Kayumbu: Kugena itungo rya mituweli bifasha abaturage kwishyurira igihe

Abaturage bo mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi, barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), babikesha guteganya itungo bazajya bagurisha ibirikomokaho, ngo babone kwishyura uwo musanzu buri mwaka.

Francois Mujyambere, afite umuryango w’abantu barindwi agomba kurihira umusanzu uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 21. Atangaza ko umusanzu w’uyu mwaka wa 2012/2013 yabashije kuwishyura abikesha gahunda y’umurenge wa bo, yo korora itungo rya mituweli, bita “Ngurube mituweli cyangwa Dendo mituweli”.

Avuga ko ibyo bikorwa bitewe n’ukwemera kwa buri muturage, aho umuyisilamu cyangwa umudivantisiti ahitamo korora dendo, naho abandi bakorora ingurube.

Abandi nabo babishoboye bakorora ingurube.
Abandi nabo babishoboye bakorora ingurube.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, Pierre Celestin Nsengiyumva, avuga ko ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga mu baturage bubakangurira guteganyiriza ubwisungane mu kwivuza, bagena mu matungo boroye iryo bazakuramo ubwishyu.

Ati: Twasanze ntahandi abaturage bacu bakura ubushobozi, kuko abenshi batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi”.

Mujyambere avuga ko ingurube ye ibyara ibyana 12 kandi ibyara kabiri mu mwaka. Nyuma y’amezi atatu icyana cy’ingurube kivutse, kiba gishobora kugurishwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi.

Mu byana 24 bivuka ku ngurube ya Mujyambere mu gihe cy’umwaka, ateganya ho bitatu byo kugurisha ngo abone umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we, ibindi na byo bikamufasha mu rindi terambere ry’urugo no koroza abaturanyi be. Kuva ingurube ye yatangira kubyara, amaze koroza abaturanyi batatu.

Mu miryango ifite ukwemera kuzirana n’ubworozi bw’ingurube, bahisemo korora dendo. Félicie Nishimwe, avuga yagennye ko imishwi imwe muri dendo yoroye izajya ibyara, azajya ayigurisha akabona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we w’abantu bane.

akomeza avuga ko dendo zororoka kandi zigurwa cyane, kuko mu karere kose zikunze kuboneka mu murenge wabo gusa. Mu mwaka dendo imwe ishobora guturaga imishwi igera kuri 30. Ku isoko, umushwi umwe ukaba ugura ibihumbi bitatu.

Guha abakene ubushobozi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, atangaza ko bitewe nuko harimo abaturage batishoboye, batoroye itungo na rimwe, ubuyobozi bw’umurenge bwasabye bagenzi babo kuboroza; bunakangurira n’abahabwa inkunga guharanira kuva mu bukene bakoresha izo nkunga mu mishinga y’iterambere.

Mujyambere avuga ko ingurube yoroye yayihawe n’umuturanyi we, muri gahunda umurenge wa bo ubashishikariza, yo korozanya amatungo, mu 2010. Uyu mugabo wari usanzwe mu cyiciro cy’abatishoboye bishyuriwe na Leta ubwisungane mu mwaka ushize wa 2011/2012, umwaka wakurikiye, yabashije kwirihira abikesheje iryo tungo yorojwe.

yemeza ko urugo rwe rugenda rutera imbere bitewe n’ingurube yoroye n’inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka”.

Ubukangurambaga bw’umurenge kandi bukorerwa no ku batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka na Vision Umurenge Program (VUP), babasaba gukoresha amafaranga bahabwa mu mishinga y’iterambere.

Uwitwa Leonidas Munyarusisiro uhabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi 24 ku kwezi, yaguze ingurube yo kumufasha kubona ifumbire, no kumufasha kwiteza imbere akoresha amafaranga azajya akura mu byana byayo, akizera ko n’ubwo Leta ikimutangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, iryo tungo yoroye rizamuvana mu cyiciro cy’abatishoboye.

Mu baturage ibihumbi 14 batuye umurenge wa Kayumbu,mu 2012 bari babaruyemo 46% badafite ubushobozi bwo kwirihira ubwisungane mu kwivuza, ariko ku bwa gahunda y’itungo rya Mituweli uwo mubare waragabanutse hasigara 39%.

Urwego rushinzwe Ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kamonyi, rutangaza ko uyu mwaka wa 2012/2013, bose b’umurenge wa Kayumbu barangije kwishyura ku kigereranyo cya 107%.

Gahunda yo kugena itungo ryo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri uyu murenge mu mwaka w’imihigo wa 2011/2012, mu mihigo y’umurenge; Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba avuga ko ubuyobozi bwabitewe n’uko bwabonaga abaturage bitabira gahunda yo korozanya.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntagisa ni tungo dyi Ingurube mkubwa wa meza

Dezire yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Dendo turazikeneye nyabihu

NIRINGIYIMANA sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka