Bishop Runiga yemeye ko yatsinzwe aniyemeza kwitwa impunzi

Bishop Jean Marie Runiga n’ingabo ze batsinzwe n’abasirikare ba M23 yiyomoyeho, yashyize atangaza ko yemeye ko yatsinzwe. ubwo yagezwaga mu nkambi ya Nkamira yatangaje ko agiye kugendera ku mategeko agenga impunzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariiki 16/06/2013, nibwo Runiga n’ingabo ze zarengaga 600 zambutse umupaka w’u Rwanda zihunga, nyuma yo kwotswa igitutu n’ingabo ziyobowe na Makenga, zabirukanye mu gace ka Kibumba bari bakambitsemo.

Bamwe mu bayobozi bazanye na Runiga.
Bamwe mu bayobozi bazanye na Runiga.

Bakigera mu Rwanda, ingabo z’igihugu zabatse imbunda ubundi zibashyira mu nkambi ya Nkamira mu gihe bagitegereje igikurikiraho. We n’abasirikare bakuru bari bamuherekeje nka General Bodouin Ngaruye na Colonel Selaphin wari umuvugizi wabo, batangaje ko babuze amasasu.

Gusa Runiga wemeye gutsindwa akaba anemeza ko atazakomeza kurwana, yashinje Makenga ko yamuzijije ko yifatanyije na Leta ya Congo.

Andi makuru agera kuri Kigali Today avuga ko Boscon Ntaganda we atigeze agera mu Rwanda, ahubwo yaba yahunganye n’uwitwa Colonel Zimurinda.

Impunzi zaje mu Rwanda zarimo ibice bitatu aribyo icy’abasirikare, abanyapolitiki n’abaturage. hagati aho bamwe mu baturage bacyumva ko intambara yarangiye batangiye gusubira mu byabo.

syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

u rwanda rubabarire abanyarwanda, rwekuzabagira nkuko rwagize mutebutsi, ahubwo bashikirizwe igihugu cyabo, isi yose ibibone, nkuko yabibonye baza. naho umwanzi wigihugu cyurwanda azaba aboneyeho icyuho, atangire anenge urwanda, ndetse anemeze ko ibyo yavugaga ko urwanda rwabafashaga ko ari byo koko. muzehe wacu, fata icyemezo kizaguhesha amanota ku mahanga ndetse naba nyarwanda, abo basirikare naba nya politiki basubire iwabo batadusebya inkunga zigahagarara.

mahoro claude yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Timoteyo 3:1-5 turimubihebiruhije

Nzanimpa yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

U Rwanda ntiruzihanganira nongere mbivuge abateza akajagari k,imirwano muri kivu zombi.Ariko kandi Bwana KABILA gerageza nawe wereke umuturanyi wawe RWANDA ko ufite ubushake bwo kurwanya FDRL,INTERAHAMWE ZADUHEKUYE.MBIFURIJE AMAHORO MURI KIVU ZOMBI.

GACIYUBWENGE Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Gusa abobagabo uretse inda yabo yabananiye nahubundi akarengane karacyariho kdi ntigateze kurangira abana bacyu barahashiriye naho ibyo bigoryi byigaramiye Nimubafate mubashyikirize ubutabera bubakurikirane wenda akokajagari kazashira kdi mubafatire ibihano abobana bagizwe ibikoresho kdi ntamusaruro batanga.

Eric musango yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Imana n’irebane abavandimwe ba Congo impuhwe, ni bareke gukomeza kwikora munda bashyire imbere ibiganiro.

Mukayiranga yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Mwe murivugira, bataza murwanda se sibavuna umuheha bakongezwa undi. Icyo bashatse cyose ko bazakibona se, hagowe rubanda rugufi.Ufite umurwaza agondaizosi kandi uhagarikiwe n’ ingwe aravoma.

yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

650 bo kwa runiga na baudouin bahungiye mu rwanda!! . 600 ba FARDC bahungiye uganda igihe Intambara ya M23 yatangiraga , iyi mibare ko isa cyane.....kandi n’bahunmgiye uganda cyagihe wabonaga bagaramye hejuru y’ibikapu byabo basinzira kubera inzara, yewe burya hari ibintu bisa kandi ntaho bihuriye!!!!birantyangaje

kongolo yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Gusa ibinibibazo baje kuduteza kubijyanye nimibereho.ibi kazarama yarabivuze ko runiga azicuza. hashize icyumweru kimwe yabivugiye kuri radio one.

ngabo yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ariko rero,uku ni ukubonerna u RWANDA,ese bajyaga mu ntambara zidasobanutse bashaka iki?Barashyekewe kabisa,u Rwanda rwari rukwiye kubafatira imyanzuro ikomeye cyangwa bagasubiza abo basirikare iwabo.Ngaho NKUNDA aradamaraye,n’abo bandi baze badamarare dore ko buriya basahuye bafite ibintu n’imitungo myinshi kandi barateje intambara yahitanye benshi abandi ibagira impunzi,none nabo baraje!Ariko rwose noneho ndumiwe.Please,Rwanda do something wakire abaturage,abanyepolitike n’abasirikare basubire iwabo muri Congo KABILA abakoreshe icyo ashaka.Isura mbi mu ruhando rw’amahanga batwambitse irahagije hejuru y’intambara zitagira gahunda kubera inda zabo,bahemukira abaturage!Nibasubireyo kuko urwishigishiye ararusoma.Bumve uko bimeze...N’uwo MAKENGA narekeraho,n’imishyikirano nipfube,KABILA abayobore kandibanabazwe ibyo bakoze kuko ntacyo barwaniraga .

EVA NIYO yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Guhunga si ikibazo, si n’igisebo, kuko ubugabo butagaruka bubyara ububwa. Ahubwo iyo ahunga kare abo bana batarashira byarikugaragaza ko ari commander ukunda ingabo ze, aho kurwana azi neza ko ntaho azakura amasasu. Uru ni urugero rwiza rw’abacommender batava ku izima ngo bazirikane abo bayobora.

Jiselle yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ubundise uyusewe yajagahe? naze bamumpere ivungure nibishimbo bya HCR yunveho ubuzima bwimpunzi uko bumera

yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ibya m23 birarenze ahubwo nuko baza komokana n’ibyitso natwe bakatumara ahaa!! Ariko ntawamenya ibya politiki birarenze hagowetwe rubanda rugufi.

Uzabakiriho enock yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka