Seminari nto ya Karubanda yizihije yubire y’imyaka 50 imaze ishinzwe
Seminari nto yitiriwe Virgo Fidelis iri ku Karubanda mu karere ka Huye, tariki 16/03/2013 yizihijwe yubire y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iri shuri ryizwemo n’abantu bakomeye batandukanye barimo umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, abadepite batandukanye n’abandi bayobozi banyuranye.
Abahize bavuga ko uburere bahaherewe bwakomeje kubafasha mu buzima bwabo, abakihiga nabo bavuga ko bishimira uko barerwa ndetse bakanaharanira kugera ikirenge mu cya bakuru babo bahize ubu bakaba bakora imirimo inyuranye muri iki gihugu.
Nshumbusho Anastase wiga muri iri shuri ati “Jye nkunda Guverineri w’intara y’amajyepfo kuko yize muri iri shuri kandi akaba ari umuntu uzwiho gusabana n’abantu kandi akanamenya guca bugufi mu baturage, bigatuma numva ngomba kumukurikiza”.

Abaharangije nabo babona ko uburere bahaherewe ntacyo babunganya kuko aribwo bwatumye baba abo baribo uyu munsi, kandi bagashima ko n’uyu munsi bukibaherekeza.
Alphonse Munyantwali umuyobozi w’intara y’amajyepfo wize muri iri shuri avuga ko imyaka umunyeshuri amara mu mashuri yisumbuye ariyo akuramo ubwenge n’uburere kuko ariho agenda afungukira mu mutwe, kuri we iri shuri Vilgo Fidelis rikaba ryaramufashije kandi uburere yarikuyemo bukaba bumufasha mu mirimo ashinzwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias yavuzeko Guverinoma y’u Rwanda icyo yifuza ari uburezi bufite intego kandi buganisha ku kwihesha agaciro. Yibukije kandi ko uburezi bugomba kwibanda ku masomo aganisha ku isoko ry’umurimo ariyo imyuga.
Ati “ Guverinoma y’u Rwanda yitaye ku burezi kandi icyo yifuza ni uko umwana wese yakwiga agahabwa uburere bukwiye kandi bumutoza kwihesha agaciro. Abarezi bakwiye kandi kwita ku burezi butanga akazi aha hanze aribwo imyuga”.

Umushumba wa diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, we yongeye kwibutsa abanyeshuri ko ubwenge bufite akamaro ari ubujyana no kwita ku ndagagaciro z’ubupfura, aho umuseminari amenya kubana n’abandi, kubabarira, kwitanga, n’ibindi bigamije kugirira akamaro nyirabyo ndetse n’igihugu muri rusange.
Seminari nto ya Karubanda yashinzwe na nyakwigendera Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi tariki 12 Nzeli 1962, kuri ubu ikaba yarinjiwemo n’abaseminari 3630, abahawe impamyabumenyi za Leta bakaba ari 1490 muri bo abagera kuri 83 bakaba barabaye abapadiri naho kuri ubu ikaba yigwamo n’abanyeshuri 304.


Muri uyu muhango kandi hatanzwe amashimwe ku bantu batandukanye barimo abarezi, bagiye bafasha iyi seminari mu buryo bunyuranye.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri iyo myaka 50 y’imibereho ya seminari ko mutavuga abayizemo bari intwali bazize genocide yagiriwe abatutsi, ali abahize cyangwa abahigishije?
Mwadufasha kumvikanisha neza iyi mibare kuko bariya 1490 si abahawe impamyabushobozi za leta, ahubwo ni abarangirije mu iseminari Virgo Fidelis. Hari benshi bagiye batangira (3630) ariko batabashije kuharangiriza amasomo bakajya kurangiriza amasomo ahandi. Murakoze.
Komera Seminari ya Karubanda, uri ishema rya Butare, ishema ry’u Rwanda, ishema ryacu twese.