Nyagatare : Akato karadohowe ariko ingamba zo kurwanya uburenge zirakomeje

Nyuma yo gukomorerwa ubucuruzi bw’inka, ikigo nyarwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abatuye akarere ka Nyagatare gukomeza ingamba zari ziriho zo gukumira indwara y’uburenge.

Koroshya akato ni icyemezo gifashwe hagamijwe gufasha abaturage bari basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bw’inka n’ibizikomokaho, bikaba bitavuze ko ikibazo cy’uburenge cyarangiye burundu ; nk’uko bisobanurwa na Docteur Christine Kanyandekwe, umuyobozi wungirije wa RAB.

Koroshya akato bizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 19 Werurwe ; nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa RAB mu nama yagiranye n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’abarebwa n’ubworozi muri Nyagatare.

Dr Kanyandekwe yavuze ko ibyakozwe ari nk’ubutabazi bikaba bivuga ko ba rwiyemezamirimo bari bamenyereye gukora ubucuruzi bw’inka zo korora hirya no hino bazikuye mu karere ka Nyagagatare bagihagaritswe kugeza bahawe amabwiriza mashya azatangwa nyuma y’ikingira rya kabiri ry’indwara y’uburenge.

Ashingiye ku buremere bw’iyi ndwara n’ingaruka yagize ku bukungu bw’abaturage, Atuhe Sabiti Fred uyobora akarere ka Nyagatare avuga ko buri wese akwiye kuba maso by’umwihariko agatanga amakuru ku cyatuma akarere gasubira mu kato.

Sabiti Fred yavuze ko muri iyi nama yamuhuje na RAB n’aborozi hanashyizweho ingamba zo guhana buri wese uzagaragaza uruhare rucye ku rugamba rwo gukumira uburenge. Aha harimo aborozi n’abacuruzi ku giti cyabo kimwe n’undi wese uzirengagiza amabwiriza yo gukumira uburenge atangwa n’inzego zibishinzwe.

 Umuyobozi wungirije wa RAB, Dr Christine Kanyandekwe, mu nama n'abaturage.
Umuyobozi wungirije wa RAB, Dr Christine Kanyandekwe, mu nama n’abaturage.

Muri iyi nama kandi hashimangiwe ko urujya n’uruza rw’amatungo cyane inka hagati ya Uganda n’u Rwanda rugomba guhagaragara, iyi ngamba by’umwihariko ikaba ireba imirenge ya Rwempasha na Musheri n’indi ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Ubu bucuruzi bw’amatungo buzatangira ku wa 19 uku kwezi buzajya bukorera ku masite yiswe ibipakiriro bigera kuri 12 bitandukanye n’uburyo bw’ibikomera bwari busanzwe bwatumaga habaho urujya n’uruza rw’inka kimwe mu byateraga ikwirakwira ry’indara y’uburenge.

Ikindi ni ugukomeza gutanga amakuru kare mu bashinzwe ubworozi, inka yagaragaje ibimenyetso by’uburenge igakurwa mu ishyo yafatiwemo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka