ICK ijyiye kubaka umuturirwa
Nyuma y’uko benshi mu bajyenda cyangwa bakiga mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagaye cyane inyubako z’iri shuri, ubuyobozi bwaryo bwamuritse igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri shuri rimaze rishinzwe, tariki 17/03/2013, nibwo minisitiri w’uburezi Vicent Biruta n’umushumba Gatolika wa diyoseze ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege, bashyizeho ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa iri gorofa.
Iri gorofa rijyiye kubakwa rikazaba rifite amagorofa atanu, rizaba ririmo amashuri n’amabiro bya rino shuri.
Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko iri shuri ryubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bafashe igihugu kwiyubaka no kuzamura Abanyarwanda bari barahuye n’ibibazo byinshi by’ingume.

Minisiri Biruta yasabye abarangiza muri iri shuri ko bajya bagaragaza umuhate wo kugira uruhare mu kuzamura igihugu cyabo.
Kugeza ubu, abarenga 800 bamaze kuhavana impamyabumenyi ya Kaminuza mu mashami atatu ahaboneka nk’ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, ishami ry’Imbonezamubano, Icungamari n’Ubukungu ndetse n’ishami ry’Iterambere.
Mu busanzwe ishuri rikuru ICK rifite inyubako zigawa na benshi nk’ishuri rikuru kuko bavuga ko ritajyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.
Aha bamwe bakaba bavuga ko bigoye kumva ko iri shuri ryaba ritanga uburezi bufite ireme kubera ahantu rikorere uburyo hameze.

Uwitwa Kanyange, umwe mubo twaganiriye nawe asanga kuba inyubako z’iri shuri zitajyanye n’igihe cyane ko nta n’umuturirwa n’umwe urimo bishobora kuriha isura itari nziza.
Ati: “iyo ugeze muri ICK ntiwamenya ko ari kaminuza, n’abahiga sinkeka ko iyo bahinjiye bumva biga muri kaminuza yagirango ni secondaire”.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane
nukuri nibyiza ko ick igiye kubaka ishuri rigezweho courage kbs turabashigikiye
ICK ibaye ubukombe. Urifuza se kwiga muri ICK? Reba www.uck.ac.rw/admission
Wabonye ukuntu umusaza Rwigamba aba abaseka abantu bagiye kubaka inzu y’ikibiriti!
Ko mbona bagiye kubaka akazu gato wagira ngo ni akabari cyangwa iduka! Babuze cash se ra? Hoya rwose iri shuri ryagombye kubaka inzu igezweho nini ihesha ishema aho iri naho iyi yo nanjye nayubaka!!
ICK ijyiye..., Nyuma y’uko benshi mu bajyenda..., igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka...
Harimo ikibazo cy’imyandikire y’ikinyarwanda