Minisiteri y’umuco isanga Abanyarwanda bajyenda bata umuco n’ururimi gakondo

Abakozi ba Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuco ndetse n’ab’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) baratangaza ko basanze umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda biri kugenda bitakara buhoro buhoro.

Mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ay’imyuga, ayisumbuye, amakuru ndetse na za Kaminuza mu karere ka Muhanga; byagaragajwe ko ururimi rw’ikinyarwanda mu mashuri rudahabwa agaciro kanini nk’indimi z’amahanga aho usanga abana batangira mu mashuri mato n’ay’incuke biga ahanini Icyongereza kurusha Ikinyarwanda.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yaguze ati: “hari ubwo umwana umubaza nk’umubare ugasanga awuzi mu cyongereza atawuzi mu Kinyarwanda, ati harya one niyo rimwe”.

Aba bayobozi banagarutse ku kibazo cy’umuco nyarwanda ugendana n’ururimi rwabo ugenda utakara kuko usanga nawo udahabwa agaciro n’abakawigishije mu mashuri cyangwa ababyeyi usanga nabo bahatira abana babo kugendera ku mico yo hanze kurusha iyo mu Rwanda.

Ngo hari abantu batari bake bumva ko gusirimuka ari ukuvuga Ikinyarwanda kivanze n’indimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa bigatuma bica ururimi rw’ikinyarwanda babishaka.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri basanga hari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda gipfuye ku bushake.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri basanga hari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda gipfuye ku bushake.

Abitabiriye iyo nama basabye minisiteri ibishinzwe n’izindi nzego ko bagakwiye kwita ku kibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bafite kuko babona ibyo barimo kuri ubu ari imyumvire y’ubukoloni ikibarimo.

Joseph Bisengimana; umukozi muri minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo, avuga ko hari ama clubs ajyiye gushingwa mu mashuri yose na za kaminuza mu Rwanda kugirango zifashe abanyeshuri gukomeza kubungabunga umuco wabo, ururimi rwabo ndetse banirememo umuco wo gukurana ubutwari.

Aha bamwe muri aba bayobozi basanga gukora izi clubs atari igisubizo cyuzuye cyo gukemura iki kibazo kuko ngo usanga izi clubs iyo zishinzwe zidakurikiranwa ngo bamenye ibyigirwamo. Banavuga ko usanga iyo zimaze gushingwa zihita zisenyuka kubera kubura gikurikiranwa.

Bakaba basaba ko izi karabu zajya zishakirwa abatoza babishoboye kandi bafite impano mu muco nyarwanda kuburyo bajya batanga ibyo bazi. Bavuga kandi ko mu bigo by’amashuri atariho honyine hagomba kuba aya makarabu kuko no ku midugudu hakwiye izi karabu abana bakajya bitorezamo umuco.

Mutabazi Mukunde Grace, umukozi muri ministeri ifite umuco mu nshingano zayo avuga ko izi karabu ari ishingiro ryo kongera kwiyibutsa no kumenya indangagaciro nyarwanda kandi ngo kubw’ibyo niyo mpamvu zigomba gukurikiranwa n’abayobozi b’ibigo ubwabo ndetse na minisiteri nayo izakomeza ibakurikirane.

Gashugi Innocent, ufite mu nshingano ze umuco mu karere ka Muhanga avuga ko abazajya bafasha izi karabu atari ikibazo gikomeye kuko ngo mu karere hari abashobora kubafasha nk’intore, ingabo na polisi baba bahari ngo batange umusanzu wabo igihe cyose bakenewe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwana Munyamakuru, please biragaragara ko utazi kwandika Ikinyarwanda ndakugira inama yo kujya ukosoza inkuru zawe mbere yo kuzisohora! Ubwo kandi urapinze!!!! Ntibandika bajyenda bandika bagenda (uko waba ubivuga kose.) Ibi mbibonye maze gusoma n’indi nkuru wanditse yo muri ICK nayo ifite the same mistakes. Urakoze ko ubyumvise cyane ko nawe atari wowe ari amateka!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka