Ku myaka 25, umukinnyi Lionel Messi yaje muri ba kizigenza ba mbere ku isi batsinze ibitego byinshi kuva irushanwa rya UEFA Champions League ryatangira mu mwaka w’1955. Ubwo Barcelone yatsindaga AC Milan ibitego 4-0 tariki 12/03/2013, Messi yatsinzemo ibitego 2.
Nyuma y’uko benshi mu bajyenda cyangwa bakiga mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagaye cyane inyubako z’iri shuri, ubuyobozi bwaryo bwamuritse igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka.
Ikipe ya APR BBC mu bagore irahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe cya Play-off muri uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 54 kuri 41mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 16/03/2013.
Nyuma yo guhungira mu Rwanda abari abarwanyi ba Bishop Runiga bakuwe ku mupaka uhana imbi na Congo bashyirwa mu murenge wa Mudende naho uwari umuyobozi wabo akurwa mu Nkambi ya Nkamira ajyanwa ahandi arindirwa umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere bashaka kubaka kubikora ari uko bahawe uburenganzira n’ababishinmzwe kugira ngo hagenderwe ku mategeko ajyanye n’imyubakire.
Ingabo 400 zarwanaga ku ruhande rwa Runiga zishyize mu maboko ya Gen Makenga naho abandi 718 bahungira mu Rwanda n’abayobozi babo barimo Runiga, Col Ngaruye, umuvugizi wabo Lt Col Mirindi Seliphin n’abanyapolitiki bagera 15.
Seminari nto yitiriwe Virgo Fidelis iri ku Karubanda mu karere ka Huye, tariki 16/03/2013 yizihijwe yubire y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iri shuri ryizwemo n’abantu bakomeye batandukanye barimo umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, abadepite batandukanye n’abandi bayobozi banyuranye.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yegukanye igikombe cya Play-off ku wa gatandatu tariki 16/03/2013, nyuma yo gutsinda APR BBC umukino wa nyuma wa gatatu wabereye kuri Stade ntoya i Remera.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotyanyi bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho akarere ka Karongi kageze mu iterambere ariko banaboneraho guhuza urugwiro bakina umupira w’amaguru baranasangira.
Nyuma yo gukomorerwa ubucuruzi bw’inka, ikigo nyarwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abatuye akarere ka Nyagatare gukomeza ingamba zari ziriho zo gukumira indwara y’uburenge.
Ubwo Karidinari Jorge Mario Bergoglio yari amaze gutorerwa gusimbura Papa Benedigito XVI, tariki 13/03/2013, Umunyamerikakazi yavumbuye ikimenyetso kidasanzwe, ubwo yarimo yigendera abona igicu gifite ishusho nk’iy’umumarayika, ahita yumva ko ari ikimenyetso giturutse mu ijuru.
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yavuze ko Abanyafurika bagomba kwiyumvamo ko aribo bagomba kwikemurira ibibazo, hashyirwa imbere inyungu z’igihugu n’abagituye.
Annanie Nshunguyinka wo mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero, arashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage kubera ibikorwa by’iterambere abagejejeho harimo kwesa umuhigo yari yarihaye wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’urutoki n’izindi mbuto zitandukanye.
Umugabo w’imyaka isaga 6o mu Bufaransa, mu mujyi wa Brest, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe hamwe n’izahabu y’amafaranga kubera gufata amashusho (Video) abagore basaga 1.535 batabizi kandi bari mubwiherero (toilette).
Bishop Jean Marie Runiga n’ingabo ze batsinzwe n’abasirikare ba M23 yiyomoyeho, yashyize atangaza ko yemeye ko yatsinzwe. ubwo yagezwaga mu nkambi ya Nkamira yatangaje ko agiye kugendera ku mategeko agenga impunzi.
Ishuri rikuru ry’ ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) riratangaza ko ritazahwema gushyigikira ikigega agaciro development fund no gushyigikira gahunda za leta ziterambere, nyuma y’uko batanze amafaranga ya mbere muri iki kigega ingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abaganga ngo barusheho kujyana n’ibihe tugezemo, ibitaro La Croix du Sud bizwi ku izina ryo kwa “Nyirikwaya” byatangiye gahunda izajya ihabwa abaganga babyifuza.
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, barasabwa kugana SACCO biyujurije itwaye miliyoni 25.5 zaturutse mu banyamuryango ubwo, nyuma y’uko itashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013.
Barayavuze Kalimunda w’imyaka 19 y’amavuko n’undi witwa Mukundabantu Saveri w’imyaka 16 y’amavuko bagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, nyuma y’uko abo basorebafatanywe bimwe mu byo biyemerera ko bibye birimo ihene eshatu, inyama z’ihene babaze, umufuka w’ibigori n’igitoki.
Umugore witwa Clémentine Nyiracumi afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, akurikiranyweho kwica nyirabukwe amutemye ijosi.
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ingabo zigera kuri 650 zari mu mutwe uyobowe na Bishop Jean Marie Runiga wiyomoye ku buyobozi bwa M23 zamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda zihahungira nyum yo gutsindwa mu mirwano yazishyamiranyije n’iza M23 zasigaye ziyobowe na Sultani Makenga.
Abaturage bo mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi, barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), babikesha guteganya itungo bazajya bagurisha ibirikomokaho, ngo babone kwishyura uwo musanzu buri mwaka.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga iciriritse aho guhora bategereje inkunga zituruka ahandi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’amikoro macye bafite.
Abahinze inanasi mu materasi barasaba uburengazira bwo kuzirandura, kuko zajemo uburwayi zikaba zidatanga umusaruro, bigatera abaturage gusonza. ariko ubuyobozi bw’umurenge ntiburabibemerera kuko bwemeza ko iyo ndwara ishobora kuvurwa.
Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’umujyi wa Kigali bagaragaje ko guha amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu bizafasha abatuye umujyi n’abawugendamo, kurangira no kurangirwa mu buryo bworoshye, umuntu atabanje kuyobagurika.
Ikiciro cya nyuma cy’Abanyasudani y’Amajyepfo bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu, bahabwaga amahugurwa mu Rwanda, baravuga ko batunguwe no kubona ko nyuma yo kuva mu bihe bikomeye u Rwanda rwashoboye kwihuta mu iterambere.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo harwanywe inzara mu gihugu.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabaye tariki 14/03/2013, hagaragajwe ko mu gihe cy’iminsi 60 ishize abana barindwi, bo mu mirenge itandukanye yo muri ako karere, bamaze gufatwa ku ngufu.
Ku rutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwashyizwe ahagarahara tariki 13/03/2013, u Rwanda ruri ku mwanya wa 132, rukaba rwasubiye inyuma imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko gahunda yo gufasha abanyeshuri gutahuka bajya mu biruhuko izakomeza uko yari isanzwe iriho, aho bazataha bikurikije intara. Ariko Minisiteri igasaba ababyeyi gufasha abana babo kubahiriza igihe n’amabwiriza yashyizweho.
Ku mugoroba wa taliki 14/03/2013 abandi Banyecongo 1143 bahungiye mu Rwanda zitinya ko intambara ihuje abarwanyi ba M23 basubiranamo ishobora kubageraho.
Abunzi bari guhabwa amahugurwa mu mushinga wo kwegereza abaturage ubutabera batangaje ko hari byinshi bakoraga basanze bigomba guhinduka mu rwego rwo gutanga ubutabera bwunga nyabwo.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka kugira ngo babone aho bimurirwa hisanzuye ndetse n’umutekano wabo ucungwe neza kurushaho.
Banki y’isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’indwara, kubura imirimo cyane cyane mu cyaro, cyangwa izituruka ku biza n’imihindagurikire y’ibihe.
Abakozi b’ibitaro n’ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyagatare no mu bigo nderabuzima bikorana barasabwa kurushaho kwita ku mutekano w’abana babyaye, bakirinda gupfa kubaha uwo babonye nyuma y’aho umubyeyi witwa Murekatete Donata yibiwe uruhinja yaramaze icyumweru abyaye.
Mu mvura yaguye tariki 14/03/2013, mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, imbwa zatatse ihene z’abaturage zirazirya 9 muri zo zihita zipfa.
Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.
Ubukene batewe n’umusaruro mubi wavuye mu buhinzi bwa Soya n’ubw’inanasi, uburyo bwakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kwitabira Mituweli ni byo bibazo byaganiriweho mu kiganiro abatuye umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi bagiranye n’abanyamakuru tariki 14/03/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gukomeza guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga hafashwe ingamba ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga abawutuye bazajya babibazwa.
Intumwa zo mu gihugu cya Lesotho ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziratangaza ko zikuye isomo rikomeye ku Banyarwanda ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kuburyo zigiye kubyifashisha mu guteza imbere imiyoborere yo mu gihugu cyabo.
Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo yahamagawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 24 bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri mu karere ka Kirehe, tariki 13/03/2013, umujyanama mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yasabye abaturage kwitabira kumurika ibyo bakora kuko ari kimwe mu bigaragaza ko bishimishije ibyo bakora.
Perezida w’abanyamakuru baharanira guteza imbere ururimi n’umuco, Rukizangabo Shami Aloys, aravuga ko iyo umwenegihugu yataye umuco we ndetse n’ururimi rwe nkana, aba atakiri umwenegihugu.
Urwego rw’umuvunyi rwamenyesheje abaturage n’inzego z’ibanze mu turere twa Gakenke na Karongi, ko kuva tariki 18-29/03/2013, Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire azumva ibibazo bishingiye ku karengane yakiriye mu biro bye ndetse n’ibindi azasanga abaturage bafite.
Abanyeshuri 31 biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK), kuri uyu wa 13/03/2013, bafatanije n’abanyeshuri bari ku rugerero mu murenge wa Kirehe basaniye abaturage batishoboye amazu abiri batanga n’ihene 13 ku batishoboye.
Abakozi ba Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuco ndetse n’ab’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) baratangaza ko basanze umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda biri kugenda bitakara buhoro buhoro.
Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Rutsiro bashima imikorere y’amatsinda y’abanyeshuri azwi ku izina rya Media Club kuko afasha abanyeshuri kumenya amakuru y’ibyabereye hirya no hino, mu gihe ngo nta handi baba babashije kuyakura kubera ko batemerewe gutunga amaradiyo n’amaterefoni.
Umugore witwa Mukandutiye Drocella uri mu kigero cy’imyaka 50 yabonetse mu mugezi wa Rwebeye mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14/03/2013.
Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC tariki 17/02/2013 ukaza kwimurwa, uzakinwa tariki 31/03/2013, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
Mu karere ka Gatsibo harimo harategurwa igenamigambi ry’umwaka utaha, muri iri genamigambi ngo hakaba hari kwibandwa cyane ku bikorwa remezo no ku mafaranga azafasha mu bikorwa by’Akarere muri rusange.