NCBA na Kabisa batashye Umurabyo: Taxi voiture z’amashanyarazi

Kigali yinjiye mu gihe gishya cya tagisi (Taxi voiture) vatiri z’amashanyarazi, nyuma y’uko NCBA Bank Rwanda na Kabisa bafatanyije gutangiza Umurabyo, imodoka nshya y’abatwara abagenzi ihendutse kandi ifite intego.

Iyi gahunda y’ubufatanye bwa NCBA, Kabisa na Sonarwa General na Sonarwa Life yerekana uko amabanki, abikorera n’inzego z’ubwishingizi bashobora guhuriza hamwe imbaraga bagaha ibisubizo ibibazo by’abaturage. Intego si imodoka gusa, ahubwo ni ugutanga uburyo bwose butuma abashoferi n’abagenzi binjira mu Isi nshya y’ubwikorezi burambye.

Maurice Toroitich, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ari inzira nshya yo guhindura ubuzima bw’abaturage “Dutanga inguzanyo ku buryo bworohereza Abanyarwanda, kugira ngo tubafashe kubona ibisubizo birambye. Umurabyo ni intangiriro yo kubaka imibereho myiza ku bashoferi batwara taxi voiture.”

Ku ruhande rwa Kabisa, Umuyobozi Mukuru Pophia Muhoza yasobanuye ko intego yabo ari ukureba kure, si ukugurisha imodoka gusa “Turimo kubaka urusobe rwose rw’imodoka z’amashanyarazi: gucuruza, gushyiraho sitasiyo zo kuzongeramo amashanyarazi no gusana imodoka igihe igize ikibazo.”

Yongeyeho ati “Umushoferi uzafata iyi imodoka ntabwo azaba ari umukiriya gusa, azabona serivisi zose zimushoboza gukomeza gukora nta mbogamizi.”

Ibi biganiro ntibyagarukiye mu nzego z’imari n’ubucuruzi gusa, ahubwo byahujwe n’ubuhamya bw’abashoferi bamaze kugura Umurabyo. Umwe muri bo, Kirundeke Assuman yavuze ko ubuzima bwe buhindutse mu buryo bugaragara mu mibare:

Ati “Ubusanzwe nkoresha hafi 35,000Frw ku munsi kuri lisansi mu rugendo rwa kilometero 200. Ibi bivuze hafi 900,000Frw ku kwezi. Ariko Umurabyo, nshobora gukora kilometero 300 ku mashanyarazi yansabye 12,000Frw gusa. Iyo nkomeje gukora 4,800 km ku kwezi, ntakoresha birenze 192,000Frw. Nshobora kuzigama amafaranga arenga 700,000Frw buri kwezi”.

Mugenzi we, Semacumu Jean Bosco, yasobanuye ko ibibazo by’imodoka za kera zakunze gukoreshwa mu Rwanda, byamugoye igihe kirekire.

Ati “Benshi muri twe twari dufite imodoka za kera zituruka mu Buyapani, twirirwa mu magaraje dukoresha amafaranga menshi ku byuma no ku gusana. Njyewe nkoresha hejuru ya 200,000Frw buri kwezi ku bice byo gusimbuza no gusana. Umurabyo nahawe ni imodoka nshya, bityo bivuze ko ntazajya mbura ayo mafaranga cyangwa uwo mwanya natakazaga nkoresha. Muri rusange, ku kwezi nzagabanya amafaranga asohoka arenga miliyoni imwe”.

Ibi byerekana ko inyungu z’iyi gahunda zitagarukira ku kurengera ibidukikije gusa, ahubwo zifite ingaruka zitaziguye ku buzima bw’abashoferi n’imiryango yabo. Amafaranga bazigama mu mavuta no mu magaraji ahinduka isoko yo kuzamura imibereho yabo, agatera imbere ubukungu bw’imiryango n’Igihugu muri rusange.

Umurabyo rero si imodoka nshya gusa, ahubwo ni urugendo ruganisha Kigali n’u Rwanda ku isura nshya: imijyi isukuye, ubukungu bushingiye ku bisubizo birambye, n’ubuzima bw’abaturage bwungukira mu ikoranabuhanga ry’amashanyarazi. Ejo hazaza h’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda si inzozi, ahubwo hatangiye uyu munsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka