Rutsiro: Media Clubs ziratanga umusaruro ushimishije mu bigo by’amashuri
Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Rutsiro bashima imikorere y’amatsinda y’abanyeshuri azwi ku izina rya Media Club kuko afasha abanyeshuri kumenya amakuru y’ibyabereye hirya no hino, mu gihe ngo nta handi baba babashije kuyakura kubera ko batemerewe gutunga amaradiyo n’amaterefoni.
Ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Yohani ry’i Murunda ni kimwe mu bigo bibonekamo itsinda rya Media Club. Media Club yaho yitwa MENYA UTERE IMBERE ikaba ikora yigana imikorere y’amaradio asanzwe.
Ubuyobozi bw’ikigo ni bwo bwatangije iryo tsinda rya Media Club mu mwaka wa 2010 rikaba rigizwe n’abanyeshuri bagera kuri 20.
Ntawitonda Jean Marie Vianney ni umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri n’iy’abarezi akaba ari na we ushinzwe ibikorwa by’amatsinda atandukanye y’abanyeshuri akorera mu kigo, by’umwihariko akaba ari umujyanama wihariye wa Media Club MENYA UTERE IMBERE.
Avuga ko abagize iryo tsinda basoma ibitabo bitandukanye, bakemererwa no gutunga radio bakazumva mu gihe kitari icy’amasomo kugira ngo babone amakuru yo gutangariza abanyeshuri bagenzi babo baba batemerewe gutunga radio.

Indimi eshatu (ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza) ni zo bateguramo ibiganiro byabo hanyuma bakabikusanya, bakabigeza ku bandi banyeshuri bose bateraniye hamwe kuwa kabiri, kuwa kane no ku cyumweru mu gihe cy’iminota 30.
Abandi banyeshuri batari muri iryo tsinda bavuga ko bashimishwa n’imikorere yaryo, amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye ribagezaho.
Uwitwa Ntawangakaje Aimé yagize ati: “kubera ko nk’abanyeshri tudafite uburenganzira bwo gutunga amaradiyo mu gihe turi ku ishuri, batwumvira amakuru yo hirya no hino, bakayatubwira natwe tukayamenya. Nkanjye nkunda urubuga rw’imikino, ariko sinari nzi uko shampiyona ihagaze none mbashije kubimenya.”
Nubwo muri rusange rikora neza ndetse rikaba ryishimirwa n’abandi banyeshuri, abagize itsinda rya Media Club MENYA UTERE IMBERE bagaragaza imbogamizi z’uko bakora uko babyumva kubera ko nta mahugurwa bigeze bahabwa yerekeranye n’imikorere y’itangazamakuru.

Gahunda yo gushyiraho amatsinda ya Media Club mu bigo by’amashuri yisumbuye yatangiye mu mwaka w’2010 ishyizweho na minisiteri y’uburezi ifatanyije na minisiteri yariho icyo gihe y’itangazamakuru n’itumanaho hagamijwe gusobanurira abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko imikorere y’itangazamakuru.
Ayo matsinda kandi yashyizweho kugira ngo ajye afasha ibigo by’amashuri kumenya amakuru atandukanye ndetse no kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere.
Icyo gihe amatsinda yo ku bigo bimwe na bimwe yabashije kubona amahugurwa y’igihe gito mu gihe andi matsinda yo nta mahugurwa yigeze abona. Abatarahuguwe bifuza ko na bo bakongererwa ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYO KOKO BIRAKWIYE RWOSEE KO ITANGAZAMAKURU RIDUKURIYEEE RYADUHUNDAGAZAHO UUMENYIII TUBIKORA NKUMURIMO DUKUNZEEE KANDI DUTEGANYA KO UZANA DUTUNGA RWOSE MWO KABYARA MWE TURABASABA RWOSE KUZAJYA MUDUHUGURA UMWGA TUKAWINMENYEREZA DORE KO ARI NARYO PFUNDIO RYO KUGIRA AHO TUGERA
NITWA MANISHIMW E ERIC MPREREYE MUKARERE KA RUBAVU MUZASURE NA COLLEGE INYMRAMIHIGO NATWE TURABAKENYE KBX RWOSE NATWE DUKORA IGISHOBOKA AMAKURU YACU AAKABA MEZA 0784940045
NIBYO KOKO BIRAKWIYE RWOSEE KO ITANGAZAMAKURU RIDUKURIYEEE RYADUHUNDAGAZAHO UUMENYIII TUBIKORA NKUMURIMO DUKUNZEEE KANDI DUTEGANYA KO UZANA DUTUNGA RWOSE MWO KABYARA MWE TURABASABA RWOSE KUZAJYA MUDUHUGURA UMWGA TUKAWINMENYEREZA DORE KO ARI NARYO PFUNDIO RYO KUGIRA AHO TUGERA
NITWA MANISHIMW E ERIC MPREREYE MUKARERE KA RUBAVU MUZASURE NA COLLEGE INYMRAMIHIGO NATWE TURABAKENYE KBX RWOSE NATWE DUKORA IGISHOBOKA AMAKURU YACU AAKABA MEZA 0784940045