Ruhango: 36 baravurwa umwingo n’inzobere z’Abanyamerika ku buntu

Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.

Dr. Emile Tuyishime uyobora ibitaro bya Gitwe, atangaza ko ari amahirwe ku bafite uburwayi bw’umwingo kubona bavurirwa ubuntu, kuko umuntu wivuza ku giti cye nta bwishingizi na bumwe afite nibura yakwishyura amafranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ibihumbi 700. Abazavurwa bose uko 36 byari kuzabatwara amafranga asaga miliyoni 25.

Inzobere z'abaganga ziri mu gikorwa cyo kubaga umwingo.
Inzobere z’abaganga ziri mu gikorwa cyo kubaga umwingo.

Mu cyumweru aba baganga b’Abanyamerika bamara, hateganyijwe kuvurwa abantu 36, abandi basigaye bagashyirwa kuri gahunda y’ubutaha ubwo bazagaruka mu kindi cyiciro mu kwezi kwa Nzeri 2013.

Dr. John H. Streit uyoboye itsinda ry’abo baganga b’Abanyamerika avuga ko abo baganga bari mu mushinga wo gushyiraho ishuri ry’ubuganga mu kuzamura umubare w’abaganga mu Rwanda, aho bazajya bigisha no guhugura Abanyarwanda mu by’ubuvuzi.

Nyuma yo kubagwa ikizere cyo gukira ni cyose.
Nyuma yo kubagwa ikizere cyo gukira ni cyose.

Aba baganga baza mu rwego rw’imikoranire myiza mu buzima n’uburezi bafitanye n’ibitaro bya Gitwe n’ishuri rikuru rya ISPG, ndetse n’umubano mwiza uranga igihugu cya Amerika n’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

So glad to hear that opportunity which revolves around Rwandans to make their hopes of living back.l’d like to ask you the big grant to make it possible for my mummy to get access to those specialists from USA so as to hear her once we’re vulnerable to afford such big amount and once it’s though to wait for another period l’m begging seriously the assistance to get my mummy on cure of that awful goitre.thanks l’m looking forward you best feedback.for extra profile l’m student from E.S GISHOMA SECONDARY school l’m post candidate of national examination of s6 PCB as my current option.too much gratitude are expected to you in case your feedback is sent.l’m from RUSIZI district and my contact number is as shown beneath:+250791730373

IRIVUZUMUREMYI NATHANAEL yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka