“Abanyafurika bagomba kumenya kwikemurira ibibazo” - Minisitiri Kabarebe
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yavuze ko Abanyafurika bagomba kwiyumvamo ko aribo bagomba kwikemurira ibibazo, hashyirwa imbere inyungu z’igihugu n’abagituye.
Ubwo yasozaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bijyanye no gusesengura ibibazo bya politiki mu mu ryango w’Ingabo zo mu burasirazuba bwa Afurika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/03/2013, Minisitiri Kabarebe yibukije ko Jenoside yabaye mu Rwanda amahanga arebera. Avuga ko ibyo byagombye kubera isomo n’ibindi bihugu bigaharanira kwirindira umutekano.
Yagize ati: “Tugomba kumenya ko gutabara kw’amahanga kugendana n’inyungu ariko icy’ingenzi ni uko ikibazo abo kireba bakigira icyabo. Twebwe nk’Abanyafurika tugomba kumenya uko twikemurira ibibazo byacu, tugashyira imbere inyungu z’igihugu n’abaturage”.

Ministre w’ingabo yasabye abitabiriye amahugurwa kuyabyaza umusaruro, ababwira ko ubwo Jenoside yakorerwaga mu Rwanda, LONI n’ imiryango mpuzamahanga byatereranye abicwaga birebera n’abitwaga ko baje gutabara bakurira indege bakitahira.
Aya mahugurwa mpuzamahanga yibanze mu bijyanye no kubaka amahoro n’ububanyi n’ububanyi n’amahanga, yateguwe mu rwego rwo gutegura imyitozo ya gisirikare no kubungabunga amahoro izabera Uganda muri Gicurasi uyu mwaka.
U Rwanda rutegura amahugurwa nk’aya kuko ruza ku isonga mu kubaka amahoro mu karere, nk’uko byemejwe na Col. Michael Nkurunziza, Umunyarwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Eastern Africa Standby Force.
Abitabiriye amahugurwa baturuka mu bihugu 11 byo mu burasirazuba bwa Afurika, basobanuriwe aho amahoro ahurira n’ububanyi n’amahanga; bafashijwe kumva ko ububanyi n’amahanga ari ngombwa kugira ngo himakazwe amahoro ku mugabane wa Afurika no ku Isi yose kuko ariho ubufatanye mu kuyabungabunga buhera.
Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bafashe umwanya wo gusesengurira hamwe ibihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Afurika.
Yongeyeho ko kuba bararebeye hamwe ibihungabanya umutekano, byabahaye icyerekezo cy’uburyo bagomba guhuza imbaraga binyuze muri politiki n’ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu bakikemurira ibibazo.
Yatanze urugero rw’ikibazo cy’iterabwoba mu ihembe rya Afurika n’umutekano muke muri Somalia.
Ibihugu byaturutsemo abitabiriye aya mahugurwa ni Ibirwa bya Seychelles, Comores, Djibouti, Somalia, Ethiopia, Kenya, Burundi, Uganda, Soudan y’Amajyepfo, Erithrea n’u Rwanda. Yateguwa na Rwanda Peace Academy ku bufatanye na EASF aterwa inkunga n’ikigo cy’abadage cy’iterambere GIZ.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye byimazeye Minister w’ingabo kuko tugomba kwihesha agaciro twanga agasuzuguro ndetse n;’abarutuku bumva baza kudukemurira ibibazo.kwirirwa baza kwiba Africa!!!!!!Nukuri dushyize hamwe twabirukana burundu,kuko baratwanga cyane ntarukundo na ruke batugirira tugomba rero kubamagana kuko agaciro nitwe tukiha.