwara n’igikombe”.

Uwo muyobozi yavuze ko ingamba iyo kipe izanye mu cyiciro cya mbere, ari ugukomeza kubaka ikipe ikomeye iharanira gukomeza kuba iya mbere, aho yavuze ko nta kipe izatera ubwoba Rayon Sports WFC.
Ni ikipe idatinze mu cyiciro cya kabiri, kuko ikimazemo umwaka umwe ari na wo iyo kipe imaze ishinzwe. Yakunze kugora amakipe, aho amwe muri yo yagiye iyatsinda ibitego birenga 10.
Ni ikipe na none igeze muri 1/2 cy’igikompe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera APAER WFC yo mu cyiciro cya mbere. Mu mukino ubanza APAER WFC yari yatsinze Rayon Sports WFC 1-0, mu mukino wo kwishyura wabereye mu Nzove, Rayon Sports WFC itsinda 3-0.








Amafoto: Rayon Sports
National Football League
Ohereza igitekerezo
|