Minisitiri Mukantabana yihanganishije impunzi z’Abanyecongo bari Nkamira
Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka kugira ngo babone aho bimurirwa hisanzuye ndetse n’umutekano wabo ucungwe neza kurushaho.
Tariki 14/03/2013 Mukantabana Seraphine umaze iminsi ahawe kuyobora Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshngano zayo yasuye inkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye impunzi z’Abanyekongo 7603 zimaze hafi amezi atatu zitegereje kwimurwa nyuma y’uko inkambi ya Kigeme bari basanzwe bimurirwamo yuzuye.
Minisitiri Mukantabana yatangaje ko ingendo akorera mu nkmabi zigamije kumuha amakuru kugira ngo amenye ibibazo bihari no gushaka uko byacyemuka. Impunzi zo mu nkambi ya Nkamira zamutangarije ko zishimira uko zakiriwe mu Rwanda ariko zifuza ko amahoro yagaruka muri Congo zigasubira mu byazo.
Minisitiri Mukantabana yihanganishije impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira muri aya magambo: “Turabihanganisha cyane kuko ubuzima mubayemo Abanyarwanda benshi babunyuzemo, bazi ibibazo biterwa no kuba impunzi.
Gusa twarangiye gutegura aho muzimurirwa kugira ngo mubashe kubaho mwisanzuye, ndetse muve hafi y’umupaka kugira ngo murusheho kugira umutekano.”
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zagaragarije Minisitiri Mukantabana ko umutwe wa FDLR ari wo uza ku isonga mu guhungabanya umutekano ndetse no guhohotera ubwoko bw’Abatutsi muri Congo ibyo ndetse bikaba imwe mu bitera ubuhunzi kuri bo.
Umwe mu bahagarariye impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira yagize ati “FDLR ubwicanyi yakoreye mu Rwanda yabukomereje muri Kongo. Abitwa Abatutsi itubuza amahoro, abagabo baricwa, abagore bafatwa ku ngufu, inka zacu bakazitwara niyo mpamvu twahunze ndetse n’uwasigayeyo ni ugifite amafaranga yo kwigura”.

Minisitiri Mukantabana yijeje impunzi ko Guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare rufatika mu bikorwa bigamije kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo.
Yagize ati “Ntimukwiye kwiheba, mugomba kwizera ko igihe kizagera umutekano ukagaruka mugasubira iwanyu. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kumvikanisha ijwi ryayo isaba ko amahanga yagira uruhare rugaragara kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye muri Kongo kirangire”.
Ministiri Mukantabana asanga umutekano ugarutse muri Kongo aribyo byagabanura umutwaro w’impunzi z’Abanyekongo zikomeza kwiyongera mu Rwanda. Umubare w’impunzi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda wongeye kwiyongera guhera Muri Mata 2012 bitewe n’imirwano yashyamiranije Guverinoma n’umutwe wa M23.
Kuri ubu inkambi ya Kigeme yari isanzwe yimurirwamo impunzi zakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye impunzi 17115 kandi nta mwanya isigaranye wo kwakira abandi.
Minisiteri ishinzwe ibibazo by’impunzi itangaza ko yatangiye ibikorwa byo kwagura inkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba kugira ngo izimurirwemo impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwiyongera mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese ko impunzi zimwe bazibwira gutaha zikanga amaherezo ninkayahe.