Polisi yerekanye abantu batatu baherutse kugaragara batema umuntu
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, batema umugore bagamije kumwambura mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara tariki ya 11 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yeretse itangazamakuru aba bagizi ba nabi avuga n’uburyo bafashwe.
Abo ni umusore w’imyaka 38 akaba ari we wafashe umuturage amukubita hasi, uw’imyaka 33 wamutemesheje umuhoro ndetse n’uw’imyaka 40 wateraga amabuye abashaka gutabara.
Uwitwa Gatari Edmond wambaye ijaketi uhagaze ku ruhande ahabanza bakunze guhimba Black, ni we wakubise umutego uwo mugore naho uwitwa Hakizimana Jacques we bahimba Claude, avuga ko atuye Kivugiza, ni we wamutemye arangije ahisha uwo muhoro mu mupira yari yambaye.
Uwa Gatatu wambaye umupira w’umweru urimo imirongo yitwa Jean Paul Rurangwa uzwi ku izina rya Mucezaji atuye i Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere akaba afite imyaka 40, akaba ari we wateraga amabuye abaje gutabara uriya mukobwa watemwe, akaba ari na we wateye amabuye imodoka yavuzaga amahoni ngo uwo mugore atabarwe.
ACP Rutikanga ati “Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye, kandi uko umwe yafatwaga abandi barabimenyega ndetse bari babwiye abagore babo ko barimo bashakishwa umutekano utameze neza, murumva ko nabo bari bazi icyo abagabo babo bakoraga”.
Yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yifuje kuberekana mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga batema umukobwa.
Ati “Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi irimo gukora kuri ubu bugizi bwa nabi bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Ni muri urwo rwego twifuzaga kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu.”
ACP Rutikanga avuga ko aba bombi bafite ibyo bahuriyeho, byo kuba barafungiwe ibyaha bitandukanye. Hakizimana Jacques uzwi ku izina rya Claude yafunzwe imyaka ibiri, yari akurikiranyweho icyaha cy’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Gatari Edmond uzwi ku izina rya ‘Black’ na we yari avuye muri gereza aho yari akatiye imyaka 3 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, naho Rurangwa Jean Paul we aracyakorwaho iperereza kuko nubwo ntaho agaragara ko yafunzwe, ariko ashobora kuba ari mu bakora ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Polisi irashimira ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage batanze amakuru, ndetse ibwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kuko umutekano w’Igihugu urinzwe neza kandi ko nta wakora icyaha ngo arenge umutaru atarafatwa.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|