Abatuye akarere ka Kirehe baributswa gukomeza kwitabira kumurika ibyo bakora

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri mu karere ka Kirehe, tariki 13/03/2013, umujyanama mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yasabye abaturage kwitabira kumurika ibyo bakora kuko ari kimwe mu bigaragaza ko bishimishije ibyo bakora.

Abamuritse ibikorwa bitandukanye bari bishimiye ko abaturage bamenya ibyo bakora kugira ngo nabo babigireho. Abafatanyabikorwa nabo bamuritse ibintu bifite akamaro bigaragaza ko bafite ibintu bifitiye akamaro igihugu muri rusange.

Abayobozi batandukanye bishimiye uko imurikabikorwa ryitabiriwe.
Abayobozi batandukanye bishimiye uko imurikabikorwa ryitabiriwe.

Umujyanama muri RGB, Abdalaziz Kanyamupira Mwiseneza, yashimye akarere ka Kirehe kuko kabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, anongeraho ko nta miyoborere myiza yabaho mu gihe abaturage bafite ibibazo mu byo bakora byose.

Muri iri murikabikorwa ryahuriranye n’ukwezi kw’imiyoborere myiza umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yafashe n’umwanya wo gukemura ibibazo bitandukanye byagaragajwe n’abaturage biryitabiriye.

Abitwaye neza bahawe amagare.
Abitwaye neza bahawe amagare.

Muri iri murikabikorwa kandi baboneyeho n’umwanya wo guhemba abatsinze amarushanwa atandukanye ku rwego rw’akarere mu miyoborere myiza harimo abarimu bitwaye neza, abayobozi b’imidugudu hamwe n’ababaye aba mbere mu ndirimbo, imivugo n’ibindi bitandukanye.

Ikipe y'umurenge wa Kirehe yishimira igikombe yatsindiye mu marushanwa y'imiyoborere myiza.
Ikipe y’umurenge wa Kirehe yishimira igikombe yatsindiye mu marushanwa y’imiyoborere myiza.

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (JADF) mu karere ka Kirehe ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Nimuze twirebere ibikorerwa iwacu, ubufatanye n’imiyoborere myiza bikomeze bitubere inkingi y’iterambere rirambye kandi bitubere umusemburo wo kwigira”.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka