Abatuye Gakenke na Karongi nibo batahiwe mu kugeza akarengane kabo ku rwego rw’Umuvunyi

Urwego rw’umuvunyi rwamenyesheje abaturage n’inzego z’ibanze mu turere twa Gakenke na Karongi, ko kuva tariki 18-29/03/2013, Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire azumva ibibazo bishingiye ku karengane yakiriye mu biro bye ndetse n’ibindi azasanga abaturage bafite.

Iki gikorwa kizatangirira mu karere ka Gakenke, aho abaturage bafite ibibazo byinshi bishingiye ku butaka, akarengane bakorerwa n’abayobozi, ndetse no guharika nta mutungo uhagije wo gutunga abagore benshi; nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre yatangaje.

Ati:“Aho tujya dusaba ubuyobozi bw’uturere n’izindi nzego gukemura ibibazo abaturage baba batugejejeho, ndetse tugakurikirana ko izo nzego zashyize mu bikorwa ibyo zisabwa.”

Ibibazo by'akarengane bigezwa ku rwego rw'Umuvunyi byariyongereye birenga 6,000 mu mwaka ushize wa 2012; ibara ry'ubururu ni ibibazo byakiriwe, ibara ry'umutuku ni ibibazo byakemuwe.
Ibibazo by’akarengane bigezwa ku rwego rw’Umuvunyi byariyongereye birenga 6,000 mu mwaka ushize wa 2012; ibara ry’ubururu ni ibibazo byakiriwe, ibara ry’umutuku ni ibibazo byakemuwe.

Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko umubare w’ibibazo ugenda wiyongera, ariko ngo si uko ari akarengane kiyongereye, ahubwo ngo benshi bamaze gukangurirwa kumenya uburenganzira bwabo.

Mu mwaka ushize wonyine ubwo Umuvunyi yasuraga abaturage mu turere dutandukanye, yakiriye ibibazo by’akarengane 427 muri Musanze, 524 muri Rwamagana, 319 muri Kicukiro, 507 muri Ruhango, na 410 muri Rubavu, aho ibyinshi ngo byakemutse ako kanya ibindi bike bisigaye bikoherezwa gukemurirwa mu zindi nzego.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka