Abanyamuryango ba FPR muri Muhanga basuye bagenzi babo i Karongi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotyanyi bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho akarere ka Karongi kageze mu iterambere ariko banaboneraho guhuza urugwiro bakina umupira w’amaguru baranasangira.
Urwo ruzinduko rwabaye tariki 16/03/2013 rwabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’umurenge wa Bwishyura n’iya Nyamabuye, maze abanya Karongi batsinda abanya Muhanga ibitego 3-1.
Umupira wabereye ku kibuga cya IPRC West ishami rya Karongi (ETO Kibuye ya kera), ukimara kurangira abashyitsi bahita basura iryo shuli ryigisha imyuga n’ikoranabuhanga ndetse banasura ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere mu mujyi wa Kibuye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uhagaze Francois wari urangaje imbere abashyitsi akaba na Chairman wungirije wa FPR muri Muhanga, yatangarije Kigali Today icyo uruzinduko rwabasigiye:
« Ikintu cya mbere twakunze ni impano karemano akarere gafite y’ikiyaga cya Kivu n’akayaga keza kaho. Ikindi ni ishuli rya IPRC twashimye cyane ryigisha imyuga mu byiciro bitandukanye ; ririya shuli twarikunze cyane kandi turibaza ko natwe mu karere ka Muhanga dushobora kuzubaka nka ryo.
Ni ibintu tutahita dushyira mu bikorwa ako kanya ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka, biriya ni ibintu byubakwa natwe dushobora kuzabyubaka mu karere kacu mu munsi iri imbere ».
Ikindi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ba Nyamabuye bashimye cyane, ni uburyo abatuye akarere ka Karongi babasha kwiteza imbere babinyujije mu bimina, no kuba abanyamuryango hagati yabo basurana bakagabirana amatungo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere bwana Kayumba Bernard, we asanga ruriya ruzinduko ari ingira kamaro cyane kubera ko ari imbarutso yo gutangira umubano hagati y’uturere twombi (Muhanga na Karongi).
Impande zombi zemeranyijwe ko abayobozi ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’imirenge ya Nyamabuye (Muhanga) na Bwishyura (Karongi) bazajya basurana, bityo bagashingiraho kubaka umubano, n’umuryango ukarushaho kugira imbaraga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes yes Cyriaque na Jean Baptiste muri abayobozi basobanutse kabisa. Mwakoze igikorwa kiza cyo guhuza abanyamuryango b’imirenge yanyu(Bwishyura @Nyamabuye) kdi buriya mwahungukiye byinshi