Musanze: Yabonetse mu mugezi yashizemo umwuka
Umugore witwa Mukandutiye Drocella uri mu kigero cy’imyaka 50 yabonetse mu mugezi wa Rwebeye mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14/03/2013.
Munyanziza Atanaila avuga ko ubwo yarimo ahinga hafi y’umugezi wa Rwebeya, yaje kwerekwa n’umugore witambukiraga ko hari umuntu uryamye mu mugezi, amaze kureba asanga ni umugore kandi yashizemo umwuka.

Bivugwa ko Mukandutiye yaba yatwawe n’amazi y’umugezi ubwo yaturukaga mu isoko. Abamuheruka, bavuga ko ejo ku mugoroba yari yagiye ku gasantere kwinywera, bagatekereza ko nyuma atashye aribwo umugezi waje kumutwara, dore ko hariho imvura nyinshi ku buryo amazi yari yazamutse cyane.
Mukandutiye, asize abana batandatu, akaba yari atuye mu kagali ka Kabeza, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, akaba yari umuhinzi kazi w’umupfakazi. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo bemeza icyamuhitanye.

Hakizamungu Fillo, ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye mu murenge wa Nyange, avuga ko abaturage bagomba kwitondera kwegera imigezi igihe imvura iri kugwa, bitewe n’uko bashobora gutwara n’amazi.
Avuga kandi ko bagiye guhuza abaturage, bakabaha ubu butumwa, kuburyo hatazagira abandi baturage bahasiga ubuzima kandi hari uburyo bwo kubyirinda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|