Ku nshuro ya mbere ibitaro byigenga byatangiye gutanga amasomo ku baganga bari mu kazi

Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abaganga ngo barusheho kujyana n’ibihe tugezemo, ibitaro La Croix du Sud bizwi ku izina ryo kwa “Nyirikwaya” byatangiye gahunda izajya ihabwa abaganga babyifuza.

Continious Development program (CPD) ni gahunda igiye gutangwa bwa mbere mu gihugu n’ibitaro byigenga, muri gahunda ya minisiteri y’Ubuzima, igamije gukarishya ubumenyi, nk’uko bisobanurwa na Dr. Rusungu Laurent umuganga mu bitaro la Croix du Sud, ubwo bayitangiraga kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013.

Abaganga bari gukurikira amasomo.
Abaganga bari gukurikira amasomo.

Yagize ati: ”Ni gahunda izajya ihabwa abaganga cyane abo mu bitaro byigenga babyifuza, cyane ko itazabicira akazi kuko tuzajya dutangira nyuma y’akazi”.

Dr. Rusungu avuga ko umuganga wese ukorera mu gihugu asabwa kuba afite amanota runaka mu gihe cy’imyaka itatu, utazajya yuzuza iki gipimo akazajya atemererwa gukomeza umwuga we mu gihugu imbere.

Dr. Segni Mekonnen, umwe mu batanze amahugurwa avuga ko umwuga w’ubuganga uhora mu bushakashatsi, haba ku ndwara nshya cyangwa se no ku zisanzwe, bityo ngo abaganga bakaba bagomba guhora bahugurwa kugira ngo bagendane n’igihe.

Dr Segni atanga isomo.
Dr Segni atanga isomo.

Ati: “Ni ngombwa cyane ko abaganga bahora bahugurwa kuko ubuvuzi ari urwego ruhora ruhindagurika, bitewe n’ubushakashatsi buhora bukorwa ku ndwara nshya, imiti mishya n’ibindi”.

Ku munsi wa mbere, abaganga bahuguwe ku bijyanye no kwakira neza abafite virusi itera SIDA, aho muri ibi bitaro bafite uburyo bwihariye bwo kubabikira ibanga, kuko badafite ahantu handitse ko bakira abafite icyo kibazo. Ibi rero bishimwa cyane n’ababagana.

Dr Nyirinkwaya nawe ari gukurikira amahugurwa.
Dr Nyirinkwaya nawe ari gukurikira amahugurwa.

CPD ni gahunda aho buri muganga ukorera mu gihugu asabwa kujya akurikira, ngo ntabwo izorohera abaganga bakora mu mavuriro yigenga, bitewe no kutabona umwanya. Gusa ibitaro la Croix du Sud byayishyize nyuma y’amasaha y’akazi ngo byorohereze abaganga.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka