Mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka bufite ubushobozi bwo kwakira toni esheshatu z’umusaruro uzaba watunganijwe mu nganda mbere yo kuba wajyanwa ku masoko ku gurishwa kandi ntibashe kwangirika.
Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije isiganwa ry’amagare Tropical Amissa Bongo’ ari ku mwanya wa bagufi, akaba yararangije ari ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange ubwo ryasozwaga tariki 20/01/2013.
Tariki 21/01/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga hashishikarizwa abaturage kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Uwindekezi.
Minisitiri w’Ingabo muri Uganda akaba n’umuhuza mu biganiro bya M23 na Leta ya Kongo-Kinshasa, yatangaje ko ibihugu by’Afurika byifuza ko umutwe w’ingabo z’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) ugomba kugarura amahoro ku mipaka y’igihugu cya Kongo utayoborwa na MONUSCO.
Niyigena Leandre uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Gisozi mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke yateye kwa nyirabukwe aramukubita amukura amenyo atatu anaruma umugore we izuru mu ijoro rishyira tariki 21/01/2013.
Abashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu (Kivu Watt) mu karere ka Karongi baratangaza ko gaz itakibashije kuboneka mu ntangiriro za 2013 nk’uko byari byitezwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko iyo ibibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa biterwa nawe cyangwa n’u Rwanda muri rusange, byari kuba byarakemutse kera cyane, kuko ngo atakwishimira ko umuturanyi ahorana ibibazo nka biriya.
Ntawimenya Théobard w’imyaka 48 utuye mu mudugudu wa Rwabigaro, akagari ka Muganza, umu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraswa amasasu abiri n’abantu bitwaje imbunda bashaka kumwiba.
Mugenzi Yonas utuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yashinze uru ruganda rukora inzoga IPROVIBAMA ahereye ku mafaranga miliyoni imwe none nyuma y’imyaka ine ageze kuri zirindwi.
Kubera ubuzima bubi babagamo, abana benshi bahunguka bavuye mu mashyamba ya Congo barwaye indwara ya bwaki.
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, aravuga ko kwitoza ari umuco waranze ingabo z’u Rwanda (RDF) kuva kera, kugirango zibashe kunoza umurimo ndetse no kugera ku ntego bihaye.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, tariki 21/01/2013, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAA 636X yari ivuye ahitwa ku cyapa yerekeza ku Rusizi rwa mbere yagonze imwe mu nyubako z’itorero Anglican mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi.
Mukarusagara Maria utuye mu mudugudu wa Mont Cyangugu, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi, wafatanywe amasasu abiri y’imbunda yo mu bwoko bwa SMG.
(*Ibishya muri Kigali muri uyu mwaka wa 2013 birakaze !) Salama ba Ndugu ! (Mukomere bavandimwe!) Nizere ko mumeze fuleshi (fresh – neza) kandi ko umwaka wa 2013 mwawutangiye nta noma (nta kibazo)… Nanjye meze bon (ndaho) tu kama kawa (nk’ibisanzwe)…
U Buyapani ntibwigeze buhagarika inkunga ya miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika zageneraga u Rwanda, ndetse bukaba bunateganya no kuyongera no gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’ikoranabuhanga.
Usengimana Mechak w’imyaka 56 yaguye mpanuka yabereye mu karere ka Kamonyi ubwo Ambulance yari imuvanye mu karere ka Nyamasheke imujyanye mu bitaro bya CHUK i Kigali nyuma yo kugongwa n’imodoka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko muri iki gihe ntacyo yavuga kubyo bamwe mu baturage bamaze igihe bamusaba kuvugurura itegeko nshinga, kugirango bimuheshe ububasha bwo gutorerwa manda ya gatatu.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko bitarenze ukwezi kwa mbere umwaka wa 2013 abaturage baturiye ibirunga bakuwe muri nyakatsi ariko bakaba baba mu mazu adahomye, bagiye kwegerezwa itaka ryo guhoma amazu yabo.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifatanyije n’umushinga WCS ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoranye igitaramo cy’ubukangurambaga n’abaturage bo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubakangurira kubungabuga iyi Parike.
Mu rwego rwo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’imihigo ya 2012-2013, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bwateguye igikorwa cyo kureba aho abakozi bawo bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Nyuma y’aho wageraga mu mujyi wa Byumba ugasanganirwa n’ivumbi gusa ndetse ukabona ko umujyi waho utajyanye n’igihe tugezemo ubu akarere ka Gicumbi kari gutunganya imihanda ishyiramo kaburimbo bikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 199.
Abaturage b’umurenge wa Musange by’umwihariko urubyiruko barasabwa kuzabyaza umusaruro uruganda ruzatunganya umutobe w’inanasi n’ibitoki ruzubakwa n’urubyiruko muri uyu murenge wa Musange mu kagari ka Masizi.
Ubuyobozi bw’ishuri ESECOM riri mu karere ka Nyamagabe buratangaza ko imibereho y’abanyeshuri itari myiza yavuzwe kuri iki kigo ubu iri gukosorwa, ndetse n’ireme ry’uburezi rikaba riri kwitabwaho.
Nyuma y’uko umuhanzi Kitoko abimburiye abandi mu gusezera Salax Awards y’uyu mwaka, n’abandi bahanzi barimo Rafiki, Alpha Rwirangira na Uncle Austin basezeye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.
Babinyujije ku rubuga rwa Facebook, abantu benshi bavuga ko badashimishijwe n’ukuntu bakorerwa isakwa bagiye gusenga, abandi nabo bakavuga ko babona ari ngombwa bitewe n’impamvu z’umutekano.
Ababyeyi bo mu karere ka Ruhango batuye mu duce twamaze kugeramo iterambere nk’umuriro bahangayikishijwe n’insinga z’umuriro zinyura mu butaka ko zishobora kubaca ku rubyaro.
Mu rwego rwo gushyira imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi ndetse n’abaturage, ku cyumweru tariki 20/01/2013, Abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo bakinnye n’abamotari nabo bakorera muri aka karere batsindanwa igitego 1-1.
Intsinzi y’ibitego 3-0 Rayon sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport, yatumye yegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Limited Cup’ (FRM cup) mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumeru tariki 20/01/2013.
Abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside bibumbiye muri AERG-KIST/KHI ishami rya Nyamishaba mu karere ka Karongi, tariki 19/01/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 12 umuryango umaze ushinzwe.
Abaturage bitanze kurusha abandi ngo imihigo y’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara igerweho bahawe certificat z’ishimwe, ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umudugudu wabaye uwa mbere ahabwa igikombe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasuye inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyakiliba bwemeje ko izo nyubako zifite ubuziranenge bitandukanye n’ibyari byaravuzwe na Nyanama y’ako karere yari yaravuze ndetse igasaba ko rwiyemezamirimo wazubakaga ahagarika imirimo.
Mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu guhanga indi mirimo itari iy’ubuhinzi, abana bose bakajya mu ishuri, abantu bagatura mu midugudu bityo hakaboneka ubutaka bugaragara bwo guhinga, Abanyarwanda bakwiye gutangira guhinga bifahishije imashini.
Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17/01/2013 bagaragaje ko kuba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yariyongere bishobora kuba aribyo bituma butitabirwa nk’uko byari byitezwe.
Nyirambonyimana Noella w’imyaka 36 y’amavuko wari Umucungamutungo (Comptable) wa Koperative Umurenge SACCO yo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi kuri uyu wa 19/01/2013 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano ngo anyereze umutungo.
Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17 Mutarama, abayobozi bagaragaje ko abaturage bashishikarizwa guhinga no korora kandi umusaruro ukaboneka, ariko ko igisigaye ari ugushaka uburyo uwo musaruro wakongererwa agaciro udapfuye ubusa.
Nk’uko byagaragajwe n’inama y’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero, abantu bagera kuri 301 bakorewe ibikorwa by’ihohoterwa mu mwaka ushize wa 2012.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yasabye inzego z’ubuyobozi zo mu Ntara y’amajyepfo gushyira imbaraga mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 akazagenda neza kandi akanabera ahantu heza.
Nyuma y’inama y’abanyamakuru bakurikiranira hafi imyidagaduro hamwe n’abategura Salax Awards yataye tariki 18/01/2013, hatangajwe urutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards mu byiciro 13.
Mu masaha yo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 18/01/2013, inkumi iri munsi y’imyaka 25 yanyweye inzoga aho bita mu kajagari mu murenge wa Bwishyura hakunze kuba abakobwa bigurisha, ubundi si uguteza akavuyo mu muhanda biratinda.
Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bahuriye hamwe bose bufurizanya umwaka mushya wa 2013 basabirana mu mvugo n’amasengesho ko umwaka batangiye wazababera uw’ishya n’ihirwe kandi barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore zikina Basketball, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013 zerekeje i Dar es Salaam muri Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu, igamije no gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Mu karere ka Ruhango haje ubundi bucuruzi budasanzwe butuma abantu bibagirwa gukora indi mirimo n’abari bafite ingendo bakazihagarika bakabanza gucuruza. Ubwo bucuruzi busaba igishoro cy’amafaranga 100 gusa, bushobora gufasha ubwinjiyemo gukorera andi menshi.
Abakoporali babiri Mbananabenshi na mugenziwe Nzeyimana, baraye bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013. Batangaza ko bitari byoroshye gutahuka n’agato kubera ko FDLR izira kumva abantu batahutse.
Ubuzima bwongeye kugaruka nk’ibisanzwe mu duce twegereye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, Nyuma y’imyigaragambyo yoroheje y’abatuye mu gice cya Uganda, biturutse ku rupfu y’urupfu rw’umugande watwikiwe mu modoka n’abagizi ba nabi.
Abari abayobozi bose b’ikipe ya AS Muhanga bamaze guhagarikwa burundu ku mirimo yabo, nyuma y’aho ikipe igaragarije umusaruro mucye mu mikino ya shampiyona ibanza. Kuri ubu iyo kipe irimo kuyoborwa na Komite y’inzibacyuho.
Polisi yo mu karere ka Burera icumbikiye umugabo witwa Felix Ntaganzwa, ukekwaho kwiba moto ya Anastase Nteziryayo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde.
Impunzi z’Abanyarwanda zari zaraheze muri Repubulika iharanira Demokaresi ya Congo zikomeje gutahuka mu Rwanda, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/12/2013 abagera kuri 29 nabo bageze mu nkambi ya Nyagatare.
Ubuyobozi bwa koperative yo kubitsa no kugurizanya ya Musange “Urumuri rwa Musange SACCO”, buratangaza ko kuba iyi sacco yaribwe bitahungabanyije serivisi abanyamuryango bayo bahabwaga kuko zakomeje gutangwa nk’uko byari bisanzwe.
Guhabwa service mbi umuntu agaceceka no kudaharanira uburenganzira bwe no kudatanga amakuru ku babishinzwe kugira ngo utanze service mbi akurikiranwe, ni kimwe mu bituma hari ahantu hakirangwa serivisi mbi mu Rwanda.