Umusaza Bihigifuku wavutse mu 1921 akaba atuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ari mu bantu ba mbere babashije gutunga imodoka mu Rwanda ku ngoma y’umwami Rudahigwa.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, arahamagarira abantu kudakoresha moringa uko babonye, kuko igishishwa cy’imizi ya yo gishobora gutuma ubwonko buhagarara gukora.
Nyuma yo kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bw’umuceri ngo n’umusaruro uboneke ku isoko ari mwiza, ubu abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barahabwa n’imashini zigezweho zibagara umuceri.
Minisitiri w’u Buholandi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubutwererane, Liliane Ploumen, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/02/2013, yageze mu Rwanda mu ruzinguko rw’iminsi ibiri, rugamije kuganira ku bijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye buranga ibihugu byombi.
Nyuma y’ukwezi kumwe rwinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye, u Rwanda rwatangiye kumvikanisha ibitekerezo byarwo ndetse runasaba impinduka mu imikorere y’aka kanama.
Ntirenganya Ildephonse ubuna n’ubumaga, aravuga ko ashimishijwe cyane no kuba ubuyobozi bwarafashe icyemezo cyo kumusubiza ikarito ye bwari bwaramwambuye.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) yashimiye uwari ambasaderi w’Ubuyapani, Kunio Hatanaka, washoje imirimo ye yari amazemo imyaka itatu mu Rwanda, akaba asize ishuri rikuru ryigishirizwamo gukemura amakimbirane (Rwanda Peace Academy) ryuzuye, ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.
Abantu bagera kuri 50 bahoze ari abakozi b’isosiyete China Road and Bridge Corporation bakoze mu kazi ko kubaka umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bavuga ko bambuwe amafaranga bagiye bakatwa ku mishahara yabo nk’ingwate ijyanye n’akazi kabo.
Abana bo mu Rwanda bafite kuva kumezi icyenda kugera ku myaka 15 bagiye guhabwa urukingo rushya ruje gufasha no gukumira indwara ya Rubeole itaragera mu Rwanda.
Igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byagirira akamaro ababyifashisha nk’ibiryo, Nutritional Potentials of Wild Edible Plants of Rwanda, cyashyizwe ahagaragara n’ikigo IRST kuri uyu wa 04/02/2012.
Umubikira wo muri kominote y’abadiyakonese (communauté de Diaconesse de Rubengera) mu karere ka Karongi yafashe icyemezo kitoroshye cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo abashe kuzigarura mu nzira nziza.
Mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bubangamiye benshi kuko hari abasubiye mu kizima atari ukubura amafaranga ahubwo ari uko baba bibwe insinga zigeza amashanyarazi ku mazu yabo.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rubavu bwatangiye guhamagarira abafite moto zimaze igihe zifungiwe kuri Polisi kuza kuzireba kuko izirengeje amezi 6 zigiye gushyikirizwa inkiko zigatezwa cyamunara.
Abaturage batuye mu tugari twa Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo na Kabeza mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’abajura ba nijoro batobora amazu bakiba imitungo yabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burishimira ko muri aka karere hamaze gukorwa ikibuga cy’indege cya Gisakura kandi bukavuga ko iki kibuga kizaba igisubizo ku iterambere ry’ubukerarugendo muri aka karere.
Mu misozi n’ibishanga bitandukanye byo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rutsiro, abana bato barimo abafite munsi y’imyaka 10 hamwe n’abagabo barimo abafite imyaka kugeza kuri 60, bacukura ijoro n’amanywa amabuye y’agaciro arimo gasegereti, colta na wolfram mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bwa Police n’ubw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa b’akarere kubahiriza gahunda yo gutanga ku gihe raporo z’umutekano kuko kutabikora bigaragaza ko abantu batazi agaciro k’umutekano.
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro umwaka ushize, izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, bikaba byemejwe nyuma ya tombola yabaye tariki 04/02/2013 ku cyicaro cya FERWAFA.
Abanyonzi bakorera mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, baravuga bitaborohera kunyonga igare ngo barenzeho no gushaka abagore.
Abaturage bo mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke bagaragaje ku buryo busanzwe ko bakunda Uwimana Emmanuel, umunyamakuru wa ORINFOR ukorera Radiyo y’Abaturage ya Musanze kubera ibiganiro abagezaho.
Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 rwagize abere abaminisitiri babiri bari muri guverinoma yiyise iy’Abatabazi.
Mu karere ka Karongi batangiye gusiza ikibanza cy’ahazubakwa inzu y’urubyiruko y’ibyumba 25 izubakwa mu byiciro, icya mbere kikazatwara miliyoni 120FRW ku nkunga ya World Vision.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 utuye ahitwa ku Muyira mu uurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara witwa Tuyishimire Devota amaze guhanga indirimbo 16 kandi zose azizi mu mutwe kuko ataramenya kwandika.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kwigisha abanyamakuru bakorera mu Rwanda gahunda yo kuringaniza urubyaro n’uko ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gusakaza kurushaho imikorere y’iyo gahunda no kuyicengeza mu Baturarwanda kurushaho hifashishijwe itangazamakuru.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama y’umutekano yabereye Munich mu Budage (Munich Security Conference) taliki 01-03/02/2013 yatangaje ko ibihugu bikwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bifite aho gutegereza akanama gashinzwe umutekano ku isi.
Gahunda y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abokorera ku giti cyabo yatangijwe mu karere ka Rulindo ngo bizafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byajyaga biboneka hagati yabo ndetse ikazafasha abikorera gutera imbere ku buryo bwihuse utaretse n’akarere.
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kwegera abaturage bafashe inguzanyo za VUP babakangurira kwishyura vuba kuko igihe bahawe cyo kuzishyura kiri kubarengaho.
Inzego zishinzwe itumanaho ziramara impungenge abaturarwanda ko kwiyandikaho simukadi (SIM card) za telefone, bitagamije gushyira abantu ku nkeke, ahubwo ngo bizafasha gucunga umutekano ukomeje guhungabanywa n’abantu bakoresha ikoranabunga, ndetse n’abashobora guhungabanya ubusugire bw’igihugu.
Abahanzi Urban Boys, Ama-G The Black na King James basubiyemo indirimbo ‘Biracyaza’ ya King James bayita ‘Ibitenge’.
Radio Inteko yari isanzwe ari iy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR). Ibijyanye n’icungamutungo byose bikazajya bigenwa n’iki kigo cya Leta cyari gisanzwe gifite andi maradiyo yakoreraga mu turere.
Nyuma y’ukugabanuka k’urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wa Rusizi I kubera gutinya intambara ya M23, ubu ubuhahirane hagati ya Rusizi na Bukavu bwariyongereye ariko Abanyekongo binubira ko igihugu cyabo gifunga umupaka kare.
Umwana w’imyaka itanu witwa Niyitanga Steven wo mu mudugudu wa Nyange, akagari ka , umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’insinga z’amashanyarazi ku mugoroba wo kuwa 03/02/2012 ahita yitaba Imana.
Abakozi 20 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbuye rushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), bari mu Rwanda, kugirango bamenyerezwe uburyo bazacunga umutekano w’igihugu igihe umuryango w’Abibumbye waba urangije gahunda yawo muri icyo gihugu.
Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bategerejwe mu Mavubi arimo kwitegura gukina na Uganda bamaze kugera i Kigali, bakaba batangiye imyitozo na bagenzi babo, mu gihe Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazaza gukina uwo mukino.
Manirareba Simon uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe mu ijoro rishyira tariki 03/02/2013 ubwo yacukuraga amabuye mu buryo butemewe ahita ajyanwa kuvurizwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Gaston Rurangwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy akaba ari umwe mubagize itsinda rya KGB ntagikora umwuga w’itangazamakuru kuri radiyo y’abayisilamu ya hano mu Rwanda yitwa Voice of Africa (VOA).
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuva gahunda ya Hanga Umurimo yatangira imishinga ine gusa muri 20 yemewe ariyo imaze guhabwa inguzanyo n’amabanki.
Ababana n’ubwandu bwa SIDA bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu bashima ubufasha bw’umuryango Haguruka mu kubigisha imibanire n’imiryango kuko byacyemuye ikibazo cyo kutumvikana mu miryango.
Bugingobwimana Theogene utuye mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Karwasa, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, yahitanye umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 ahita atoroka.
Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST) kiratangaza ko kigamije ko mu mwaka wa 2025 imodoka zose zizaba zikoreshwa n’amavuta akomoka ku bimera atangiza ikirere.
Inama ngishwanama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza tariki 04/02/2013 yashyize mu majwi bamwe mu bakirizi b’imisoro n’amahoro bakorera mu masoko n’ahandi mu mirenge itandukanye igize ako karere kuba badakora akazi kabo nk’uko bikwiye.
Abagore bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bahuguwe ku bijyanye na tekiniki yo kubyaza umuriro imirasire y’izuba barahamagarira abandi bagore kutitinya kuko nabo bashobora kugira ubumenyi bwabateza imbere mu gihe babigizemo ubushake.
Umuhanzi Mani Martin yakoze impanuka ya moto mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013; nk’uko tubikesha umwe mubanyeshuri biga itangazamakuru muri KIST.
Uwizeyimana Bonaventure akinira mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni we wasize abandi bakinnyi 39 bari bahanganye mu isiganwa ry’amagare Kigali- Rusumo ryabaye ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Abantu babiri bitabye Imana, abandi barakomereka mu mpanuka zirindwi zabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/02/2013.
Mukanyuzahayo Vestine utuye mu murenge wa Murama wiyemerera ko abana na virus itera SIDA yemeza ko yari asigaranye abasirikare b’umubiri batatu hanyuma nyuma yo kunywa amata y’ihene (amahenehene) ubu akaba ageze ku basirikare 1019.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore arwanya ihohoterwa (COCAFEM) rirasaba ko ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari byakubahiriza amasezerano y’ingingo ya 19 yo mu itangazo ryashyiriweho umukono i Kampala tariki 15-16/12/2011.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikoranabuhanga (ICT) rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ako karere kuko rikoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi abaturage bamaze kumenya ko ICT ari iy’abantu bose.
Umucamanza ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yatakaje akazi ke nyuma yo gusezererwa azira gusinzira mu rukiko yarangiza agakatira uwaburanaga igifungo cy’imyaka itanu.