Ingabo za Runiga zigera kuri 650 zahungiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’iza Makenga
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ingabo zigera kuri 650 zari mu mutwe uyobowe na Bishop Jean Marie Runiga wiyomoye ku buyobozi bwa M23 zamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda zihahungira nyum yo gutsindwa mu mirwano yazishyamiranyije n’iza M23 zasigaye ziyobowe na Sultani Makenga.
Umunyamakuru wa Kigali Today uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aratangaza ko muri abo basirikare harimo abaraswe abandi, bakaba bahise bamburwa intwaro bagikandagira ku butaka bw’u Rwanda.


Umwe mu basirikare bakuru b’iki gice witwa Bodouin yatangarije abanyamakuru bari aho ko icyatumye bahunga ari uko babuze amasasu yo kurwana.

Aba basirikare bagize igice cya Runiga birukanywe mu gace ka Kibumba bari basanzwe bakoreramo, nyuma yo kwitandukanya na bagenzi babo batangiranye urugamba rwo gushaka uburenganzira bw’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, nk’uko bakomeje kubitangaza.
Iyo mirwano kandi yatumye n’abaturage bagera ku bihumbi bitanu bahungira mu Rwanda batinya ko intambara yakongera kubura bakahasiga ubuzima.

Igitangazamakuru News of Rwanda cyatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zabanje kubaka intwaro mbere yo kubaha ubuhungiro bari batse, ariko Runiga we yashwizwe ahatandukanye n’impunzi ku bw’umutekano we.


Yagize ati: “Abasirkare n’abakuru babo baturutse muri RDC binjiye mu Rwanda ariko babanza kwamburwa intwaro bavona gucungwa, benshi muri bo bari inkomere ariko bari guhabwa ubufasha bw’ibanze n’Umuryango utabara imbarare wa Croix Rouge.



Turi kuvugana n’imiryango yo mu karere n’indi mpuzamahanga kugira ngo bashobore kubakurikirana”.
Hagati aho ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi no kurwanda Ibiza (MIDIMAR), bwagiranye ikiganiro n’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bubahumuriza.
MIDIMAR yabasabye ko aribo bakwihitiramo niba bashaka kuguma mu Rwanda bakajyanwa mu nkambi ya Nkamira cyangwa bagasubizwa mu byabo.


Andi makuru umunyamakuru wacu uri I Rubavu, Syldio Sebuharara, aracyayadukurikiranira.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona abavandimwe basubiranamo.Bari bakwiye gutekereza impanvu yatumye bafata intwaro aho gutekereza inda zabamwe abandi bashira.
Abayobozi bakorera indazabo nukubamagana Asigaye tugasenyera umugozi umwe tukubaka urwatubyaye>0
birababaje cane kubona mwicaye ngokomuratekereza ababyeyibanyu amahoro nahokomurabacuruza gute ese uyumunsi kotwaritwiteguye ko nord kivu iboneka tugataha none bakaba bahindukanye kandi aribobaturimbere inkoko ngoyamwoye amazi igaramye ngoreka ikibi kibonwe nabose ntukishimire ibyago byundi makenga ntiyibeshe ngo namahoro ejo niwe kuko abo yahindutse basangiye ubusa none aserutse kunyungu ahindukiriye ababo ngwabice ejo congo ninini izaziha undi nawe amuhige ntiyizere amahoro twese niho tuvuka yakoze ibyo yunvako arishema ariko yahemukiye ubwoko ariko na ntaganda nuko ningaruka yigeze gusigarana akarere wenyine ngo nkunda yafashwe ahaaa, ikubise mukeba uyirenza urugo
ABA BAVANDIMWE BARAPFA IKI KOKO!!!!!!
Yewe ibibazo bya congo na m23 ntakurangira keretse uwiteka naza nawe abanyamadini bivanga muri politiki isengero bajazibagira sinzi leta yacu ntako itabagira nubwo batwitirira kubateza ibibazo gusa nabo ubwabo barabyitera, murakoze yari umukunzi wanyu!
Shaaa makenga uyu munsi ni boduin na runiga ejo niwowe nabisimwa,reka ibyo bintu wiyizire muli leta ya congo,akicya kaburiwe n’impongo.utunvise yunvira injereri.
Shaaa,makenga reka abo basigaye bajye mu leta,abandi mubashuri,abamaze gupfa barahagije,kuko ntaugushimwe ko haricyo wakoze.
turashikaririza abo bana binzira karengane,barwanira inda,n’inyungu za makenga na boduin,ni gisambo bosco,abyeyi nababwire abana babo ntibajye inyuma yibyobisahiranda,kuko ntaho bizabageza.Aaaahhhaaaaaaa,abwirwa benshi akunva beneyo.
il faut que le rwanda prenne ses respobalites,ingabo za runiga zaniganye,mais runiga wakabiri azaba nde??????
Arko m23 binyuzemo kweli. Ubu se nk’abana bahamagariwe kurwanira uburenganzira bwabo, babuzwaga na Leta,bakaba batakaje ubuzima bwabo mu mirwano yabashamiranije ubu Makenga na Runiga cyangwa Boduin babwira iki ababyeyi babo. bigaragaye ko ari inyungu z’abantu ubwobo M23 iharanira. Bayobozi ba m23 mubaye abagabo mwakwiyunga
mugasaba imbabazi abana mushora ku rugamba.
yewe ese mwahaye aba basirikare ibyokurya nibyokwiyorosa ko bamerewe nabi. naho General Baudoin akunda amafaranga nimumuhe make agure amata.
Ingabo za runiga zinize amaherezo yazo nayahee,aahaaahahaaha,turebe uko urwanda rubyifatamo rute