Ingabo za Runiga zacumbikiwe i Mudende naho Runiga yakuwe Nkamira

Nyuma yo guhungira mu Rwanda abari abarwanyi ba Bishop Runiga bakuwe ku mupaka uhana imbi na Congo bashyirwa mu murenge wa Mudende naho uwari umuyobozi wabo akurwa mu Nkambi ya Nkamira ajyanwa ahandi arindirwa umutekano.

Nubwo umunyamakuru wa Kigali Today atatangarijwe aho Bishop Runiga yajyanwe, yabwiwe ko Runiga yakuwe mu nkambi ya Nkamira nk’umunyapolitiki kubera umutekano we akajyanwa ahandi arindirwa umutekano.

Aya makuru yemeza ko Runiga wari ufite abandi banyapolitiki bagera kuri 15 bari bahunganye yajyanwe wenyine, Runiga akaba yari yasabye ko yajya Uganda kuruta uko yagumishwa mu Rwanda.

Mu gihe abarwanyi ba Runiga bambuwe imbunda bacumbikiwe mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, ibikorwa byo kuvura inkomere birakomeje kuko benshi bageze mu Rwanda bakomeretse kugera 150, abakomeretse bikabije bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Bamwe mu barwanyi bageze mu Rwanda barembye kubera amasasu, inzara n'umunaniro. (Foto: Sebuharara)
Bamwe mu barwanyi bageze mu Rwanda barembye kubera amasasu, inzara n’umunaniro. (Foto: Sebuharara)

Ingabo za Gen Makenga zivuga ko nubwo hari inkomere zazanywe mu Rwanda ngo hari abo zasanze bishwe kubera ibikomere bikabije.

Bamwe mu barwanyi bavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today bavuga ko imirwano imaze icyumweru ishyamiranyije ingabo za Runiga na Gen Makenga yaguyemo abarwanyi bagera 150 ku ruhande rwa Runiga.

Iyi ntambara ntacyo yahungabanyije ku Rwanda

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita, avuga ko intambara hagati ya M23 yaberaga mu gace ka Kibumba no mu nkengero zayo ntacyo byangije ku mutekano w’u Rwanda, uretse ikivunge cy’impunzi zakiriwe mu Rwanda kuva taliki 14-16/03/2013.

Brig Gen Nzabamwita ibi yabitangaje nyuma y’uko abari abarwanyi ba Bishop Runiga bahungiye mu Rwanda bamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Gen Makenga akazirukana mu duce twa Rugari na Kibumba aho zari zarashyize ibirindiro.

Iyi ntambara yamaze icyumweru idahagarara yakomeje ku munsi wa kane ndetse n’impunzi ziyemeza kwambuka zihungira mu Rwanda taliki 14/03/2013 zimaze kumva itangazo kuri radio ijwi rya Rutchuro rizihamagarira guhunga kuko imirwano yari isatiriye Kibumba.

Impunzi z’Abanyecongo 1143 nibo bahise bahungiye mu Rwanda ariko ku mugoroba wa taliki 15 kugera taliki 16/03/2013 uza kongerwa n’uko abarwanyi ba Runiga n’abayobozi babo bose bagera kuri 718 bahungiye mu Rwanda bakamburwa intwaro bakakirwa nk’impunzi.
Impunzi z’abaturage zo zahise zisubirira mu gihugu cyazo intambara irangiye.

Uretse ibikorwa by’ubutabazi bwakozwe n’umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) kubera inkomere nyinshi zavuye Kibumba zakomeretse zikajyanwa mu bitaro mu Rwanda ngo ku ruhande rw’u Rwanda nta cyahungabanye.

Gusa umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kumenya ko hari igisasu kimwe cyarashwe mu Rwanda mu ijoro rishyira taliki 16/03/2013 gikomeretsa umuturage bidakabije.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Birababaje aho mwarimugeze nibyo mudukoreye ntibihuye ubu se wamfuye iki? Ubu se mwabanje gushishoza mubona icyiza aruguhunga gusa mwaratubabaje mushire umutima hamwe muniga politique kandi muyishatsemo kuko ntawuyikinira undi biragoye!!!

Ngabo e yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ntaganda, ibyo yakoze ntiyabihanirwa kuko yarengeraga aba Congomane bavuga Ikinyarwanda. nimumujyana irahe nanjye ntimukansige. Ibyo yakoraga ntabugome yabikoranye usibye ifuhe ryuburenganzira bwe ndetse nubwabaturage babanyecongo bavuuga ikinyarwanda.

Ndushabandi yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Sha ntukabone umsirikare yahunze.biteye isoni.Noneho ni n’abavandimwe basubiranyemo.Tubasengere bumvikane.

ngirente yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

BARI BANTU BACU BARADUHEMUKIYE TWESE CYANEEEEE BIRABABAJE,
ARIKO RWOSE NIBASANGE MAKENGA BIYUNGEBABIFASHISJWEMO NA BANTU BINZOBERE MUKINYARWANDA BATEKEREZE NEZA. IMBERE YACU TWESE HARI UMUHANDA WA ZAHABU

ingwensi yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

muzehe wacu tumwizeye ho gufata ibyemezo bitagira amarangamutima.izo ngabo zizasubizwe mu gihugu cyabo hato batazaduteza amakuba, nakavuiyo ku gihugu cyacu.

umurisa alice yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka