Zibia Mukamazimpaka wo mo mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke, yapfiriye ku Bitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke nyuma gato yo gutoragurwa ku muhanda wo muri uyu mudugudu wa Kagarama aho yari yaguye.
koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Gatare “Jyambere Sacco Gatare” yatashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo yiyujurije ifite agaciro ka miliyoni zisaga 18, nyuma yo kumara igihe ikorera mu nyubako y’intizo kandi itajyanye n’ikigo cy’imari.
Abashigajwe inyuma n’amateka bari mu ntore “Intisukirwa mu iterambere ry’u Rwanda” bashyikirijwe radiyo na terefone ngendanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03/05/2013.
Umubyeyi witwa Cyeziya Mukandayisenga yabyariye umwana upfuye mu cyumba kirimo abandi barwayi n’abarwaza, mu ijoro rishyira kuwa Gatanu tariki 03/05/2013, abari aho bakemeza ko bababajwe n’uko bagerageje kubwira umuforomo wari ku izamu ngo yite kuri uwo mubyeyi nyamara ntabyumve ahubwo akababwira nabi, akajya no kwiryamira.
Abafana bagomba guturuka Kigali berekeza i Rubavu bagiye gushyigikira Rayon Sport iza kuba ikina na Etinceles ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tarki 04/05/2013, baravuga ko n’ubwo umuhanda Kigali-Musanze wacitse bitababuza kuza kwihera ijisho uyu mukino ushobora kongerera amahirwe ikipe ya Rayon Sport igenda isatira (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, James Musoni, arahamagarira abashoramari b’akarere ka Ruhango gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihu rikomeje gukataza.
Ubuyobozi bwa La Palisse Hotels buratangaza ko abanyamahoteli bakwiye gushaka uburyo bacyemura ikibazo cy’ababagana bashobora kumererwa nabi bitewe n’ibyo bariye ahandi cyangwa batamenyereye indyo yo mu Rwanda, nyuma y’aho itsinda ry’Abaholandi riherutse kugirira ikibazo muri iyi hoteli ariko isuzuma rikagaragaza ko nta (…)
Umunyarwandakazi Blandine Mukaberwa niwe Munyafurika wa mbere watorewe kuba umujyanama mu gace kitwa Dender Leeuwse, mu gihugu cy’ububiligi, aho amaze imyaka 10 akorera.
Umusore y’imyaka 22 witwa Ntihabose Ildephonse yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 03/05/2013, mu isoko rya Gakenke afatanwe amafaranga mpimbano ibihumbi 21 ubwo yagerageza kuyishyura terefone ngendanwa yakoze.
Umuhanda wa Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/05/2013, nyuma yo gucika ahantu hanini mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Abajura bataramenyekana bateye ingo ebyiri zo mu kagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza mu ijoro rya tariki 02/05/2013 bashaka amafaranga, basiga batemesheje imihoro abagore n’abagabo bo muri izo ngo zombi.
Abanyeshuri icyenda barimo batanu barangizaga amashuri mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE- Busogo) bahawe impapuro zibahagarika mu masomo yabo baregwa kugira imyitwarire mibi imbere y’ubuyobozi bw’iri shuri.
Bamwe mu banyamakuru bavuze ko nyuma y’amategeko asobanura akanatanga uburenganzira ku itangazamakuru mu Rwanda, ngo bazagera ku bwigenge busesuye no gukora umwuga ufite ireme, niboroherezwa kubona amafaranga ahagije yatuma ibinyamakuru byabo bisohokera igihe kandi bikagera ku baturage benshi.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), byatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga insimburangingo ku bantu bafite ubumuga bwo mu matwi. Igikorwa cyabereye mu ishami ryabyo rivura indwara zo mu myanya y’ubuhumekero (ORL), kuri uyu wa 03/05/2013.
Abayobozi n’abakunzi b’ikipe ya Bugesera FC baratangaza ko umukino uzabahuza n’ikipe ya Gicumbi FC tariki 04/05/2013 muri ½ bawufata nka finali kuribo kuko kuwutsindwa ari ukubura amahirwe yo kujya mu kicyiro cya mbere.
Liliane Kabaganza uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba anazwiho ubuhanga n’ijwi ryiza cyane, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013 yafashe indege yerekeza i Bujumbura mu gitaramo yatumiwemo.
Iyo waganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Matimba na Musheri ho mu karere ka Nyagatare, benshi wasangaga binubira uburyo Leta yabategetse guhinga ibigori mu kibaya cya Rwentanga ariko ubu barishimira ko babihinze.
Umunyamabanga uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rihuza Ibihugu by’Afurika yo Hagati n’iy’Iburasizuba (CECAFA), Nicolas Musonye, atangaza ko Darfur na Kordofan y’Amajyepfo ko hari umutekano ku buryo bazakira CECAFA ya 2013 nta kibazo.
Hakundimana Jean Baptiste w’imyaka 35, wari utuye mu mudugudu wa Nyamirembe, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira, yicishijwe ifuni bamukubise mu mutwe.
Umugabo witwa Hategekimana Sebastien utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, arasaba ubuyobozi bw’uwo murenge kumwishyura amafaranga bumurimo hashize umwaka wose.
Mugisha Moise w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi ari mu karere ka Nyanza azira amafaranga y’amahimbano agera ku bihumbi 244 yari aje gukwirakwiza mu mujyi wa Nyanza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Mani Martin yagaragaje agahinda kenshi yatewe no gusoma amagambo atari meza kuri Cecile Kayirebwa bigendanye n’ikirego yatanze ku burenganzira bw’ibihangano bye ariko akaba atatangaje aho yabisomye.
Abayobozi b’akarere batandukanye, tariki 26/04/2013, bagiranye inama mu rwego rwo gusuzuma impamvu zituma baza ku myanya ya nyuma mu kwesa imihigo banarebera hamwe uko barwana nazo kugirango umwaka utaha bazaze ku myanya ya mbere ishoboka.
Urukiko rwa Kampala muri Uganda rwakatiye umugabo w’imyaka 41 witwa Ronald Bunjingo igihano cyo gufungwa umwaka umwe cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo y’iminsi ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyara ku nzira nyabagendwa.
Jeannette Mukandanga utuye mu kagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yanyweye umuti wica imbeba tariki 01/05/2013 icyakora abaturanyi barahagoboka bamujyana kwa muganga, akaba yaravugaga ko arambiwe kubaho.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu w’Amizero wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera inkunga y’amadorali y’Amerika ibihumbi 14 bagenewe na Polisi y’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa ‘Europa League’ nyuma yo gusezerera FC Basel yo mu Busuwisi, ikaba izakina na Benfica yo muri Portugal nayo yasezereye Fenerbahce yo muri Turukiya.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Karibata Agnes, arahumuriza abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera, ko Leta izabunganira mu kurandura urufunzo ruri muri icyo gishanga kugira ngo bazabashe kugihingamo umuceri.
Kugeza mu ma saa tanu n’igice zo kuri uyu wa 03/05/2013, abantu batandatu bari bamaze kwitaba Imana bazize impanuka yabaye hagati ya coaster ya Sotra Tours na bisi ya Gaagaa Coach mu karere ka Huye (urenze gato kuri ISAR werekeza i Kigali).
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru izigaje imikino ine ngo irangire, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cy’uko imikino yose isigaye izajya ikinirwa umunsi umwe n’isaha imwe mu rwego rwo kurwanya ruswa ikunze kuvugwa cyane mu mpeza za shampiyona.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, tariki 02/05/2013, bashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye mu bintu byinshi bitandukanye.
Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri barinubira ko imishahara yabo iza itinze ndetse no kudahabwa agahimbazamusyi kabo nk’uko bakemerwa. Ibi ngo bigira ingaruka ku mitunganyirize y’inshingano zabo.
Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.
Ku munsi wa kabiri w’ibiganiroku ishoramari muri Afurika biri kubera i Los Angeles muri USA, Perezida Kagame yabwiye abateraniye iyo nama ko u Rwanda rwagize amateka yihariye ariko rwayubakiyeho rubasha gutera imbere.
Kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013, umushinga PADSEC wasinyanye amasezerano y’imikoranire na SACCO eshatu zo mu Karere ka Gakenke agena ko abanyamuryango b’ibyo bigo by’imari bazagurizwa amafaranga yishyuwe umushinga wa PADSEC.
Abarema isoko rya Rwagitima riri mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko mu bihe by’imvura bibagora kurema iryo soko kubera icyondo kinshi kiharangwa iyo imvura yaguye.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi wongeye gukaza umurego mu guhangana n’abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda, hashyirwaho itegeko ryo kujya bakurikiranwa mu nkiko na moto zabo zigahagarikwa.
Umusore witwa Sekaziga Innocent utuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi n’umugabo witwa Ndayambaje Jean de Dieu.
Habimana Evariste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagacyamo mu kagali ka Gahombo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana akurikiranweho kwica umusore mugenzi we amukubise ishoka mu mutwe.
Raporo y’uyu mwaka wa 2013 ya Banki y’isi ifatanyije na IFC, isaba umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), gutanga inguzanyo ku bikorera, kongera ingamba zo kurengera abashoramari ndetse no guhanahana ingamba buri gihugu gifite, kugira ngo uyu muryango uhabwe icyizere gisesuye n’abashoramari b’isi yose.
Uko abaturage bo mu karere ka Nyabihu bitabiraga ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo ni na ko baranzwe n’umutima w’impuhwe bagatanga inkunga izafasha bagenzi babo batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’abakozi tariki 01/05/2013, mu karere ka Gisagara batashye ibikorwa by’iterambere binyuranye abaturage bo mu murenge wa Mamba bagezeho ndetse abakozi b’akarere baremera abatishoboye 109 bafungurizwa konti mu SACCO yabo.
James Manzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Humble Jizzo akaba ari umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys yakoze impanuka ariko Imana ikinga ukuboko.
Minisitiri w’abubanyi n’amahanga mu Burundi, Kavakure Laurent, aravuga ko ibihugu bihuriye mu muryango wa CEPGL bikwiye gukomeza kuwushyigikira kugera ku nshingano zo guharanira amahoro n’umutekano, guteza imbere ibikorwa by’amajyambere bihuza abanyagihugu hamwe no korohereza ubuhahirane mu karere.
Niyibizi Theoneste wari utuye mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheli ho mu murenge wa Rugarika, yapfuye nyuma yo kugwirwa nurukuta rw’inzu ye, ubwo we na mugenzi we Uwizeyimana Claude bayihomaga aho yari itangiye gusenywa n’imvura.
Nyuma yuko gare ya Ngoma igaragaye ko iteza impanuka abantu bakagwa mu myobo yari iyirimo bikabatera kuvunuka ndetse n’ibyuma byari birimo bigateza igihombo cy’ibihumbi 100 umushoferi wa taxi ya twegerane, akarere kavuguruye iyi gare.
Musabyimana Sylvestre bakunze kwita “Magori” utuye mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro afite imyaka 32 y’amavuko ariko nta menyo yigeze amera.
Ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano bukwiriye gukomeza kwimakazwa kugira ngo umutekano usugire, bityo n’umurimo ubashe gukorwa neza; nk’uko bitangazwa n’Umukuru wa Polisi muri Station ya Police ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Daily buvuga ko imiryamire ya muntu ifite byinshi isobanura ku myitwarire ye iyo abyutse. Abantu bakunda kuryama bagaramye ngo babyuka mu gitondo bameze neza nta mavunane kandi bafite amerwe yo gutangira umunsi mushya.
Mu gihe hashize iminsi mike amakoperative y’abahinzi b’ingano mu karere ka Nyamagabe asinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, abahinzi bavuga ko ntakabuza bazabasha kubona umusaruro mwinshi w’ingano cyane ko bafite icyizere cyo kubona isoko.