Ngororero: Abafite ubumuga barakangurirwa kwihangira imirimo binyuze mumishinga iciriritse
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga iciriritse aho guhora bategereje inkunga zituruka ahandi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’amikoro macye bafite.
Murwego rwo kubashishikariza iyo gahunda, komite mpuzabikorwa y’urwego rw’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero ifatanyije n’umuryango VOS (Volunteer Service Overseas) bahaye amahugurwa abanyamuryango 27 bo mumakoperative y’abafite ubumuga icyenda abarirwa muri aka karere.
Ubuhuzabikorwa bw’abafite ubumuga mu karere bwasanze ari ngombwa ko bahabwa amahugurwa mu gukora imishinga no kuyicunga mu rwego rwo kugabanya amafaranga ibyo byari kubasaba.

ibyo byabaye nyuma y’ubuvugizi ubuhuzabikorwa bukora mu makoperative n’ibigo by’imari kugira ngo borohereze abafite ubumuga bashaka kwihangira imirimo kubona inguzanyo, nk’uko byemezwa na Theodette Abayisenga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’abafite ubumuga mu karere.
yavuze ko bategereje umusaruro uzaturuka mu mishinga abafite ubumuga bazakora, kuko bamwe bagaragazaga imbogamizi zo kutabona amafaranga yo kwiga no gukoresha imishinga ariko ubu bakaba bazajya babyikorera.
Emmanuel Tuyishime ubarizwa muri koperetive Abizera yo mu murenge wa Ngororero uri mu bakurikiranye ayo mahugurwa y’iminsi ine yasojwe kuwa 14/03/2013. akavuga ko biteguye gushakisha icyo aricyo cyose cyatuma batera imbere babinyujije mu mishinga iciriritse n’imito nkuko babisabwa, ku buryo mu gihe kizaza bazajya bitabazwa mu by’ubukungu aho guhora bitabaza abandi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|