Abanyasudani y’Amajyepfo batangazwa n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’ibihe rwavuyemo

Ikiciro cya nyuma cy’Abanyasudani y’Amajyepfo bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu, bahabwaga amahugurwa mu Rwanda, baravuga ko batunguwe no kubona ko nyuma yo kuva mu bihe bikomeye u Rwanda rwashoboye kwihuta mu iterambere.

Ubwo basozaga amahugurwa ku miyoborere myiza no kubaka amahoro arambye, kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013, bavuze ko amasomo bakuye mu Rwanda bagiye kuyubakiraho maze bateze imbere igihugu cyabo cyigisohoka mu mvururu.

Benshi mu bitariye aya mahugurwa baturuka muri Sudani y'Amajyepfo.
Benshi mu bitariye aya mahugurwa baturuka muri Sudani y’Amajyepfo.

Mary Achero Stephen umwe muri bo witabiriye aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri, yavuze ko nyuma yo kwigishwa basanze bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda, mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro ndetse no mu miyoborere.

Yagize ati: “Twatangajwe cyane no kubona uko u Rwanda rwavuye mu bihe bikomeye, none rukaba ruri kwihuta mu iterambere. Ni ibintu dukwiye kwigira ku gihugu cyanyu ngo tubishyire mu bikorwa Sudani y’Epfo nayo yihute mu iterambere”.

Bamwe mu Banyasudani na Minisitiri Mukabaramba.
Bamwe mu Banyasudani na Minisitiri Mukabaramba.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col. Jill Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa ari ay’ikiciro cya gatatu ari nacyo cyanyuma ahawe abanyasudani y’Epfo, mu rwego rwo gufasha Sudani y’Epfo muri gahunda yo kwiyubaka nk’igihugu gishya.

Ati: “Iyo tubona Sudani y’Epfo, Afrika, umuryango w’abibumbye n’abandi batugirira ikizere ngo dutange amahugurwa nk’aya, biradushisha cyane kuko byerekana ko u Rwanda rumaze kugira ijambo rifatika mu ruhando mpuzamahanga”.

Mbere yo gutaha bahawe impamyabushobozi.
Mbere yo gutaha bahawe impamyabushobozi.

Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yibukije ko aya mahugurwa yahawe abanyasudani y’Epfo hagamijwe ko bazakomeza inshingano mu gihugu ubwo umuryango w’abibumbye uzaba ucyuye igihe mu gihugu cyabo.

Yavuze kandi ko inshingano nyamukuru y’imiyoborere myiza no kubaka amahoro ari ugukemura ibibazo bihari, haba ubu cyangwa se mu gihe kizaza mu gihugu cyabo, mu karere ndetse no ku isi hose.

Yavuze kandi ko niba u Rwanda rufite aho rugeze mu miyoborere myiza no kubaka amahoro, rwikwishimira kubisangiza abandi, haba muri afrika ndetse no ku isi hose.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka