Kigali yagaragajwe nk’igicumbi cy’imitangire inoze ya Serivisi muri Afurika

Muri iki cyumweru kigana ku musozo, mu Mujyi wa Kigali harimo kugaragaramo udushya tw’ivugurura mu mitangire ya serivisi, mu gihe hakirirwaga Inama Nyafurika y’Abayobozi ku mitangire ya Serivisi (Africa Customer Experience Leaders Forum 2025). Ni igikorwa cyatumye Kigali igaragara nk’igicumbi cya Afurika cyujuje ubuziranenge ku mitangire ya serivisi.

Ni inama yabereye mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 11 igeza 12 Nzeri, ihuriza hamwe abayobozi barenga 100 b’inzobere mu bijyanye n’imitangire ya serivisi (Customer Experience – CX) baturutse mu bihugu 21 bya Afurika.

Yanitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu bigo by’ubucuruzi, abashinzwe politiki, abahanzi b’udushya hamwe n’abanyamwuga muri urwo rwego, iteguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imikorere ishingiye ku gukunda no kwita ku bakiriya ku mugabane wa Afurika (CX Touchpoints Rwanda Ltd).

Impinduka ku mitangire ya Serivisi ku mugabane wa Afurika

Iyi nama yabaye ikimenyetso gikomeye mu rugendo rw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, rwo kugera ku ruhando mpuzamahanga.

U Rwanda, rumaze igihe rushishikajwe no kuvugurura imitangire ya serivisi nka kimwe mu gice cy’icyerekezo cyarwo cya 2050, hashyirwa imbaraga mu guhindura uburyo inzego z’ubucuruzi n’iz’imiyoborere zifasha abaturage n’abakiriya.

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute/RMI), kigaragaza ko serivisi zinoze zidashingiye gusa ku bumenyi, ahubwo ari n’urufunguzo kw’iterambere.

Ni na yo mpamvu mu nzego za Leta n’abikorera hashyizwe imbaraga mu kongera amasomo n’amahugurwa bishingiye ku bumenyi mu itumanaho, gukemura ibibazo by’abakiriya no gusuzuma imizi y’ibibazo hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi.

Muri iyi nama hatangajwe inkingi 6 z’ingenzi hagamijwe gutuma Afurika ikomeza gutera intambwe mu mitangire ya serivisi.

Imirongo ngenderwaho ku ruhando rwa Afurika, buri mwaka hakizihizwa ubuziranenge mu mitangire ya serivisi (Africa Customer Service Week Guide 2026).

Inzira igaragaza uko serivisi zinoze zashyirwa mu mikorere ya Leta hagamijwe kwibanda ku muturage (Public Sector CX Governance Blueprint).

Gahunda yo guteza imbere serivisi zinoze nk’umwuga wemewe mu bihugu bya Afurika (National CX Professional Body Framework).

Gufasha ibigo bito n’ibiciriritse hashyirwa umukiriya imbere mu mikorere yabo (CX Transformation Framework for SMEs).

Kongerera abana agaciro ko gutanga serivisi nziza hakiri kare mu burezi bw’ibanze (Pedagogic Guide for Customer Service in Basic Education).

Ubushakashatsi bwa mbere ngenderwaho ku ruhando rwa Afurika bugamije gupima urwego rw’imitangire ya serivisi (Africa CX Index Research (gCXIndex).

Ubwitange bw’u Rwanda mu mitangire ya serivisi zinoze bushingiye ku ntego z’iterambere ry’Igihugu, nubwo mu bihe byashize hagiye habayeho imbogamizi mu mitangire ya serivisi, Igihugu cyashyize imbere impinduka zikomeye binyuze mu mavugurura ya politiki, amahugurwa no gufatanya hagati ya Leta n’abikorera.

Ibigo nk’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuyobozi (Global Leadership Institute) na RMI, byagize uruhare rukomeye mu gutanga iby’ingenzi mu gufasha gutanga serivisi kinyamwuga.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko Kigali atari umujyi wakiriye gusa inama, ahubwo ari n’urumuri ku mavugurura atanga icyerekezo gishya ku mugabane, ashimangira ishyirwaho ry’imitangire mishya ya sirivisi zujuje ubuziranenge muri Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka