Amazina y’imihanda na nimero z’amazu mu mujyi wa Kigali byitezweho korohera abantu kurangira no kurangirwa
Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’umujyi wa Kigali bagaragaje ko guha amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu bizafasha abatuye umujyi n’abawugendamo, kurangira no kurangirwa mu buryo bworoshye, umuntu atabanje kuyobagurika.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof. Silas Lwakabamba, yavuze ko ubu buryo ari imbanziriza mushinga y’ubundi burimo gutegurwa bwo gutanga icyerekezo hakoreshejwe utwuma twa GPS, aho izina ry’umuhanda na nimero y’inzu bizajya byandikwa muri ako kuma kagahita kayobora umuntu aho yagambiriye kujya.
Ministiri Lwakabamba yabitangaje nyuma y’igikorwa cyo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki 15/3/2013, aho yatashye ku mugaragaro amazina y’imihanda na nimero z’amazu, ari kumwe n’abanyamabanga ba Reta bombi muri MININFRA hamwe n’abayobozi b’umujyi wa Kigali.

yagize ati: “Kwita imihanda no gushyira nimero ku nzu turabishimye, kuko bikuyeho urujijjo rwaterwaga no kurangira umuntu ushingiye ku bintu bihari. Uko kurangira umuntu uvuga ngo uze ugere ahantu hari kiosque, maze werekeze iburyo cyangwa ibumoso…, biragoye cyane”.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba nawe yashimangiye ko amazina y’imihanda na nimero z’amazu bigamije guha ubufasha abaturage byinshi, harimo ko bizorohera abafite umurwayi kuyobora imodoka za Ambulance, ndetse ko bizanoroshya gukora ubucuruzi.
Abaturage nibo bagomba kwigurira ibyapa bya nimero ziranga amazu yabo ku giciro cy’ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda ya buri cyapa, aho abaturiye imihanda yo mu mujyi batagomba kurenza amezi ane batarashyira nimero ku mazu batuyemo, nk’uko Mayor Ndayisaba yabitangaje.
Mu mirenge ya Gisozi, Kacyiru, Kimihurura, Kimironko, Kinyinya, Remera, Gatenga, Gikondo, Kagarama, Kanombe, Kicukiro, Kigarama, Niboye, Nyarugunga, Gitega, Muhima, Nyakabanda, Nyamirambo, Nyarugenge na Rwezamenyo, ngo abazarenza amezi ane batarashyira nimero ku mazu yabo bazacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10.
Umujyi wa Kigali wavuze ko kwita amazina imihanda byatwaye ikiguzi cya miriyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika, aho imihanda minini (roads) itandatu, iciriritse (Avenues) 106 n’uduhanda duto(streets) 2 307; yahawe amazina.
Mu guha izina umuhanda habanza inyuguti itangira izina ry’umujyi wa Kigali (K), hagakurikiraho inyuguti ibanziriza izina ry’akarere(K niba ari Kicukiro), hagakurikiraho inimero y’uwo muhanda, hagaheruka kuvuga niba ari RD(umuhanda munini), Av(umuhanda uciriritse) cyangwa St (agahanda gato).
Icyakora ngo ntabwo bizorohera abantu 100% kurangirana bitewe n’imiterere y’umujyi wa Kigali uri mu misozi, kuko bituma imihanda igira amakorosi menshi, ikanyuranamo, nk’uko Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza nuko kugali itari biabilisee hose; numvaga nka quarters zikase neza nka Gikondo; Nyamirambo; kimironko;nyarutarama; kimihurura; etc ariho byari guhera ahandi bikazakorwa haratunganyijwe; cyangwa naho bakita imihanda minini ijyayo utundi tudasobanutse bakatwihorera
Ko mbona n`ihanda igoye bitewe nuko KIGALI iri mumisozi ubwo bizoroha kuharanga.URUGERO:KIMISAGARA,CYAHAFI,GISOZI....