Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Matyazo bazajya babyarira mu nzu yujuje ibya ngombwa bakesha Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), byabashakiye inkunga yo kubaka iyi nzu yari ikenewe cyane.
Urusengero rw’itorero ry’abapentikositi (ADEPER) rwari ruri kubakwa rugeze igihe cyo gusakarwa, ahitwa i Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe rwakubiswe n’inkuba 11h20 tariki 31/01/2013.
Umuvugizi w’igisirikare cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo (MONUSCO) avuga ko ingabo za MONUSCO zidafite gahunda yo kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo ahubwo ngo iki gikorwa kizakorwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizatangwa n’ibihugu byo mu miryango ya ICGRL na SADC.
Gahunda yo gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF) irakomeje, aho ikigo gishinzwe gihuriza hamwe ababaruramari mu Rwanda cyatanze 17,553,282, kikaba cyujuje miliyari 26.2 by’amafaranga yose yemejwe ko azatangwa, mu gihe ngo ikigega AgDF kimaze kwakira asaga miliyari 13.
Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda gutwarwa n’irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina y’imburagihe ahubwo rukarangwa n’urukundo nyakuri kandi rufite intego; nk’uko byatangajwe mu itangizwa ry’icyumweru cy’Urukundo Nyakuri mu Rubyiruko (Week for True Love).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31/01/2013, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaramukiye mu gikorwa cyo guhiga abihagarika aho babonye n’abata imyanda mu nzira. Umukwabu wari ugamije kongera guhwitura abantu kwita ku isuku y’umujyi muri rusange.
Ku gicamunsi cya tariki 29/01/2013, inkuba yakubise abantu batatu imvura ikubye, umwe ahita yitaba Imana mu Kagali ka Ruhanga mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke.
Abantu batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura impombo z’amazi wa EWSA ziri mu murenge wa Ririma, mu kagari ka Nyabagendwa.
Minisiteri y’ingabo (MINADEF) na Minisiteri y’umutungo kamare (MINIRENA), kuri uyu wa 31/01/2013, batashye amazu 42 yubatswe n’Inkeragutabara yubakirwa abaturage baturiye umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu.
Nyuma y’aho urugomero rwa Rukarara ya I rwuzuriye, imishinga yo kubaka ingomero z’amashanyarazi kuri uyu mugezi uri mu karere ka Nyamagabe irakomeje. Biteganyijwe ko kuri uwo mugezi hazubakwa ingomero eshanu.
Perezida wa komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, atangaza ko ubu umuntu ashobora gukoresha telefoni zigendanwa na internet akamenya ko ari ku rutonde rw’itora ndetse no mu minsi iri mbere Abanyarwanda bashobora kujya bakoresha ikoranabuhanga mu gutora.
Dushimimana Samson yarangije amashuri abanza mu mwaka wa 2012, afite amanota ya mbere mu karere ka Kamonyi. Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko yahise afata ingamba zo gukaza umuhate mu kwiga, ku buryo azagera no muri kaminuza.
Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) ishami ryo mu karere ka Rubavu ryashyikirije umurenge wa Kanama inyubako z’ivuriro zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 46 nyuma yo kubona ko inyubako z’ivuriro zidahagije.
Ingingo ivuga ko umunyamakuru ukora itangazamakuru mu Rwanda agomba kuba yararyize yagaragaraga mu itegeko ryo mu 2009 ngo ntabwo izagaragara mu itegeko rishya, bitewe n’uko byaje kuboneka ko hari byinshi yahungabanya.
Musabyimana Jean w’imyaka 44 wari ufungiye kuri sitasiyo ya Porisi ya Muganza mu karere ka Rusizi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko yatorotse aho yari afungiye anyura mu gisenge cy’inzu mu ijoro rya tariki 28/01/2013.
Docteur Rushanika Christophe utuye mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo akaba akomoka mu gihugu cya Kongo yahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda tariki 30/01/2013 mu muhango wabereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo.
Abagore babiri bafatanywe amakarito 48 y’inzoga ya African Gin batazisoreye bava ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Rubavu, bavuga ko batari bazi ko bitemewe bityo ko ubwo babimenye batazabisubira.
Ikigega cy’Abanyamerika gitera inkunga abanyeshuri cy’Abanyafurika (African Student Education Fund) kuri uyu wa gatatu tariki 30/01/2013 cyahisemo abanyeshuri 30 bagiye gufasha guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2013.
Umugore witwa Murekatete Beatrice utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera atangaza ko kubumba amatafari ya rukarakara bimutunze n’abana be batatu kuburyo abirutisha kure kujya gusabiriza.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangiye tariki 22/01/2013 ibibazo byose by’akarengane bigomba kuba byarakemuwe, aboneraho asaba abayobozi bose mu nzego z’ibanze ko bagomba kubicyemura mu maguru mashya.
Udukino tugufi tw’ikinamico ryifashisha kuririmba, maji, indirimbo z’inshinwa, ndetse n’imikino imwe n’imwe ishingiye ku igororamubiri, ni byo byaranze igitaramo itorero riturutse mu Bushinwa ryagaragarije Abanyehuye bari muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda tariki 29/01/2013.
Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba aratangaza ko muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza atazongera kwakira ibibazo byinshi mu biro akoreramo, ahubwo ngo ni igihe cyo kumanuka bagacyemura ibibazo aho biri mu Mirenge no mu Midugudu.
Abagore bakora umurimo w’igipolisi basanga umurimo bakora ntacyo ubabangamiraho kuri kamere Imana yahaye umugore, cyangwa mu nshingano bafite zo mu rugo.
Urubyiruko rwo mu mashuri makuru, rurasabwa kubakira imitekerereze yarwo ku ndangagaciro z’ubutwari, ndetse rukaba umusemburo w’imiyoborere myiza.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa bibateza imbere kandi agahamya ko Guverinoma izafasha cyane abazagaragaza ubushake bwo kwiteza imbere bose.
Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya NOOPJA, wamenyekanye cyane mu ndirimbo MURABEHO irimo ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA ,yashyize hanze indirimbo ebyiri zifite ubutumwa bwo gukunda igihugu.
Ngo utunze amahoro ni nawe uyatanga; nk’uko byagarutsweho tariki 29/01/2013 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’inganzo y’amahoro wateguwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Kiriziya Gatorika paruwase ya Matimba mu karere ka Nyagatare.
Itsinda ry’Abashinwa batanu baturutse muri kaminuza yitwa Peking University mu gihugu cy’Ubushinwa basuye ibikorwa by’iterambere mu ntara y’Uburasirazuba tariki 29/01/2013.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 32 wari waje agemuriye umurwayi mu bitaro bya Gitwe mu ijoro rya tariki 28/01/2013.
Umuhanzi Danny Nanone, umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane bakanagaragara muri Primus Guma Guma 2, ntakiri kubarizwa muri studiyo ya Kinamusic yari asanzwe akoreramo ibikorwa bye.
Mu biganiro ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) kirimo gukoresha hirya ni hino mu gihugu gishishikariza urubyiruko kwitabira ubuhanzi, hakomeza kugaruka ikibazo cyo kwemeza ubuhanzi cyangwa ubugeni buzaherwaho butezwa imbere mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ishuli ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command and Staff College), Brigadier General Mupenzi Jean Jacques, yabwiye Abanyakarongi ko inshingano z’ingabo z’u Rwanda zitagarukira gusa ku kurinda ubusugire bw’igihugu ahubwo zifite n’uruhare mu iterambere ryacyo.
Intumwa za RDF Command and Staff College (Ishuli Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama) zirashima intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ubukungu n’ibindi.
Uzamukunda Meraniya na Uwitonze Emmanuel bo mu mudugudu wa Kamazuru, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga bakekwaho kuba baracuze imigambi yo kwivugana umukobwa ikabapfubana.
Umunyeshuli witwa Bayigamba Geras wigaga mu ishuri rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 29/01/2013 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ubwo yari avuye kwiga.
Tariki 29/01/2013 itsinda rishinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside riyobowe n’umuvunyi mukuru wungirije ryakemuye ibibazo bitandukanye mu karere ka Kirehe.
Nzabonimpa Zaburoni ukomoka mu karere ka Nyamagabe ubu utuye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza avuga ko gutega amafuku yangiza ibijumba n’amateke mu mirima y’abaturage batuye mu gace atuyemo bimutunze ndetse bimurutira guca incuro.
Abayobozi na bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barasaba minisiteri y’umuco na siporo kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu cyiciro cy’intwari abana 17 biciwe mu ishuri rya CIC Muramba (CIC: Complementalité Intelligence Courage) riri mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero.
Abasaza n’abakecuru bakunda kunywa itabi ry’ibibabi rizwi nk’ “igikamba” kuko ngo mu mabyiruka yabo basanze ari ryo tabi ababyeyi babo banywa nabo batangira kumenyera kurinywa gutyo.
Umukecuru witwa Harerimana Anna w’imyaka 74 utuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara yabashije kurera abana 42. Uretse babiri yibyariye, abandi ni abo yatoraguye mu gihe cya Jenoside yo muri mata 1994 na nyuma yaho.
Minisitiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013 yatangije ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza inzitiramibu mu gihugu mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya malariya.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command Staff College), tariki 28/01/2013, basuye akarere ka Gicumbi mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga, gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse no kwikoreshwa rya biogaz.
Elisa Rwagatore w’imyaka 31 afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we witwa Mukantagengwa Appoline.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yafunguye ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda ry’ihuriro nyafurika rya za kaminuza rigamije guteza imbere ubuhinzi rizwi nka RUFORUM (Regional Universities Forum for Capacity Building in Agriculture).
Imvura yaguye mu karere ka Ruhango ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 yakubisemo inkuba yahitanye inka ya Karukwerere Prucica ihita ipfa.
Umukecuru Kasanziki Consilia w’imyaka 61, wari utuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kigembe ho mu murenge wa Gacurabwenge, yishwe mu joro ryo ku itariki 28/1/2013. Umuhungu we muto yemera ko yagize uruhare mu kwica nyina.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye ryaba irya terefoni cyangwa irya mudasobwa na interineti bibufasha mu kuzuza inshingano zabwo mu kazi zikora umunsi ku wundi.
Abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza yose yo mu murenge wa Bugarama batsinze ku kigerenyo cya 100% naho abasoza icyiciro rusange (tronc commun) batsinda kuri 99%. Ngo rimwe riburaho ryatewe no kuba hari umwana utarabashije kurangiza ibizamini byose bitewe n’uburwayi nk’uko Niyindagiye Lucie ushinzwe uburezi muri uyu (…)
Ibaruwa MONUSCO yandikiye ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Hiroute Guebre Sellassie, taliki 21/01/2013 ivuga ko Gen. Masunzu uyobora ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo ari kongerera ibikoresho umutwe wa FDLR no kuwushyira mu duce twegereye umujyi wa Goma.